Uko wahagera

I Kigali Ibiciro bya Tagisi Byarazamutse


Guhera taliki ya 15 Nyakanga, ibiciro by’ingendo mu maminibisi atwara abantu ahuza umujyi wa Kigali n’inkengero zawo byongeye kuzamurwa hamwe na hamwe. Ubu ahaganderwaga amafaranga 100 hashyizwe ku 120, ahagenderwaga 120 hashyirwa ku 150, naho ahagenderwaga 150 hashyirwa kuri 200.

Nk’uko ubuyobozi bw’ikigo ngenzuramikorere (RULA) bubitangaza, ngo ibyo biciro byahIndutse kugira ngo bihuzwe n’ibyo minibisi ziba zakoresheje m’urugendo. Abatwara ayo maminibisi bavuga ko ibiciro bya lisansi ari byo bizamura cyane iby’ingendo. Ubu litiro ya lisansi imaze kugera ku mafaranga 565 y’ u Rwanda. Ikilometero kimwe ubu ngo kigenderwa amafaranga 14. Ingendo 4 gusa ni zo zisigaye ku mafaranga ijana. Izo ni umujyi-Nyamirambo, Umujyi-Kimisagara, Umujyi – Magerwa, n’Umujyi-Gikondo Nyenyeri.

Gare yo mu mujyi yarahagaritswe

Amaminibisi yose atwara abantu kuva mu ntangiriro z’uku kwezi ntabwo akigeza abagenzi muri gare yo mu mujyi rwagati. Ubu abagenzi basigaye bagezwa cyangwa bategera ahantu hatandukanye, bitewe n’aho bajya cyangwa baturutse. Gare yo mu mujyi rwagati ubu irafunze. Nk’uko bitangazwa n’uwungirije umuyobozi w’ishyirahamwe ry’abatwara abantu mu maminibisi, ATRACO, Ngeze Issa, iyo gare ngo yafunzwe mu rwego rwo kuyihinduramo inzu y’ubucuruzi. Iyo nzu ngo izaba irimo na parking yakira amamodoka y’abanyamujyi.

Uko gutegera amaminibisi hanze ya gare hakaba hari abasanga byaragabanyije akajagari kari kamaze iminsi kagaragara muri iyo gare, kuko izo modoka zari zimaze kuba nyinshi kurusha ubushobozi bwayo. Abajura na bo bari baraboneyeho kwisanzura mu mifuka y’abagenzi.

Ubu kandi buri minibisi yose yanditseho umurongo ikoreraho k’uburyo iyo igaragaye ku wundi murongo ibihanirwa. Ni ukuvuga ko niba ikora ku murongo wa
Nyamirambo, nta burenganzira ifite bwo gutwara abagenzi ba Remera.

XS
SM
MD
LG