Uko wahagera

AMATANGAZO 12 06 05


Mwaramutse nshuti mwese muteze amatwi radiyo Ijwi ry’Amerika yumvikanira I Washington DC mu kirundi no mu kinyarwanda.

Uyu munsi turatumikira Ntigurirwa Alexis uri mu mujyi wa Kigali, akagari ka Murambi, umurenge wa Gatenga, akarere ka Gikondo, intara ya Kigali; Munyantore Phocas utuye mu cyahoze cyitwa komine Kanzenze, segiteri Kanzenze, akagari ka Bududu na Muzungu Yosefu utuye muri komine Kanzenze, segiteri Kanzenze, serire Rusarabuge, Kayiranga Fideli uri I Nyamirambo ho muri Kigali y’umujyi; Mukabuseruka Maria utuye mu ntara ya Kigali y’umujyi, akarere ka Butamwa, umurenge wa Kigali, akagari ka Karama na Uwizeyimana Rosine utuye mu cyahoze ari komine Mbazi, intara ya Butare, Kantarama Yuliyana ukomoka ku murenge wa Gikoni, akagari ka Muduha, akarere ka Karaba, ahari muri komine Rukondo, intara ya Gikongoro; Nyirandikubwimana Anonsiyata utuye mu karere ka Kageyo, ahahoze ari komine Satinshyi, umurenge wa Kiziguro, akagari ka Kagisayo, intara ya Gisenyi n’umuryango wa Rwiyamira Joseph utuye mu kagari ka Kamabuye, umurenge wa Syiki, akarere ka Kayove, intara ya Gisenyi.

1. Duhereye ku butumwa bwa Ntigurirwa Alexis uri mu mujyi wa Kigali, akagari ka Murambi, umurenge wa Gatenga, akarere ka Gikondo, intara ya Kigali aramenyesha mukuru we Rwatangabo Juvenal uri muri Centre Afrique ko itangazo yahitishije bataryumvise neza. Ntigurirwa aramusaba rero ko yakongera agahitisha irindi bamenyesha neza amakuru ye n’aho aherereye muri iki gihe. Ntigurirwa arakomeza ubutumwa bwe amumenyesha kandi ko se Gakwaya Francois, Mukakalisa Liberata na Twagiramaria Beatrice bitabye Imana. Ngo Kalisa Jean Damascene we yarabuze. Ntigurirwa akaba arangiza ubutumwa bwe amumenyesha ko umubyeyi we Maniraho Catherine araho kandi ko amwifuriza gutahuka ngo kuko ubu mu Rwanda ari Amahoro.

2. Dukurikijeho ubutumwa bwa Munyantore Phocas utuye mu cyahoze cyitwa komine Kanzenze, segiteri Kanzenze, akagari ka Bududu ararangisha umuhungu we Muligande Michel bakundaga kwita Miteja. Munyantore avuga ko uwo muhungu we ashobora kuba abarizwa muri Congo-Brazzaville. Arakomeza rero amusaba ko akimara kumva iri tangazo yamumenyesha amakuru ye n’aho aherereye muri iki gihe. Ngo ashobora guhitisha itangazo kuri radiyo Mudatenguha Ijwi ry’Amerika.

3. Tugeze ku butumwa bwa Muzungu Yosefu utuye muri komine Kanzenze, segiteri Kanzenze, serire Rusarabuge aramenyesha umuhungu we Habumuremyi Pierre Celestin uba I Masisi ho muri Congo Kinshasa ko yamumenyesha amakuru ye muri iki gihe akimara kumva iri tangazo. Ngo ashobora guhitisha itangazo kuri radiyo Mudatenguha Ijwi ry’Amerika, cyangwa se BBC Gahuzamiryango.

4. Dukomereje rero ku butumwa bwa Kayiranga Fideli uri I Nyamirambo ho muri Kigali y’umujyi aramenyesha Kaneza Doline aho yaba ari hose ko murumuna we Niragira Mediatrice ari kwa Uwamwezi Renilde, utuye ku murenge wa Nyakabanda, akagari ka Nyakabanda, akarere ka Nyamirambo, intara y’umujyi wa Kigali. Kayiranga arakomeza ubutumwa bwe asaba uwo Kaneza ko yakwihutira kuza kumureba cyangwa akamumenyesha amakuru ye muri iki gihe. Ngo n’undi mugiraneza wese waba yumvise iri tangazo yabimumenyesha.

