Uko wahagera

AMATANGAZO 06 05 2005


Mwaramutse nshuti mwese muteze amatwi radiyo Ijwi ry’Amerika yumvikanira I Washington DC mu kirundi no mu kinyarwanda.Uyu munsi turatumikira:

Mukanzeyimana Claudette utuye mu kagari ka Cyeru, umurenge wa Cyeru, akarere ka Ruyumba, ahahoze hitwa Mugina, intara ya Gitarama; Karumugabo ukomoka mu karere ka Gaseke, umurenge wa Gisebeya, akagari ka Nyamugeyo, intara ya Gisenyi na Nshimiyimana Amani utuye mu ntara ya Butare, akarere ka Nyamure, mu cyahoze cyitwa komine Ntyazo, umurenge wa Kimvuzo, akagari ka Kinyana, Nkozingabo Leonard utuye mu kagari ka Nyamirembe, umurenge wa Tumba, akarere ka Kinihira, intara ya Byumba; Mukaremera Lawurensiya utuye ku murenge wa Kigese, akarere ka Kamonyi, intara ya Gitarama na Habimana David utuye mu karere ka Mbazi, umurenge wa Mbazi, intara ya Butare, Mporayonzi Barnabas, mwene Sahabu Ferdinand na Niyitegeka Mukabaziga utuye mu kagari ka Gisoke, umurenge wa Nyagahima, akarere ka Rusenyi, intara ya Kibuye; Mukantwari Esperance utuye mu kagari ka Karambo, umurenge wa Kivumu, akarere ka Budaya, intara ya Kibuye na Habyalimana Theogene utuye ahahoze ari komine Mbazi, perefegitura ya Butare, segiteri Mbazi, centre Mubyiza.

1. Duhereye ku butumwa bwa Mukanzeyimana Claudette utuye mu kagari ka Cyeru, umurenge wa Cyeru, akarere ka Ruyumba, ahahoze hitwa Mugina, intara ya Gitarama arasuhuza musaza we Hahinga Aludolfe wahungiye mu cyahoze cyitwa Zayire, mu 1994, ubu akaba abarizwa mu nkambi ya Rukorera ho muri Congo-Brazzaville. Mukanzeyimana arakomeza ubutumwa bwe amusaba ko yakwihutira gutahuka akimara kumva iri tangazo. Ngo Habimana Bonanventure aramusuhuza cyane, kandi amusaba kumumenyesha amakuru ye muri iki gihe. Mukanzeyimana ararangiza ubutumwa bwe amusaba ko yazisunga imiryango y’abagiraneza nka HCR cyangwa umuryango mpuzamahanga wa Croix Rouge ikamufasha gutahuka.

2. Dukurikijeho ubutumwa bwa Karumugabo ukomoka mu karere ka Gaseke, umurenge wa Gisebeya, akagari ka Nyamugeyo, intara ya Gisenyi aramenyesha umubyeyi we Munyenganizi Augustin uri mu cyahoze cyitwa Zayire, ahitwa I Masisi ko we yatashye, ubu akaba ari I Nyamugeyo hamwe na Mugabekazi ndetse na Munyemana. Karumugabo arakomeza ubutumwa bwe amusaba ko akimara kumva iri tangazo yahita atahuka ngo kuko ubu mu Rwanda ari amahoro. Ngo abishoboye kandi yazana na Hakizimana. Karumugabo ararangiza ubutumwa bwe asaba n’undi mugiraneza wese waba yumvise iri tangazo azi uwo mubyeyi kubimumenyesha.

3. Tugeze ku butumwa bwa Nshimiyimana Amani utuye mu ntara ya Butare, akarere ka Nyamure, mu cyahoze cyitwa komine Ntyazo, umurenge wa Kimvuzo, akagari ka Kinyana ararangisha Mukeshimana Elina ushobora kuba ari mu nkambi ya Dzaleka, muri Malawi. Nshimiyimana arakomeza ubutumwa bwe amumenyesha ko bari mu rugo kandi bakaba bari amahoro uretse se witabye Imana. Aramusaba rero ko yakwihutira gutahuka akimara kumva iri tangazo ngo kuko ubu mu Rwanda ari amahoro.

4. Dukomereje rero ku butumwa bwa Nkozingabo Leonard utuye mu kagari ka Nyamirembe, umurenge wa Tumba, akarere ka Kinihira, intara ya Byumba, ahahoze ari komine Tumba ararangisha umwana we Mukarumanzi Geneveva, wari warahungiye mu cyahoze cyitwa Zayire, akaba yarabaga mu nkambi ya Katale, nyuma akazaguhunga yerekeza mu mashyamba y’I Murimbi. Nkozingabo arakomeza ubutumwa bwe amusaba ko niba akiriho kandi akaba yumvise iri tangazo yakwihutira gutahuka ngo kuko ubu mu Rwanda ari amahoro. Ngo nyirabukwe n’abo bari kumwe bo bageze mu Rwanda muri 97. Nkozingaho ararangiza ubutumwa bwe amumenyesha ko abana be Nizeyimana Feresiyani, Musengimana Kilisitina, Mukamana Delifina, Habimana Faranswa na Nsekanabo Bernadeta bose baraho kandi bakaba bamusuhuza cyane.. Ngo n’undi mugiraneza wese waba yumvise iri tangazo amuzi yabimumenyesha.

