Uko wahagera

Mu Kayanza n'i Ngozi Abaturage ngo Icyo Bapfa Ni Ugutora


Igihe abanyaporitiki hejuru bari kwiyumvikanira uko bagomba kugabana imyanya mu butegetsi bwa nyuma y’inzibacyuho, abaturage bo mu ntara za Kayanza na Ngozi bo sicyo kibashishikaje. Nk’uko babitangarije abanyamakuru bo muri congo, u Burundi n’u Rwanda basuye izo ntara taliki ya 6 mata, ngo ikibashishikaje ni ukubona abayobozi babaha amahoro, naho ibindi ngo ni ibyabo.

Intara za Kayanza na Ngozi ziza ku isonga mu zituwe cyane mu Burundi, bivuga ko n’abanyamashyaka bo muri icyo gihugu ariho bahanze amaso. Nk’uko bigaragara, ku muhanda uva i Bujumbura ujya muri izo ntara zo mu majyaruguru y’igihugu, hari amabendera menshi y’amashyaka anyuranye, ariko ayiganje akaba ari CNND na FRODEBU.

Abo baturage usanga bazi gusa ko bazatora, ariko kumenya uko amatora azagenda byo ni nk’inzozi. N’itegeko nshinga baherutse gutora muri kamarampaka ntibazi ibirikubiyemo. Bo baremeza gusa ko icyo bazi ari uko bazajya gutora; ibindi ntacyo biyiziye.

Ubuyobozi bwa komisiyo y’amatora, kimwe n’ubuyobozi bw’igihugu, koko na bwo bwemeza ko kugeza ubu nta buryo bwateganyijwe bwo kwigisha abaturage uburyo amatora azagenda. Kugeza ubu ngo amaradiyo n’ibinyamakuru byandika ni byo bigerageza kugira icyo byigisha abaturage kuri ayo matora.

Abaturage bo mu ntera za Kayanza na Ngozi bifuza gusa ko babona abayobozi bashobora kubanywanisha, dore ko muri izo ntara hakigaragara abaturage bakiba mu makambi kuva mumwaka wa 1993. Abo baturage b’Abatutsi bahunze ubwicanyi bakorewe, n’ubu ngo bakaba batinya gusubira mu ngo zabo batizeye umutekano.

XS
SM
MD
LG