Uko wahagera

COMESA Izashyigikira Minisitiri Kaberuka mu Matora y'Ubuyobozi bwa BAD


Mu myanzuro inama ya 10 y’abakuru b’ibihugu bigize COMESA yateranye ku matariki ya 2 na 3 Kamena yafashe, harimo no gushyigikira umukandida watanzwe n’u Rwanda ku buyobozi bwa Banki Nyafurika Itsura amajyambere, BAD, Bwana Donald Kaberuka.

Donald Kaberuka ubu akaba Ni Minisitiri w’imari n’igenamigambi. Uwo mwanya muri BAD awuhatanira n’Umunyanigeria Olabisi Ogunjobi. Amatora ateganyijwe mu kwezi kwa karindwi i Tunis muri Tunizia. Mu kwezi wa gatanu ayo matora yarananiranye kubera ko mu bakandida bose ntawigeze abona amajwi ahagije.

Nk’uko byatangajwe na perezida w’u Rwanda,Paul Kagame, mu minsi ishize, ibinyamakuru bya Nigeria ngo byandikaga ko umukandida w’u Rwanda yashyigikiwe n’abanyamahanga, ndetse n’Urwanda rukaba nta migabane minini rufite muri BAD, bityo Donald Kaberuka akaba ngo adakwiye guhagararira umugabane w’Afurika, cyangwa Urwanda ngo ruhabwwe kuyobora iyo banki.

Aha perezida Kagame yasobanuye ko nta mukandida urusha undi ubunyafurika. Ikindi kandi ngo hagombye kurebwa ubushobozi umuntu afite aho kureba imigabane igihugu gifite muri iyo banki. Perezida Kagame yibukije kandi ko abanyamuryango b’iyo banki bose banganya amajwi.

Mu matora yo mu kwa gatanu umukandida w’u Rwanda yashyigikiwe cyane n’ibihugu by’amahanga bifite imigabane muri BAD, cyane cyane Leta Zunze ubumwe z’Amerika.

Bwana Kaberuka avuga ko yumva nta mpungenge afite zo gutsindira uriya mwanya.

XS
SM
MD
LG