Uko wahagera

AMATANGAZO 05 07 2005


Mwaramutse nshuti mwese muteze amatwi radiyo Ijwi ry’Amerika yumvikanira I Washington DC mu kirundi no mu kinyarwanda.

Uyu munsi turatumikira Nyiragukura Speciose utuye mu ntara ya Butare, akarere ka Kiruhura, umurenge wa Kibika, akagari ka Nyamivumu; Munyampame Andre utuye mu kagari ka Cyagaju, umurenge wa Gatunda, akarere ka Muvumba, intara y’Umutara Mbarubukeye Cyprien wari utuye muri segiteri Mwendo, komine Gashora, perefegitura ya Kigali ngali, uba akaba abarizwa mu nkambi ya Maheba, muri Zambia, Nyirahabimana Imakurata uri mu Rwanda, ariko akaba ataravuze aho ahereye muri iki gihe; Nsengiyumva Martin ukomoka mu cyahoze ari komine Ntyazo, ahitwa I Ndago, umurenge wa Bugali, intara ya Butare na Ayinkamiye Angelique uri I Rubengera, mu mujyi we Kibuye, Mukandayambaje Marie Louise utuye mu kagari ka Rubona, umurenge wa Ruganda, akarere ka Rulindo, mu cyahoze ari komine Tare, intara ya Kigali; Sebunyenzi Sadja utuye mu mujyi wa Saint Louis, muri leta ya Missouri, Leta zunze ubumwe z’Amerika na Nyagasaza Jean Pierre uri mu mujyi wa Kibuye, akarere ka Kibirizi, intara ya Kibuye.

1. Duhereye ku butumwa bwa Nyiragukura Speciose utuye mu ntara ya Butare, akarere ka Kiruhura, umurenge wa Kibika, akagari ka Nyamivumu ararangisha umuhungu we witwa Sebuhara Edward wahunze mu ntambara yo muri 94. Nyiragukura arakomeza ubutumwa bwe amusaba ko abaye akiriho kandi akaba yumvise iri tangazo yakwihutira gutahuka ngo kuko ubu mu Rwanda ari amahoro. Nyiragukura aboneyeho no gusaba umugiraneza wese waba yumvise iri tangazo azi uwo muhungu we kubimumenyesha.

2. Dukurikijeho ubutumwa bwa Munyampame Andre utuye mu kagari ka Cyagaju, umurenge wa Gatunda, akarere ka Muvumba, intara y’Umutara ararangisha umwana we witwa Mugabire Jean Claude wahunze yerekeza iyo mu cyahoze cyitwa Zayire, muri 94. Munyampame arakomeza amusaba kwihutira gutahuka mu Rwanda ngo kuko n’abo bari kumwe bose ubu batahutse, nk’abitwa ba Barugahare na Nsengiyumva. Ngo ashobora kwifashisha rero imryango mpuzamahanga ishinzwe kwita ku mpunzi ikamufasha gutahuka ngo kuko ubu mu Rwanda ari amahoro.

3. Tugeze ku butumwa bwa Mbarubukeye Cyprien wari utuye muri segiteri Mwendo, komine Gashora, perefegitura ya Kigali ngali, uba akaba abarizwa mu nkambi ya Maheba, muri Zambia ararangisha Niyonsaba Daniel, Mukantwali Valeria, Nyirangilimana Clothilde, Mugemana Xaveri, Diyonizi Kayiki, Nikolimera Siliyake, ngo na mubyara we Laburenti Habanushaka. Mbarubukeye arakomeza ubutumwa bwe abamenyesha ko akiriho hamwe na Anna, Musoni, Budensiyana Nyiramaliza. Ngo umukecuru arabatashya cyane. Mbarubukeye ararangiza ubutumwa bwe abasaba ko bamugezaho amakuru yabo n’aho baherereye muri iki gihe. Ngo bashobora kwifashisha radiyo Mudatenguha Ijwi ry’Amerika cyangwa BBC Gahuzamiryango.

4. Dukomereje rero ku butumwa bwa Nyirahabimana Imakurata uri mu Rwanda, ariko akaba ataravuze aho ahereye muri iki gihe, aramenyesha umugabo we witwa Bavugamenshi Tharcisse wasigaye mu cyahoze cyitwa Zayire, ko we yageze mu Rwanda amahoro. Nyirahabimana arakomeza amusaba ko we n’abo basigaranye bakwihutira gutahuka ngo kuko yasanze mu Rwanda ari amahoro. Nyirahabimana ararangiza ubutumwa bwe ashimira abanyamakuru ba Radiyo Ijwi ry’Amerika umurava bakorana akazi kabo. Arakoze natwe tuboneyeho kumwifuriza gukomeza kunogerwa na Gahunda za radiyo Mudatenguha Ijwi ry’Amerika.

