Uko wahagera

Pasiteri Bizimungu na Bagenzi Be Bazaburanishwa n'Urukiko rw'Ikirenga


Urukiko rukuru rwa Repubulika rwasanze rudafite ububasha bwo kuburanisha uwahoze ari Perezida w’u Rwanda, Pasiteri Bizimungu, na bagenzi be baregwa ubufatanyacyaha, barimo Charles Ntakirutinka wahoze muri guverinoma.

Urukiko rukuru rwa Repubulika rwashingiye ku mivugururire y’ubucamanza aho itegeko-ngenga rirebana n’imivugururire y’ubucamanza rivuga ko Perezida wa Repubulika, umukuru wa Senat n’uwo Inteko Ishinga amategeko, ndetse na Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga, kimwe n’abahoze ari bo,
baburanishwa n’Urukiko rw’Ikirenga.

Urukiko rukuru rwa Repubulika rusanga abo baregwa, n’abo baregerwa hamwe, bose bazaburanishwa mu Rukiko rw’ikirenga, ngo kuko batatandukanya ruriya rubanza.

Urubanza mu rukiko rw’Ikirenga rukaba ruzaburanisha urubanza mu mizi yarwo ariko rushingiye ku byajuririwe n’abaregwa ndetse n’ubushinjacyaha.

Kugeza ubu nta we uramenya igihe Urukiko rw'ikirenga ruzahamagariza urubanza. Abamenyereye iby'imanza bavuga ariko ko bishobora gufata igihe kirekire kuko urwo rukiko bizarutwara igihe kirekire kugira ngo rwige idosiye.

Urukiko kandi rwasabye ko ibintu byambuwe imiryango y'abaregwa byasubizwa nta mananiza. Ibyo ni ibihumbi cumi na bitandatu by'amadolari bizahabwa umuryango wa Pasiteri Bizimungu, n’ibyuma kabuhariwe mu kubara 3, ari byo oridinateri, bigomba guhabwa umuryango wa Charles Ntakirutinka. Bombi babyambuwe na polise ifatanije n'ubushinjacyaha ubwo ingo zabo zasakwaga.

Pasiteri Bizimungu yahamijwe ibyaha bitatu mu rukiko rwa mbere rw'iremezo ubu rusigaye rwitwa urukiko rw'Umugi wa Kigali. Ibyo byaha ni ukurema umutwe w'abagizi ba nabi, gukwirakwiza ibihuha agamije gukangurira abaturage kwigomeka kuri Leta, no kunyereza umutungo wo gufasha abaturage yari agenewe nk'umuyobozi. Yakatiwe igihano cy’igifungo cy'imyaka 15. Ibyaha bitamuhamye ubushinjacyaha bwajuririye ni ugutunga imbunda mu buryo butemewe n'amategeko, guhungabanya umudendezo w'igihugu no gukoresha inyandiko mpimbano.

XS
SM
MD
LG