5. Dukurikijeho ubutumwa bwa Mukabuseruka Maria utuye mu ntara ya Kigali y’umujyi, akarere ka Butamwa, umurenge wa Kigali, akagari ka Karama ararangisha musaza we Gasigwa Rudoviko, wasigaye mu cyahoze cyitwa Zayire, ahitwa I Masisi. Mukabuseruka arakomeza ubutumwa bwe amumenyesha ko nyina Mukandanguza Elisabeth, barumuna be Pascal Misago na Twiringiyimana Fred, bashiki be Mukadepite Vestine na Mukakibibi Theonestina batahutse, ubu bakaba bari mu Rwanda kandi bakaba bari amahoro. Mukabuseruka ararangiza ubutumwa bwe amusaba ko na we yakwihutira gutahuka akimara kumva iri tangazo ngo kuko ubu mu Rwanda ari amahoro.

6. Tugeze ku butumwa bwa Uwizeyimana Rosine utuye mu cyahoze ari komine Mbazi, intara ya Butare ararangisha musaza we witwa Sibomana Eugene baburanye muri 94. Uwizeyimana akaba akomeza ubutumwa bwe amusaba ko niba akiriho kandi akaba yumvise iri tangazo yakwihutira gutahuka ngo kuko ubu mu Rwanda ari amahoro. Ngo ashobora kandi kubamenyesha amakuru ye n’aho aherereye muri iki gihe. Ashobora kubahamagara kuri nimero za telefone zikkurikira. Izo nimero akaba ari 250-08527045. Uwizeyimana ararangiza ubutumwa bwe asaba n’undi mugiraneza wese waba yumvise iri tangazo azi aho uwo musaza we aherereye kubimumenyesha.

Twibutse abifuza kutwandikira ko aderesi zacu ari VOA Africa Division, Kirundi -Kinyarwanda Service, 330 Independence Avenue SW, Washington DC 20237, USA. Abashaka kutwandikira bakoresheje uburyo bwa internet aderesi ya e-mail yacu ni central-africa@voanews.com cyangwa radiyoyacu@voanews.com Fax yacu yo ni (202) 260-2579.

7. Dukomereje ku butumwa bwa Kantarama Yuliyana ukomoka ku murenge wa Gikoni, akagari ka Muduha, akarere ka Karaba, ahari muri komine Rukondo, intara ya Gikongoro ararangisha umukecuru we Mukarango Elvanie, musaza we Rusumbabahizi Vedaste, muramu we Nyiramatama Mariya na nyirarume Sibomana Yosefu. Kantarama arakomeza ubutumwa bwe abasaba ko bakwihutira gutahuka bakimara kumva iri tangazo ngo kuko ubu mu Rwanda ari amahoro. Kantarama aboneyeho kandi kubamenyesha ko we ubu yatahutse, akaba ari kumwe n’umugabo we Habinshuti Esron I Butare mu mujyi. Kantarama ararangiza ubutumwa bwe abasaba ko niba bumvise iri tangazo bamugezaho amakuru yabo n’aho baherereye muri iki gihe. Ngo bashobora kumuhamagara kuri nimero za telefone zikurikira. Izo nimero akaba ari 250-531098 cyangwa 250-08893243.

8. Dukurikijeho ubutumwa bwa Nyirandikubwimana Anonsiyata utuye mu karere ka Kageyo, ahahoze ari komine Satinshyi, umurenge wa Kiziguro, akagari ka Kagisayo, intara ya Gisenyi ararangisha Munyandinda Celestin wari utuye I Kiziguro mu Cyandago na Yohani wari utuye muri Mpara ho muri Nyarunyinya. Nyirandikubwimana arakomeza abasaba ko bakwihutira gutahuka bakimara kumva iri tangazo ngo kuko ubu mu Rwanda ari amahoro. Ngo abana barabifuza cyane. Nyirandikubwimana ararangiza ubutumwa bwe abamenyesha ko Uwiduhaye ubu yashyingiwe kandi ko Jean Paul yatsinze ubu akaba yiga I Muramba.

9. Uyu munsi tugiye gusozereza ku butuwma bw’umuryango wa Rwiyamira Joseph utuye mu kagari ka Kamabuye, umurenge wa Syiki, akarere ka Kayove, intara ya Gisenyi ararangisha Rukelikibaye na madamu we Mukadusabe Agnes babarizwaga I Masisi ho mu cyahoze cyitwa Zayire. Uwo muryango urakomeza ubutumwa bwawo ubasaba ko biba bakiriho kandi bakaba bumvise iri tangazo bakwihutira gutahuka ngo kuko ubu mu Rwanda ari amahoro. Uwo muryango ukaba urangiza ubutumwa bwawo umumenyesha ko Namahoro Geneveva yatahutse, akaba ari I Kayove, ku murenge wa Musasa.

XS
SM
MD
LG