Uko wahagera

Ndanyomoza Ubuhamya bwa General Munyakazi muri Gacaca ya Rugenge


Nkulikije ibyo nasomye vuba aha ku rubuga rw’ijwi ry’Amerika bijyanye n’ubuhamya bwa Generali Munyakazi imbere y’urukiko Gacaca rwa Rugenge bwo ku italiki ya 10/05/2005, nagira ngo nyomoze ibinyoma bikubiye muli ubwo buhamya ku buryo bukulikira.

1. Generali Munyakazi yemera ko ubwo yatabazwaga yasabye Capitaine Ntirugiribambe gutabara abagendarume boherejweyo, bakaba ari bo bishe abantu.

Iki ni ikinyomacyambaye ubusa. Ndagira ngo mwibutse ko ku taliki ya 17/06/1994 Capitaine Ntirugiribambe ashaka kwikingiliza atali i Kigali. Nali mfite uruhushya (Conge de circonstance - Ndlr: umugore we ngo yari yibarutse akana). Birumvikana ko atashoboraga kumpamagara ntali muli prefecture ya Kigali; niba yarabikoze si njye wavuganye na we kandi na we arabizi.

2. Generali Majoro Munyakazi Laurent wali ufite ipeti rya Lieutenant Colonel muli 1994, yali ashinzwe kuyobora ikigo cya Muhima cyalimo imitwe inyuranye y’abagendarume, akongera ho no kuyobora umutwe wa Groupe Mobile ya Kigali.

Ni ukuvuga ko mu gihe yatabazwaga atari kulindira kwitabaza umuntu uli mu iyindi unite (cg umutwe), kubera byali gukerereza itabara. Ahubwo nk’umukuru w’abasilikari yali kohereza abantu yali afite hafi muli unit ye kandi akanabaherekeza cg koherezayo umusimbura we kuko kuva ku kigo cya Muhima kugera kuli Saint Paul nta ntera ihali.

Generali Munyakazi azi neza ko abagendarme nali nshinzwe bali balinze za positions zinyuranye kandi zimwe zili kure y’izindi, ko nta bagendarme nali mfite bashoboraga gutabara. Generali Munyakazi azi neza ko mu nyandiko yiyandikiye ubwe zishobora gushyirwa ahagaragara yiyemereye ko ali we watabaye kuli St. Paul, agakiza abali batewe. Sinumva rero inyungu afite mu guhindura ibyabaye ahimba inkuru zidafite epfo na ruguru.

Iby’iterwa kuli St Paul nabyumvise kuli Radio Rwanda k’uburyo igihe nali ngarutse i Kigali nabwiwe ko abagendarume balindaga kuli Saint Paul (bagera ku icumi gusa) batewe mu ijoro n’ingabo za FPR zakoze ibyo bita raid zigacikisha abantu mu ijoro. Hapfuye umugendarme hakomereka n’abandi bali bahalinze. Radio Muhabura na yo yatangaje ko FPR yabohoje kuli St Paul abantu bagera kuli 500.

Impunzi zitashoboye gutwarwa na FPR zahunganye n’abagendarme barokotse zijya kuli Ste Famille, naho hali izindi mpunzi zilinzwe n’abandi bagendarume bagera ku icumi gusa. Mu gitondo gikulikiyeho haje igitero cy’aba miliciens [ndlr: Interahamwe] akaba ali cyo cyateye aho kuli Ste Famille kikahica abantu, kigakomeretsa na bamwe mu bagendarme bali bahalinze. Generali Munyakazi ntiyigeze na limwe agira uwo amenyesha ko hali abagendarme bishe abantu kuli Saint Paul kugeza ejo bundi ahamagawe na Gacaca ya Rugenge. Keretse niba ababishe ali we wabayoboye.

3. Generali Munyakazi arihandagaza akabeshya ku manywa y'ihangu ko yimuye ibilindiro bye abivana mu kigo cya Muhima akabizana kuli Mille Collines kugirango alinde impunzi.

Aha naho ni ikinyoma cyambaye ubusa kuko Munyakazi atali guta ikigo ashinzwe ngo azane imbaraga ze zose kuli Mille Collines (Administration, Logistique, Centre des Transmissions, Secretariat). Ntiyigeze alinda rero kuli Mille Collines kuko abagendarmes bali bahali bali abo muli Groupement Kigali kimwe n’abali kuli Ste famille, Lycee Notre Dame des Citeaux... Generali Munyakazi arafata ibyiza byakozwe mu kurokora abantu akabyiyitirira, ibyananiranye gukorwa ngo abantu baticwa akabigereka ku bandi (bouc emissaires).

Muli make rero ndamenyesha Generali Munyakazi ko yagira ubutwari bwo kuvugisha ukuli; niba hali ibyo yakoze akabyemera atagombye gushaka abo abigerekaho. Naho ibyo avuga biragaragara ko ali amatakirangoyi kandi umutimanama we urabimwemeza. Ni asaze neza areke kwanduranya!

XS
SM
MD
LG