Uko wahagera

Mu Rwanda Inzara Irakora Ibara mu Nkambi z'Impunzi z'Abanyecongo


Kuva mu kwezi kwa kane ni bwo ibyo kurya byari bisanzwe na byo ari intica ntikize byagabanijwe ho 30%, mu nkambi z’impunzi zose zo mu Rwanda. Ubu umubare w’abana bafite indwara z’imirire mibi, cyane cyane abari munsi y’imyaka itanu, ukomeje kwiyongera mu bigo nderabuzima. Abana mu mashuri na bo baritura hasi mu masaha yo kwiga.

Abenshi mu bana n’urubyirko barajya gushakisha ubuzima hanze, nko kwikorera imizigo, gusabiriza, kwibera mu muhanda, kwiba n’ibindi. Abana n’urubyiruko bivugira ko aho kwicirwa n’inzara mu nkambi bahitamo kwicwa n’intwaro.

Jean Marc Ventura, umwe muri urwo rubyiruko ruba mu nkambi, yatubwiye ko iyo baganira yumva urubyiruko rwivugira ko aho kwicwa n’inzara mu nkambi wakwicwa n’intwaro ku rugamba. Icyakora ngo nta muntu n’umwe arumva wafashe umugambi wo kujya mu gisirikare muri Congo.

Abakobwa bo barishora mu buraya ku buryo budasanzwe abandi bakishyingira bakiri abana.

Usibye abakiri bato, imiryango na yo iragenda isenyuka. Gukubita abagore no kubafata ku ngufu na byo biriyongera. Ubujura mu nkambi burakabije. Byageze aho abaturanyi bibana inkono ziri ku ziko. Abana barafatirwa buri munsi mu miririma y’abaturage. Ubwo twasuraga inkambi kuri uyu wa gatanu ushize, abana bagera kuri 5 bo mu nkambi bafatiwe mu murima bari kurya igitoki kibisi bibye mu murima. Ababyeyi na bo bahangayikishijwe n’umutekano w’abana babo mu gihe bafatiwe mu bujura nk’ubwo.

Si ibyo gusa ariko kuko n’ababyeyi bakuramo imyenda bakagurisha kugira ngo baramire imiryango yabo. Umuyobozi wa HCR mu Rwanda, Bwana Panos Moumtzis, yadutangarije ko ari ikibazo gikomeye ngo kuko impunzi zatangiye no kugurisha amahema atwikiriye amazu ziraramo, ibiringiti ndetse n’amasafuriya.

Ibyo bibazo byose ngo bijyanye no kuva mu mashuri kw’abana, umutekano muke ku mpunzi, n’amakimbirane hagati yazo n’abaturage baturanye.

Umuyobozi wa HCR mu Rwanda, Bwana Panos Moumtzis, yatubwiye ko ikibazo kitarakomera cyane. ariko nigikomeza ngo hazavuka ibibazo bikomeye, cyane cyane kubera ko impunzi zo mu Rwanda zitunzwe gusa n’imfashanyo kubera ubutaka bukeya bwaho.

Icyakora ingamba ngo zirimo gufatwa kugira ngo icyo kibazo kibonerwe igisubizo. Inama hagati ya HCR, PAM n’abaterankunga iteganijwe tariki ya 25 z’uku kwezi. Leta Zunze Ubumwe z’Amerika zamaze kwohereza intumwa za USAID gusura inkambi, mu rwego rwa gahunda yabo bita “Food For Peace”.

Hagati aho, ibura ry’abana bamwe n’urubyiruko mu nkambi muri ibi bihe by’inzara riravugwaho byinshi, birimo ko abo bana baba ngo bajyanwa mu mitwe yitwaje intwaro mu gihugu cya Congo. Ngo batwarwa na bagenzi babo bahoranye mu nkambi bagiye ku rugamba mu gihe cy’intambara y’umutwe wa RCD wari ushyigikiwe na guverinoma y’u Rwanda. Gusa nta bwo HCR yari yemeza ayo makuru n’ubwo ngo ayihangayikishije.

Cyakora HCR, ifatanije na Leta y’u Rwanda, byatangiye gukangurira abana n’urubyiruko ububi bwo kujya mu gisirikare ari abana. Ayo masomo ahabwa n’imiryango yabo.

Tubibutse ko impunzi zo mu Rwanda z'Abanyecongo zimaze kurenga ibihumbi mirongo itanu. Hafi ya bose ni abavuga ururimi rw'Ikinyarwanda bahunze kubera ibibazo by'umutekano muke baterwa n’uko bamwe mu Banyekongo batemera ko na bo ari Abanyecongo.

XS
SM
MD
LG