Uko wahagera

Madamu Laura Bush n'Umukobwa We Barangirije Uruzinduko Rwabo mu Rwanda


Mu rugendo rwabo mu Rwanda basuye urwibutso rwa jenoside mu mugi wa Kigali, basura amwe mu mashuri ndetse n’ishyirahamwe ry’ababana n’ubwandu bwa Sida.

Nyuma yo gushyira indabo ku mva yashyinguwemo abantu benshi ndetse no gusura urwo rwibutso, Madamu Laura Bush yanditse mu gitabo cy’abashyitsi kiri k’urwibutso rwa genocide, ati:

“Uru rwibutso ni urutwibutsa abantu beza batuvuyemo ariko na none ruratwereka ubutwari bw’abarokotse. Abaturage b’Abanyamerika bifatanije n’Abanyarwanda mu ntambwe itanga ikizere cy’ejo hazaza.”

Nyuma yaho Madamu Laura Bush yasuye ibikorwa by’uburezi no kurwanya Sida byatewe inkunga na Leta Zunze ubumwe z’Amerika. Yasuye ikigo cy’amashuri yisumbuye cya Kagarama. Icyo kigo ni icy’itorero rifashwa n’umuryango World Relief uterwa inkunga n’ikigo cy’Abanyamerika gitsura amajyambere, USAID. Muri icyo kigo cy’amashuri yahabonaniye n’ishyirahamwe ry’ababana n’ubwandu bwa Sida ryitwa Le Bon Samaritain.

Uwo muryango World Relief utera inkunga amatorero y’Abaporotesitanti m’ukwigisha urubyiruko kwirinda SIDA bakoresheje kwifata. Unafasha kandi amatorero m’ukwita ku barwayi ba Sida babafasha mumibereho yabo muri rusange no kurwanya akato gashobora kubakorerwa.

Umwe mu bagize ishyirahamwe Le Bon Samaritain, Madamu Mukanyarwaya Marie Claire,yatubwiye ko bishimiye cyane Madamu Bush kuko Leta Zunze ubumwe z’Amerika zabateye inkunga m’ukubafasha kubyara abana batanduye Sida, no kubafasha kubaha amata asimbura ibere kugira ngo abana babo batandurira mu mashereka.

Iyo programu yashoboye kugerwaho hafi 100%. Hejuru ya mirongwicyenda ku ijana by’abana bavutse ku babyeyi bagezweho n’uwo mushinga bavutse ari bazima.

Ikindi Madamu Mukanyarwaya yadutangarije ni uko ubu ngo bahabwa imiti igabanya ubukana bwa Sida k’ubuntu kandi ko na byo ari ku nkunga ya Leta Zunze Ubumwe z’Amerika.

Madamu Laura Bush yanasuye kandi itorero “Eglise Evangelique des Amis”, ari na ryo rifite ikigo cy’amashuri “Fox George Academy” yari amaze gusura. Muri iryo torero yashaboye kuganira n’umwana w’umukobwa w’imyaka 12 w’imfubyi ya SIDA witwa Mukeshimana Tatu, akaba yaranarokotse genocide.

Uwo mwana arera basaza be batatu bamukurikira nyina yabyaye nyuma ya genocide. Avuga ko nyuma y’aho nyina apfiriye yavuye mu ishuri aho yari ageze mu mwaka wa kane, akagumana na dusaza twe, hanyuma umukecuru wo mu muryango we akagurisha inzu nyina yabasigiye bagasigara bangara. Batarakirwa n’itorero Eglise Evangelique des Amis” baryaga gatatu mu cyumweru, na byo ari imfashanyo bahawe n’itorero.

Uwo mwana Mukeshimana Tatu twaraganiriye amaze kubonana na Madamu Bush atubwira ko afite ikizere cy’uko azabafasha ngo kuko yabumvise.

Madamu Laura Bush yanabonanye kandi n’abategarugori mu biro by’umufasha
wa Perezida Paul Kagame, aza no gusura ishuri ry’abakobwa FAWE.

XS
SM
MD
LG