Uko wahagera

Mu Rwanda Abana Bose ngo Bazigira Ubuntu Kugera muri Tronc Commun


Mu bihe biri imbere, nk’uko bitangazwa n’umunyamabanga wa Leta ufite amashuri abanza n’ayisumbuye mu nshingano ze, Madamu Mujawamariya Jeanne d’Arc, abana bose bazajya bahabwa imyaka icyenda y’ubumenyi bw’ibanze ku buntu.

Nk’uko Sekereteri wa Leta Mujawamariya abivuga, ngo ubundi ubumenyi bw’ibanze bwari imyaka itandatu. Umwana yarangizaga amashuri atandatu abanza, atashobora gutsindira kujya mu yisumbuye akajya mu buzima busanzwe. Ubu rero abana ngo bazajya barangiza imyaka itandatu y’amashuri abanza, bongereho andi atatu (troc commun), hanyuma babone gukora ikizamini cyo gufata section. Ugitsinze ngo azahita akomeza arangize ayisumbuye; naho utsinzwe adafite n’ubushobozi bwo kujya mu mashuri yigenga ajye kwirwanaho.

Sekereteri wa Leta Mujawamariya asobanura ko iyo myaka itatu izatuma umwana ava mu ishuri afite ubumenyi buhagije bwatuma agira icyo yimarira. Abana ngo bazajya bahabwa ubumenyi rusange burimo imibare, kandi bigishwe n’indimi zikoreshwa ku rwego mpuzamahanga, nk’Igifaransa n’Icyongereza.

Mu gihe kandi umwana yarangizaga afite imyaka 13, ubu ngo azajya arangiza iyo myaka icyenda atife imyaka 16, amaze guca akenge (umwana atangira ishuri afite imyaka 7). Kugeza ubu imibare itangwa na minisiteri y’uburezi ivuga ko u Rwanda muri uyu mwaka rubarura abana barenga miliyoni imwe n’ibihumbi 800 mu mashuri abanza.

Abana barakigira munsi y’ibiti

Nk’uko Sekereteri wa Leta Mujawamariya abisobanura, ubu umushinga ngo warangije gutegurwa; igisigaye ngo ni ukuwushyikiriza inama ya guverinoma ikagira icyo iwuvugaho, yawemera ikawushakira amafaranga yo kuwushyira mu bikorwa. Mu bikenewe kugira ngo uwo mushinga ushyirwe mu bikorwa ngo harimo ibindi byumba by’amashuri, ndetse n’abarimu bahagije.

Uwo mushinga kandi ngo unateganya ko muri buri murenge hazashyirwaho iryo shuri rizigirwamo ayo masomo y’imyaka itatu. Abana ngo bazajya biga bataha iwabo, nk’aho ari amashuri abanza akomeza.

N’ubwo minisiteri ifite umushinga udasanzwe ariko, ababyeyi barakinubira ko mu Rwanda hakigaragara abana bakigira munsi y’ibiti kubera kubura amashuri yo kwigiramo. Iyo imvura iguye, bene abo bana bahita bataha. Nyamara ababyeyi b’abo bana bavuga ko mu gihe cyo gukora ibizamini nta mwihariko bahabwa, bagakora ibizamini kimwe n’abandi bize neza.

Agahimbazamusyi katazwi n’itegeko

Hari kandi n’ikibazo ababyeyi bahora bavuga kirebana n’agahimbazamusyi abarimu bigeneye. Abanyeshuri batagatanze barirukanwa kandi ubundi itegeko rivuga ko amashuri abanza umwana ayigira ubuntu.

Sekereteri wa Leta Mujawamariya avuga ko ako gahimbazamusyi nta tegeko rizwi rigashyiraho. Bityo rero, minisiteri y’Uburezi ngo nta bwo ikemera. Sekereteri wa leta Mujawamariya avuga ariko ko abarimu bakaka kuko bafite umushahara udahuye n’akazi bakora. Minisiteri ngo iri kwiga uburyo yafasha abarimu kuzigama no kwaka inguzanyo k’uburyo buboroheye, bityo ako gahimbazamusyi ikagakuraho.

Minisiteri y’uburezi iranemeza ko abayobozi b’ibigo by’amashuri yisumbuye byishyiriraho amafaranga y’ishuri k’uburyo bishakiye. Cyane cyane bagamije kwikuriramo ayabo. Aha Madamu Mujawamariya akaba avuga ko icyo kibazo kigiye gukemurwa kuko minisiteri igiye gushyiraho amafaranga angana ku bigo bya Leta byose, hakurikijwe uko isoko rimeze.

Mu turere twakunze kurangwamo amapfa nk’u Bugesera, byari bimaze kugaragara ko abana bava mu mashuri cyane kubera inzara. Mu gukemura icyo kibazo, Leta yifashishije ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku biribwa PAM, ritanga ibiribwa abana bakagaburirwa saa sita. Ibyo nk’uko Mujawamariya abisobanura, ngo byatumye umubare w’abana bata ishuri ugabanyuka cyane. Ubwo buryo bwari mu igeragezwa, minisiteri ikaba isanga bukwiye gukoreshwa hose mu mashuri.

Gusa nk’uko madamu Mujawamariya abisobanura, ngo ntibakizera imfashanyo. Hakaba hari kwigwa uburyo ibiryo abana bazajya barya saa sita byazajya bihingwa n’ababyeyi ubwabo mu mirima y’amashuri.

XS
SM
MD
LG