Uko wahagera

AMATANGAZO 16 07 2005


Mwaramutse nshuti mwese muteze amatwi radiyo Ijwi ry’Amerika yumvikanira I Washington DC mu kirundi no mu kinyarwanda.

Uyu munsi turatumikira :

Bihoyiki Halifa mwene Rwango Ibrahim na Nyirandimubanzi Salaam batuye muri zone Munanira, akagari ka Kabusunzu, umurenge wa Nyakabanda, aho bita mu Ntagara; Ntasoni Augustin utuye mu ntara ya Gikongoro, akarere ka Karaba, ahahoze ari komine Kinyamakara, umurenge wa Nyarusenge, akagari ka Nyabisindu na Nyirarugendo Yunisi ukomoka mu kagari ka Gitovu, umurenge wa Gishyita, akarere ka Rusenyi, intara ya Kibuye, ubu akaba abarizwa ku murenge wa Buye, akarere ka Itabire, ahahoze ari komine Gitesi, Mbabarengirente Marie afatanyine na Gatemberezi Ignace, batuye mu kagari ka Rurumbya, umurenge wa Gakenke, akarere ka Bukonya, intara ya Ruhengeri; Ngirambizi Miburo Augustin utuye ku murenge wa Rutovu, akagari ka Rubayu, akarere ka Butaro, intara ya Ruhengeri n’umuryango wa Kamali Gregoire utuye mu ntara ya Gisenyi, akarere ka Gasiza, umurenge wa Murambi, akagari ka Gasura.

1. Duhereye ku butumwa bwa Bihoyiki Halifa mwene Rwango Ibrahim na Nyirandimubanzi Salaam batuye muri zone Munanira, akagari ka Kabusunzu, umurenge wa Nyakabanda, aho bita mu Ntagara, ararangisha mukuru we Bagaruka Hamuduni baburanye mu ntambara yo muri 94. Bihoyiki arakomeza ubutumwa bwe amusaba ko niba akiriho kandi akaba yumvise iri tangazo yakoresha uko ashoboye akamumenyesha amakuru ye n’aho aherereye muri iki gihe. Ngo ashobora guhitisha itangazo kuri radiyo Mudatenguha Ijwi ry’Amerika cyangwa agahamagara kuri nimero za telefone zikurikira. Izo nimero ni 250-08519576.

2. Dukurikijeho ubutumwa bwa Ntasoni Augustin utuye mu ntara ya Gikongoro, akarere ka Karaba, ahahoze ari komine Kinyamakara, umurenge wa Nyarusenge, akagari ka Nyabisindu ararangisha umwana we Mwizerwa Eugene wagiye ahunze yerekeza iyo mu cyahoze cyitwa Zayire, mu w’19994. Ntasoni arakomeza ubutumwa bwe amumenyesha ko mukuru we yageze mu rugo kandi ko yasanze na ba Jyumura, Nyaminani, Hakimu, Kayiranga, Fayida, Mapenzi, na Furaha bose baraho. Ntasoni ngo aboneyeho kandi kumusaba ko abaye azi aho abana ba Mukiga Juvenal baherereye ko bakwihutira gutahuka ngo kuko mu Rwanda ubu ari amahoro. Ngo bakwisunga imiryango yita ku mpunzi nka HCR cyangwa umuryango mpuzamahanga wa Croix Rouge ikabibafashamo.

3. Tugeze ku butumwa bwa Nyirarugendo Yunisi ukomoka mu kagari ka Gitovu, umurenge wa Gishyita, akarere ka Rusenyi, intara ya Kibuye, ubu akaba abarizwa ku murenge wa Buye, akarere ka Itabire, ahahoze ari komine Gitesi ararangisha umuvandimwe we witwa Nayigiziki Merabi wahungiye mu cyahoze cyitwa Zayire. Nyirarugendo avuga ko amakuru ye aheruka ya nyuma, yavugaga ko abarizwa mu ntara ya Masisi, mu cyahoze cyitwa Zayire. Nyirarugendo arakomeza amusaba ko abaye akiriho kandi akaba yumvise iri tangazo yakwihutira gutahuka ngo kuko ubu mu Rwanda ari amahoro. Ngo umubyeyi we Gasigwa Uziya aramutashya cyane. Nyirarugendo ararangiza ubutumwa bwe amumenyesha ko nyina yitabye Imana kandi ko musaza we Yohani bari kumwe, yatahutse kandi akaba amutashya cyane.