5. Dukurikijeho ubutumwa bwa Mukaremera Lawurensiya utuye ku murenge wa Kigese, akarere ka Kamonyi, intara ya Gitarama ararangisha basaza be Ngabonzima, Byaliwara, Ndeze, Kiza, Kagwa, Kabuye hamwe n’ababyeyi babo Kamondo na Kabagwiza. Arabasaba ko bakwihutira kumumenyesha amakuru yabo n’aho baherereye muri iki gihe. Ngo bashobora kumuhamagara kuri nimero za telefone zikurikira. Izo nimero akaba ari 250-08754781. Ngo n’umugiraneza wese waba yumvise iri tangazo azi abarivuzwemo yabibamenyesha.

6. Tugeze ku butumwa bwa Habimana David utuye mu karere ka Mbazi, umurenge wa Mbazi, intara ya Butare ararangisha Sibomana Phocas wari utuye I Nyabisindu ya Nyanza, I Butare. Habimana arakomeza ubutumwa bwe amumenyesha ko hari abana be batatu batahutse kandi ko n’abandi bose mu rugo bari amahoro. Ngo abishoboye yakwihutira kubamenyesha amakuru ye n’aho yaba aherereye muri iki gihe. Ngo yahitisha itangazo kuri radiyo Mudatenguha Ijwi ry’Amerika cyangwa se agahamagara kuri nimro za telefone zikurikira. Izo nimero ni 250-08508260.

Twibutse abifuza kutwandikira ko aderesi zacu ari VOA Africa Division, Kirundi -Kinyarwanda Service, 330 Independence Avenue SW, Washington DC 20237, USA. Abashaka kutwandikira bakoresheje uburyo bwa internet aderesi ya e-mail yacu ni central-africa@voanews.com cyangwa radiyoyacu@voanews.com Fax yacu yo ni (202) 260-2579.

7. Dukomereje ku butumwa bwa Mporayonzi Barnabas, mwene Sahabu Ferdinand na Niyitegeka Mukabaziga utuye mu kagari ka Gisoke, umurenge wa Nyagahima, akarere ka Rusenyi, intara ya Kibuye ararangisha mukuru we Mberabahizi Jacques, murumuna we Uwitonze Xaveri, mushiki we Mukangendo Christine na mubyara we Rizinde Elias. Mporayonzi avuga ko abo bose bahunze muri 94 berekeza iyo mu cyahoze ari Zayire. Ararangiza abamenyesha ko mu Rwanda ari amahoro, ko se Elias na we akiriho kandi ko n’abandi bahungutse bakaba baraho.

8. Dukurikijeho ubutumwa bwa Mukantwari Esperance utuye mu kagari ka Karambo, umurenge wa Kivumu, akarere ka Budaya, intara ya Kibuye ararangisha Nshunguyinka Vincent baburaniye mu cyahoze cyitwa Zayire, ahitwa Tingi-Tingi. Mukantwari arakomeza ubutumwa bwe amumenyesha ko yageze mu Rwanda amahoro. Mukantwari aboneyeho gusaba umugiraneza wese waba yumvise iri tangazo azi uwo Nshunguyinka kubimumenyesha. Mukantwari ararangiza ubutumwa bwe amusaba ko yakwisunga imiryango y’abagiraneza nka HCR cyangwa umuryango mpuzamahanga wa Croix Rouge ikamufasha gutahuka mu Rwanda.

9. Uyu munsi tugiye gusozereza ku butumwa bwa Habyalimana Theogene utuye ahahoze ari komine Mbazi, perefegitura ya Butare, segiteri Mbazi, centre Mubyiza ararangisha mukuru we Sibomana Eugene baherukana muri 94. Habyalimana arakomeza ubutumwa bwe amumenyesha ko itangazo yahitishije baryumvise. Aramumenyesha rero ko bose mu rugo baraho kandi ko abishoboye yabandikira akabaha aderesi ze zuzuye akoresheje umuryango mpuzamahanga wa Croix Rouge cyangwa akihutira gutahuka ngo kuko ubu mu Rwanda ari amahoro. Habyalimana ararangiza ubutumwa bwe amusaba ko yabahamagara kuri nimero za telefone zikurikira. Izo nimero akaba ari 250-08763779 cyangwa se 250-08527045.

XS
SM
MD
LG