Uko wahagera

Urwanda Rwanganije na Nigeria mu Ijonjora ry'Igikombe cy'Isi cy'Umupira w'Amaguru


Uwo mukino wari uwo kwishyura watumye abantu benshi batakariza ikizere u Rwanda ku bijyanye no kuzakinira igikombe cy’isi. N’ubwo kuri iki cyumweru ikipe yu Rwanda yagaragaje umukino ukomeye ubwo yahuraga na Nigeria irimo ibihangange nka Kanu, Martins, n’abandi, ntibibujije Amavubi kuba akiri ku mwanya wa nyuma mu itsinda ryayo.

Uwo mukino wari wahuruje imbaga. Mu gihe umupira wagombaga gutangira saa kumi, saa sita z’amanywa stade Amahoro yari yamaze kuruzura no hejuru saa sita. Bamwe mu baguze amatike bawurebeye hanze, usibye abari mu myanya y’icyubahiro bapfuye
agasoni bakabamanura ahegereye ikibuga. Gusa umukinnyi Gege Okocha wari utegerejwe cyane n’Abanyarwanda ntiyashobye kuza gukinira ikipe ye.

Kugeza ubu amakipe ya Nigeria n’Angola ni yo ari ku isonga y’itsinda ryayo n’amanota 14, agakurikirwa na Zimbabwe, ikurikirwa n’amakipe y’Algeria na Gabon. Ikipi ’Urwanda, Amavubi, ni yo iza ku mwanya wa nyuma n’amanota 5.

Mu mukino wo ku munsi w’ejo u Rwanda ni rwo rwinjije igitego cya mbere gitsinzwe na Jimmy Gatete ku munota wa 53, nyuma y’iminota ibiri gusa ahushije igitego cyari cyamaze kubarwa. Ku munota wa 79 ni bwo umukinnyi w’igihangange wa Nigeria, Martins O. Akinwumi ukina mu ikipe Inter de Milan yo mu Butariyani, akaba ari na we wa mbere muri icyo gihugu muri ba rutahizamu, yishyuye Amavubi nyuma yo gucenga aabugariye izamu ry’ikipe y’u Rwanda.

Icyakora umukinnyi wa NigeriaKanu Nwanwo, na we w’igihangange mu ikipe ya Liverpool mu Bwongereza, akaba yari na kapiteni w’ikipe ya Nigeria, ntiyashoboye kugaragaza ubuhanga bwe mu mukino wa Nigeria n’u Rwanda, kugeza ubwo umutoza Christian Chukwu yaje kumusimbuza mu gice cya kabiri cy’umukino.

N’ubwo u Rwanda rwashatse gukora mu jisho igihangange Nigeria, umutoza Chukwu yatangaje ko yizeye kuzaza ku isonga mu itsinda barimo. Bwana Chokwu yemeza kandi ko ikipi y’u Rwanda ari ikipe ifite abakinnyi beza kandi ifite ejo hazaza. Igihangange Martins, ufite imyaka 21 gusa y’amavuko, we yadutangarije ko ikipe y’u Rwanda itoroshye.

Umutoza w’u Rwanda Roger Palmegren we atangaza ko ataracika intege kuko ngo bagifite imikino itatu yose. Icyakora bamwe mu bakinnyi be bo barasa n’abatakaje ikizere nk’uko twabitangarijwe na Jimmy Gatete. Kuri we ngo yari yizeye intsinzi muri uyu mukino.

XS
SM
MD
LG