4. Dukomereje ku butumwa bwa Mikaranka Vestini utuye mu karere ka Rurindo, ahahoze ari komine Mbogo, umurenge wa Nyabuku, akagari ka Kagwa, intara ya Kigali ararangisha umwana witwa Nsengiyumva waburiye I Goma ari kumwe n’ Uwamahoro Tereza. Nyina w’uwo mwana akaba yitwa Kabihogo Elizabeti. Mikaranka ararangiza ubutumwa bwe asaba uwaba azi aho uwo mwana aherereye ko yamusaba kwihutira gutahuka ngo kuko ubu mu Rwanda ari amahoro kandi bose bakaba bamukummbuye.

5. Dukurikijeho ubutumwa bwa Mukamuhizi Marie utuye mu karere ka Rusenyi, paroisse Karengera, ahitwa I Ruvumbu, intara ya Kibuye ararangisha Bucyana Jean de Dieu wahunze yerekeza iyo mu cyahoze cyitwa Zayire, mu w’1994. Mukamuhizi arakomeza ubutumwa bwe asaba umugiraneza wese waba azi uwo arangisha ko yabimumenyesha kandi akamusaba kwihutira gutahuka mu Rwanda. Mukamuhizi ararangiza ubutumw abwe amumenyesha ko ari kumwe na Mukabutera Josephine, Uwayisenga Christine na Niyonsaba Moise.

6. Tugeze ku butumwa bwa Maniraguha Anastase utuye mu ntara ya Gikongoro, akarere ka Mudasomwa, umurenge wa Uwingugu ararangisha Niyitegeka Julie bakundaga kwita Mama Muhoza na Habimana Innocent, bose bakaba barahunze berekeza iyo mu cyahoze cyitwa Zayire, mu w’1994. Maniraguha arakomeza ubutumwa bwe abasaba ko niba bakiriho kandi bakaba bumvise iri tangazo bakoresha uko bashoboye bakabamenyesha amakuru yabo n’aho baherereye muri iki gihe. Ngo n’undi mugiraneza wese waba yumvise iri tangazo azi aho abo arangisha baherereye yabibamenyesha.

Twibutse abifuza kutwandikira ko aderesi zacu ariVOA Africa Division, Kirundi -Kinyarwanda Service, 330 Independence Avenue SW, Washington DC 20237, USA. Abashaka kutwandikira bakoresheje uburyo bwa internet aderesi ya e-mail yacu ni central-africa@voanews.com Fax yacu yo ni (202) 260-2579.

7. Dukomereje rero ku butumwa bwa Mbabarengirente Marie afatanyine na Gatemberezi Ignace, batuye mu kagari ka Rurumbya, umurenge wa Gakenke, akarere ka Bukonya, intara ya Ruhengeri baramenyesha umuhungu wabo Bizimungu Felicien ko itangazo yahitishije bataryumvise neza. Barakomeza ubutumwa bwabo bamusaba ko yahitisha irindi tangazo kuri radiyo Mudatenguha Ijwi ry’Amerika abamenyesha amakuru ye n’aho aherereye muri iki gihe. Ngo ashobora kandi kubandikira kuri aderesi ikurikira. B.P. 45 Janja, Ruhengeri, Rwanda cyangwa akabahamagara kuri nimero za telefoni 25008644339 cyangwa 25008765863

8. Dukurikijeho ubutumwa bwa Ngirambizi Miburo Augustin utuye ku murenge wa Rutovu, akagari ka Rubayu, akarere ka Butaro, intara ya Ruhengeri aramenyesha umwana we uri mu nkambi ya Kintele, muri Congo Brazzaville ko abo mu muryango we bose bakiriho kandi ko Nyirarwiro Jacqueline na Kabaje Theoneste baraho, ubu Kabaje akaba akora muri leta. Ngirambizi ararangiza ubutumwa bwe amusaba ko yakwihuitara gutahuka. Ngo ashobora kwisunga imiryango y’abagiraneza yitwa ku mpunzi nka HCR cyangwa umryango mpuzamahanga wa Croix rouge.

9. Uyu munsi tugiye gusozereza ku butumwa bw’umuryango wa Kamali Gregoire utuye mu ntara ya Gisenyi, akarere ka Gasiza, umurenge wa Murambi, akagari ka Gasura ararangisha umuhungu we Nsengimana Jean Marie baburaniye mu cyahoze cyitwa Zayire, mu w’1994. Uwo muryango urakomeza uvuga ko amakuru baheruka uwo mwana yari I Warekere, ahitwa Mangurubende. Ngo niba akiriho kandi akaba yumvise iri tangazo yakwihutira gutahuka ngo kuko ubu mu Rwanda ari amahoro. Uwo muryango urarangiza ubutumwa bwawo umumenyesha ko Mukaremera, Bigengimana, Mukamusoni, Niwemugeni na Nshizirungu bakundaga kwita Gahinja bose bamusuhuza. Ngo azifashishe imiryango mpuzamahanga imufashe gutahuka.

XS
SM
MD
LG