Uko wahagera

AMATANGAZO 05 21 2005


Mwaramutse nshuti mwese muteze amatwi radiyo Ijwi ry’Amerika yumvikanira I Washington DC mu Kirundi no mu Kinyarwanda.

Uyu munsi turatumikira umuryango wa Habiyambere James utuye mu karere ka Nyamirambo, umurenge wa Kimisagara; Umuryango wa Mbonaruza Ananiya utuye mu kagari ka Kinoni, akarere ka Bukamba na Hakizimana Boniface utuye mu kagari ka Gataramo, umurenge wa Nyakarenzo, akarere ka Gashonga, intara ya Cyangugu, Ngendeye Athanase utuye mu karere ka Nyamure, intara ya Butare; Uzamushaka Bernadette utaravuze aho abarizwa muri iki gihe na Mbangurira Jean Pierre na we utaravuze aho aherereye muri iki gihe, Musaninyambo Tassien utuye mu karere ka Ngenda, umurenge wa Nyarugenge, akagari ka Rushorezo; Dusabimana Cecile na Dukundimana Jacqueline batavuze aho baherereye muri iki gihe n’umuryango wa Kimonyo Pascal utuye I Kamweru, umurenge wa Nyabujengwe, akarere ka Karaba, intara ya Gikongoro.

1. Duhereye ku butumwa bw’umuryango wa Habiyambere James utuye mu karere ka Nyamirambo, umurenge wa Kimisagara, akagari ka Nyamabuye, intara ya Kigali y’umujyi urarangisha umwana wabo Binama Louis David bakunda kwita Gaule. Uwo muryango urakomeza ubutumwa bwawo umusaba ko niba akiriho kandi akaba yumvise iri tangazo yakoresha uko ashoboye akabamenyesha amakuru ye n’aho aherereye muri iki gihe. Ngo n’undi mugiraneza waba yumvise iri tangazo amuzi yabimumenyesha. Uwo muryango ukaba urangiza ubutumwa bwawo umusaba ko abishoboye yabahamagara kuri nimero za telefone zikurikira. Izo nimero ni 250 08465388 cyangwa 250 08771266.

2. Dukurikijeho ubutumwa bw’umuryango wa Mbonaruza Ananiya utuye mu kagari ka Kinoni, akarere ka Bukamba ararangisha uwitwa Niyonsenga Alphonse wahunze yerekeza iyo mu cyahoze cyitwa Zayire. Uwo muryango urakomeza ubutumwa bwawo umusaba kwihutira gutahuka akimar akumva iri tangazo ngo kuko ubu mu Rwanda ari amahoro. Ngo azisunge imiryango y’abagiraneza yita ku mpunzi nka HCR cyangwa umuryango mpuzamahanga wa Croix Rouge.

3. Tugeze ku butumwa bwa Hakizimana Boniface utuye mu kagari ka Gataramo, umurenge wa Nyakarenzo, akarere ka Gashonga, intara ya Cyangugu ararangisha Habiyaremye Cleoface Mekano. Hakizimana arakomeza ubutumwa bwe amusaba kwihutira gutahuka akimara kumva iri tangazo ngo kuko ubu mu Rwanda ari amahoro. Hazimana aboneyeho kandi kumumenyesha ko umubyeyi we akiriho kandi ko Celestin asigaye akora muri Hotel Chite. Ngo aramutse ashoboye kubatelefona, yakoresha nimero za telefone zikurikira. Izo nimero ni 250-08522170.

4. Dukomereje rero ku butumwa bwa Ngendeye Athanase utuye mu karere ka Nyamure, intara ya Butare ararangisha Musabyemaliya Odetta bakunda kwita Claire. Ngendeye akaba avuga ko baburaniye I Sake ho mu cyahoze cyitwa Zayire. Ngo amakuruye yanyuma ye aheruka yabarizwaga mu mujyi wa Kamina. Ngendeye arakomeza ubutumwa bwe amusaba kwihutira gutahuka ngo kuko ubu mu Rwanda ari amahoro. Ngendeye ararangiza ubutumwa bwe amumenyesha ko abandi bose mu muryango baraho uretse sekuru na nyirakuru bitabye Imana.

