Uko wahagera

Urwanda Rwasabye Canada Kuruha Leon Mugesera


Guverinoma y’ u Rwanda kuwa kane tariki ya 30 kamena yandikiye guverinoma ya Canada iyisaba ko Leon Mugesera ushinjwa kukangurira abaturage gukora jenoside yakoherezwa mu Rwanda.

Mu ibarwa yasinywe n’umunyamabanga wa Leta ufite ubutwererane n’akarere k’ibiyaga bigari mu nshingano ze, Mitali Protais, guverinoma y’u Rwanda irashimira ubucamanza bwa Canada kuba bwarafashe taliki ya 28 Kamena, icyemezo cyo kwirukana ku butaka bw’icyo gihugu Leon Mugesera wari uhamaze imyaka iyinga 12.

Iyo barwa ikomeza isobanura ko guverinoma y’u Rwanda isanga ibyaha Mugesera aregwa byarakorewe mu Rwanda kandi bikorerwa Abanyarwanda mu kwezi kw’Ugushyingo 1992, kandi bikaba byaragize ingaruka zikomeye ku Banyarwanda, bityo Mugesera akaba akwiye kuzanwa mu Rwanda akaburanishwa n’inkiko z’u Rwanda. Guverinoma y’u Rwanda muri iyo barwa yizeza ko uburenganzira bwa Mugesera buzubahirizwa, cyane cyane uburebana no kuburanishwa mu ruhame, n’ubutabera busesuye.

Bwana Mitali yatangarije Ijwi ry’Amerika nyuma yo gusohora iyo barwa ko bwana Leon Mugesera ashinjwa kuba m’Ugushyingo 1992 muri mitingi ya MRND yabereye ahitwa ingororero ku Gisenyi, yaravuze amagambo ahamagarira abaturage gukora genocide. Muri iyo mitingi Mugesera ngo yavuze ko abatutsi bazacishwa iy’ibusamu bagasubizwa iwabo muri Abisiniya iyo bakomoka. Iyo nzira y’i busamu yavugaga ngo akaba ari Nyabarongo. Nk’uko Mitali yabivuze, ngo icyo gihe Mugesera yavugaga ayo magambo ni bwo Abagogwe bari batuye aho ku Gisenyi bicwaga.

Cyakora kugeza ubu nta masezerano u Rwanda na Canada bifitanye yo guhererekanya abakekwaho ubugizi bwa nabi ba kimwe muri ibyo bihugu.

Uretse iyo mpungenge ishobora kubangamira icyo cyifuzo, hari n’uko kugeza ubu u Rwanda rugifite igihano cy’urupfu. Ibyo na byo bishobora gutuma uriya mugabo atazanwa mu Rwanda.

Iyi mpungenge ikaba yanagaragajwe n’urukiko rwa Arusha ruburanisha ibyaha bya genocide yo mu Rwanda, mu kohereza amwe mu madosiye y’abashinjwa icyo cyaha bagomba kuburanira mu Rwanda. Kuri iki kibazo Mitali Protais avuga ko impaka zikomeje kugibwa kugira ngo icyo gihano kibe cyakurwa mu mategeko u Rwanda rugenderaho.

Biragoye kandi ko Leon Mugesera yaburanishwa n’urukiko rw’Arusha, kuko icyaha aregwa yagikoze muri 1992, igihe urukiko rwa Arusha rwo ruburanisha ibyaha byakozwe hagati y’italiki ya mbere Ukwakira, n’iya 31 Ukuboza 1994.

XS
SM
MD
LG