Uko wahagera

Mu Rwanda Umunyaporitiki Nayinzira Jean Nepomuscene Yitabye Polisi


Kuwa gatanu tariki ya 27 Gicurasi 2005 Bwana Nayinzira Yohani Nepomuscene wigeze kuba kandida ku mwanya wa Perezida wa Repuburika yiriwe ahatwa ibibazo mu biro bya polisi ishinzwe iperereza i Kigali.

Ibyo byabaye nyuma y’uko agiranye ikiganiro na Radiyo Ijwi ry’Amerika. Icyo kiganiro cyari kibanze ku bibazo bivugwa mu Rwanda muri iki gihe, nka gacaca n’itahuka ry’impunzi z’Abanyarwanda zifite ibirwanisho mu burasirazuba bwa congo.

Polisi ngo yamusabaga kuyiha gihamya y’ibyo yatangaje, ndeste inamwumvisha ko adakwiye gutangariza abanyamakuru ibyo abonye byose. Ku wa gatandatu ngo agomba kongera kwitaba polisi.

Bwana Nayinzira we atangaza ko nta rundi rubuga afite rwo gutangiramo ibitekerezo bye uretse itangazamakuru.

Bwana Nayinzira ni umunyapolitiki watangiranye n’amashyaka menshi muri 91, aza no gukomezanya na FPR nyuma ya genocde. Yabaye minisitiri, depute ndetse anayobora komisiyo y’ubumwe n’ubwiyunge. Mu gihe yari depite ariko yaje gukurwaho icyizere azira ko yaba ngo yitwara nabi. Yaje no kwiyamamariza umwanya wa Perezida wa Repubulika nk’umukandida ku giti cye muri 2003, aratsindwa.

Hagati aho, amakuru aturuka i Kigali avuga ko ejo ku wa gatanu na none Perezida wa Repuburika, Bwana Paul Kagame, yagiranye ikiganiro n’abanyamakuru i Kigali. Gusa abanyamakuru b’Ijwi ry’Amerika i Kigali ntibatumiwe muri icyo kiganiro.

Ibyo bibaye nyuma y’aho abanyamakuru b’Ijwi ry’Amerika i Kigali bashyiriweho amananiza mu kazi kabo mu ntara ya Byumba. Bibaye kandi na nyuma y’aho umusomyi w'ikinyamakuru cya leta y’Urwanda gisohoka buri cyumweru, Imvaho Nshya, aharabikiye abakozi b’Ijwi ry’Amerika ba hano i Washington D.C., abagereranya na Bin Laden, anemeza ndetse ko ngo ari Interahamwe zishakishwa na gacaca.


XS
SM
MD
LG