5. Dukurikijeho ubutumwa bwa Nsengiyumva Martin ukomoka mu cyahoze ari komine Ntyazo, ahitwa I Ndago, umurenge wa Bugali, intara ya Butare ararangisha umuvandimwe we Gasigwa Evariste ushobora kuba ari muri Congo-Kinshasa. Nsengiyumva arakomeza ubutumwa bwe amusaba ko abaye akiriho kandi akaba yumvise iri tangazo yakwihutira gutahuka ngo kuko mu Rwanda nta kibazo. Nsengiyumva ararangiza ubutumwa bwe asaba n’undi mugiraneza wese waba yumvise iri tangazo azi uwo muvandimwe we kubimumenyesha.

6. Tugeze ku butumwa bwa Ayinkamiye Angelique uri I Rubengera, mu mujyi we Kibuye ararangisha Mugunga Tharcisse ushobora kuba ari muri Congo, mu ntara ya Katanga. Ayinkamiye arakomeza ubutumwa bwe amumenyesha ko we yageze mu Rwanda kandi akaba ari amahoro. Ngo bene nyina Felesiyani, John, Mukanoheli bose baraho kandi baramukumbuye cyane. Ayinkamiye aboneyeho rero kumusaba kwihutira gutahuka akimara kumva iri tangazo ngo kuko ubu mu Rwanda ari amahoro.

Twibutse abifuza kutwandikira ko aderesi zacu ari VOA Africa Division, Kirundi -Kinyarwanda Service, 330 Independence Avenue SW, Washington DC 20237, USA. Abashaka kutwandikira bakoresheje uburyo bwa internet aderesi ya e-mail yacu ni central-africa@voanews.com cyangwa radiyoyacu@voanews.com Fax yacu yo ni (202) 260-2579.

7. Dukomereje ku butumwa bwa Mukandayambaje Marie Louise utuye mu kagari ka Rubona, umurenge wa Ruganda, akarere ka Rulindo, mu cyahoze ari komine Tare, intara ya Kigali ngali ararangisha umubyeyi we Hakizimfura Charles baburaniye mu mashyamba yo mu cyahoze cyitwa Zayire. Mukandayambaje ararakomeza ubutumwa bwe amusaba ko niba yumvise iri tangazo yakoresha uko ashoboye akamumenyesha amakuru ye n’aho aherereye muri iki gihe. Mukandayambaje ararangiza ubutumwa bwe amumenyesha ko abandi bose mu rugo baraho kandi ko bamusuhuza cyane.

8. Dukulikijeho ubutumwa bwa Sebunyenzi Sadja utuye mu mujyi wa Saint Louis, muri leta ya Missouri, Leta zunze ubumwe z’Amerika ararangisha umuryango wa Muvunyi Samuel wari utuye mu Ruhengeri, mu Gahunga, mu cyahoze ari komine Nkumba. Sebunyenzi arakomeza asaba uwaba yumvise iri tangazo ko yamumenyesha amakuru ye n’ay’abandi mu muryango akoresheje aderesi zikurikira. Jean de Dieu Sebunyenzi, 9444 South Broadway, Saint Louis, Missouri 63125, USA. Ngo ashobora kandi kumwandikira akoreshe aderesi ya email sebudubesadja@hotmail.com cyangwa agahamagara kuri nimero za telephone zikurikira. Izo nimero akaba ari 0013144569571.

9. Uyu munsi tugiye gusozereza ku butumwa bwa Nyagasaza Jean Pierre uri mu mujyi wa Kibuye, akarere ka Kibirizi, intara ya Kibuye ararangisha Niyibizi Kamarade ushobora kuba ari muri Congo-Kinshasa, zone ya Shabunda, aho bita Ruyuyu cyangwa Kazigama. Nyagasaza arakomeza amusaba ko yamugezaho amakuru ye muri iki gihe akimara kumva iri tangazo. Ngo azifashishe radiyo Mudatenguha Ijwi ry’Amerika cyangwa se BBC Gahuzamiryango.

XS
SM
MD
LG