Uko wahagera

Urwanda ngo Ruzakurikirana Abahungiye Gacaca mu Burundi no muri Uganda


Guverinoma y’Urwanda ivuga ko mu gihe cy’ukwezi kumwe hari abantu bagera ku bihumbi 2 nibura bakekwaho itsembatsemba bahungiye imanza za gacaca mu Burundi, n’abandi bagera kuri 1200 bahungiye muri Uganda.

Intumwa ya Perezida w’Urwanda mu karere k’ibiyaga bigari, Richard Sezibera, avuga ko bamwe batahutse ku bwende bwabo. Guverinoma y’Urwanda kandi ngo yumvikanye n’Uburundi, Uganda, n’ibindi bihugu, kugira ngo abasigaye bazashyikirizwe inkiko za gacaca.

Richard Sezibera avuga ko ukekwaho itsembatsemba wese, yaba mu Rwanda cyangwa hanze yarwo, inkiko za gacaca zizamukurikirana. Bamwe ngo barenze Uburundi na Uganda. Ngo bari muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika cyangwa i Burayi.

Ibinyamakuru bivuga ko impunzi z’Abanyarwanda mu Burundi zivuga ko zitahunze gacaca. Ahubwo ngo zatinyaga kwibasirwa n’Abatutsi barokotse itsembatsemba.

Mu kwezi kwa 3 ni bwo inkiko za gacaca zatangiye k’umugaragaro mu Rwanda hose. Imirenge igera ku bihumbi 10 ni iyo iteganijwe kugira izo nkiko. Izo nkiko zizakoramo abacamanza batowe n’abaturage basaga ibihumbi 200.

Abantu bamwe, hamwe n’imiryango mpuzamahanga iharanira uburenganzira bw’ikiremwa-muntu, banenze inkiko za gacaca. Muri 2001 umuryango Human Rights Watch ufite ikicaro cyawo i New York wanditse ko izo nkiko zishobora kutagira ubwisanzure kubera abanyaporitiki. Human Rights Watch yavugaga kandi ko izo nkiko zibura ibintu bimwe byemewe mu rwego mpuzamahanga, nk’uburenganzira bwo kugira avocat muri izo manza. Amnesty International yo yasabye ko umutekano w’abagabo mu manza za gacaca urindwa.



XS
SM
MD
LG