Uko wahagera

Perezida wa FIFA Yatangije Ishuri ry'Umupira w'Amaguru mu Rwanda


Bwanda Blatter Joseph, perezida w’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru ku isi, FIFA, ni we ubwe watangije ishuri ry’umupira w’amaguru mu Rwanda. Ni ryo rya mere mu karere k’ibiyaga bigari ndetse n’ako uburasirazuba bw’Afurika. Iryo shuri ryatwaye akayabo k’amadolari y’Abanyamerika ibihumbi magana arindwi.

Bwana Blatter, wambitswe kinyarwanda akigera ku butaka bw’u Rwanda, yatangaje ko byatumye arushaho gukunda Afurika; ngo ni ku nshuro ya mbere yambaye kinyafurika.

Bwana Blatter yashimye intambwe u Rwanda n’Afurika muri rusange bimaze gutera mu mupira w’amaguru. Yibukije Abanyarwanda ko ku nshuro ya mbere umusifuzi w’Umunyarwanda azasifura mu mikino ya nyuma y’igikombe cy’isi izaba muri 2006. Yanibukije ko, ku nshuro ya mbere na none, igihugu cy’Afurika cyatowe kuzakira imikino y’igikombe cy’isi muri 2010. Icyo gihugu ni Afurika y’Epfo.

Agaruka ku ishuri ry’umupira w’amaguru ry’u Rwanda, Bwana Blatter yavuze ko imikino ari imwe mu bifasha imibanire myiza. Iryo shuri ngo rizafasha mu mibanire myiza y’Abanyarwanda.

Icyo gitekerezo Bwana Blatter agisangiye na Minisitiri w’Intebe Bernard Makuza wanagarutse cyane k’umubare munini w’abakinnyi b’umupira baguye muri genocide.

Ishuri ry’umupira w’amaguru mu Rwanda rishobora kwakira abana bagera ku 140 biga barara ingunga imwe. Biteganijwe ko abana bazakirwa muri iryo shuri bazaturuka mu ntara zose z’igihugu.

XS
SM
MD
LG