5. Dukurikijeho ubutumwa bw’Uzamushaka Bernadette utaravuze aho abarizwa muri iki gihe, ararangisha Mukaremera Bernadette, Nikomeje Claude, Usabyeneza Beata, Gitoya Karoli n’ Uwamaliya Vestine. Ngo aba bose bashobora kuba bari I Bunyakiri ho muri Congo-Kinshasa y’ubu. Uzamushaka arakomeza abasaba ko niba bumvise iri tangazo bakwihutira gutahuka ngo kuko abana bari kumwe batahutse kandi bakaba barageze mu rugo amahoro. Uzamushaka ararangiza ubutumwa bwe asaba n’undi mugiraneza wese waba yumvise iri tangazo azi abo arangisha kubibamenyesha.

6. Tugeze ku butumwa bwa Mbangurira Jean Pierre utaravuze aho aherereye muri iki gihe, arasaba Rukabuza Deo ukomoka I Rubengera, mu ntara ya Kibuye, ubu akaba abarizwa muri Congo-Brazzaville ko yabamenyesha amakuru ye muri iki gihe. Ngo n’umugiraneza wese waba yumvise iri tangazo azi uwo Rukabuza yabimumenyesha.

Twibutse abifuza kutwandikira aderesi zacu. Africa Division, Kirundi -Kinyarwanda Service, 330 Independence Avenue SW, Washington DC 20237, USA. Abashaka kutwandikira bakoresheje uburyo bwa internet aderesi ya e-mail yacu ni centralafrica@voanews.com cyangwa radiyoyacu@voanews.com Fax yacu yo ni (202) 260-2579.

7. Dukomereje ku butumwa bwa Musaninyambo Tassien utuye mu karere ka Ngenda, umurenge wa Nyarugenge, akagari ka Rushorezo, ararangisha Sebanani Jean Claude, Uwayezu Damascene, Ruzigaminturo Jean Bosco, Myasiro Jean Marie Vianney, Uwamahoro Clothilde n’Uwamaliya Pelagie. Musaninyambo arakomeza ubutumwa bwe abasaba ko uwaba akiriho kandi akaba yumvise iri tangazo yakwihutira gutahuka ngo kuko ubu mu Rwanda ari amahoro. Musaninyambo akaba arangiza ubutumwa bwe amumenyesha ko ari kumwe na Suzana.

8. Dukurikijeho ubutumwa bwa Dusabimana Cecile na Dukundimana Jacqueline batavuze aho baherereye muri iki gihe, bararangisha musaza wabo Nshimyimana Cassien baburaniye I Mbandaka ho mu cyahoze cyitwa Zayire. Dusabimana na Dukundimana barakomeza bamusaba ko niba yumvise iri tangazo yakoresha uko ashoboye akabamenyesha amakuru ye muri iki gihe. Ngo ashobora guhitisha itangazo kuri radiyo mudatenguha Ijwi ry’Amerika cyangwa akabandikira kuri aderesi ya e-mail ikurikira. Iyo aderesi ni dusce30@hotmail.com

9. Uyu munsi tugiye gusozereza ku butumw bw’ umuryango wa Kimonyo Pascal utuye I Kamweru, umurenge wa Nyabujengwe, akarere ka Karaba, intara ya Gikongoro urarangisha umwana wabo witwa Ntabanganyimana Wellars wahunze yerekeza iyo mu cyahoze cyitwa Zayire. Uwo muryango urakomeza ubutumwa bwawo umusaba ko abaye akiriho, kandi akaba yumvise iri tangazo yawumenyesha amakuru ye n’aho aherereye muri iki gihe. Ngo ababyeyi be n’abavandimwe be baramusuhuza cyane. Uwo muryango urarangiza rero ubutumwa bwawo usaba n’undi mugiraneza wese waba yumvise iri tangazo, kandi azi uwo Ntabanganyimana kubimumenyesha.

XS
SM
MD
LG