Uko wahagera

Mu Burundi Ikibazo cy'Amoko Ntikizorohera Komisiyo y'Amatora


Amatora ashingiye ku moko mu Burundi ntiyoroheye komisiyo y’igihugu ishinzwe amatora. Ibyo biterwa n’uburyo itegeko nshinga ry’icyo gihugu ribiteganya, cyane cyane rishingiye ku masezerano yari yasinywe Arusha.

Itegeko nshinga riteganya ko umutwe w’abadepite ugomba kuba ugizwe nibura n’abadepite 100, 60% b’Abahutu, na 40% b’Abatutsi. Ni na ko bimeze muri Guverinoma. Aho muri Senat baranganya bose. Mu ngabo na ho baranganya. Ikibazo rero ni ukumenya uko komisiyo y’amatora izabyitwaramo m’ukumenya Umututsi n’Umuhutu.

Nk’uko Padiri Aster Kana, umuvugizi w’iyo komisiyo abivuga, ngo nta bundi buryo bashingiraho bamenya gutandukanya Umuhutu n’Umututsi, uretse gukora iperereza biyambaje abazi abakandida.

Padiri Kana asanga na we ubwo buryo buteye impungenge, kuko uretse no kugorana mu kubushyira mu bikorwa, ngo hari n’impungenge ko mu bazajya mu myanya y’ubuyobozi hashobora kubamo benshi batabishoboye, bitewe no kuzuza gusa imibare iteganywa n’itegeko nshinga.

Naho J.m.v Kavumbagu ukuriye umuryango uharanira uburenganzira bwa muntu, Iteka, we asanga ubwo buryo bwo kwiyumvikanira ku myanya y’ubutegetsi buzafasha gukomeza umuco wo kudahana, kuko abumvikanye Arusha bagiraga ngo bakomeze bayobore, bityo ibyaha baba barakoze ntibikurikiranywe.

Kuri Padiri Kana ariko ngo nta kundi byari kugenda; ngo byari ukugira ngo buri wese yumve ko azagaragara mu butegetsi, kuko hari abari bafite impungenge ko baburiramo mu matora. Cyakora yifuza ko ubutegetsi bushingiye k’ukumvikana mu myanya y’ubuyobozi bagendeye ku ijanisha bukwiye kudatinda kugira ngo hajyeho ubutegetsi bushingira ku bushobozi.

Ku ruhande rw’umuryango w’abibumbye, Mathieu Bouah Bile ushinzwe gukurikirana amatora mu Burundi we avuga ko icyo umuryango w’abibumbye wakoze ari ugufasha Abarundi m’ukumvikana, naho ubundi ngo kumvikana ni bo bireba. Asanga, n’ubwo uburyo bwo kumvikana ku myanya bwakoreshejwe butanoze cyane, ngo bugendanye n’ibihe u Burundi burimo.

XS
SM
MD
LG