Uko wahagera

Amatangazo yo ku itariki 10 Mata 2005


Mwaramutse nshuti mwese muteze amatwi radiyo Ijwi ry’Amerika yumvikanira I Washington DC mu kirundi no mu kinyarwanda.Uyu munsi turatumikira:

Mbonyubwabo Innocent utuye ku murenge wa Rwufi, akarere ka Mushubi, intara ya Gikongoro; Habiyambere Jean Damascene utuye ku murenge wa Kivu, akarere ka Nyaruguru, intara ya Butare na Havugumuremyi Francois Regis mwene Habarurema Boniface na Kanyanja Pascasie utuye mu karere ka Buliza, umurenge wa Ntyaba akagari ka Gasiza, intara ya Kigali, Uwamahoro Donata utuye I Nyagatoma, akarere ka Rwamiko, ahahoze ari komine Rutare, intara ya Byumba; Ribakare Gregoire ubarizwa mu nkambi ya Maheba, I Solwezi, mu gihugu cya Zambia na Bigenima Samuel utuye ku murenge wa Mugera, akagari ka Rukohure mu cyahoze ari komine Gafunzo, Uwamahoro Andre wiga mu rwunge rw’amashuri rwa Nyagahinika, ku Gisenyi, akaba akomoka ku Kivumu, umurenge wa Mwendo, intara ya Kibuye; Bavuga Marie Rose ubarizwa I Remera, mu mugi wa Kigali na Sinzinkayo John, umuhungu wa Agepito Nyabenda, ubarizwa I Kampala, mu gihugu cya Uganda.

1. Duhereye ku butumwa bwa Mbonyubwabo Innocent utuye ku murenge wa Rwufi, akarere ka Mushubi, intara ya Gikongoro ararangisha bakuru be Ndaheranwa Evariste na Ntakirutimana Gaspard. Mbonyubwabo arakomeza ubutumwa bwe abasaba aho baba bari hose ko niba bakiriho kandi bakaba bumvise iri tangazo bakwihutira gutahuka ngo kuko ubu mu Rwanda ari amahoro. Ngo aboneyeho kandi kubamenyesha ko ubu yubatse akaba amaze kugira abana bane. Mbonyubwabo akaba arangiza ubutumwa bwe abifuriza amahoro y’Imana.

2. Dukurikijeho ubutumwa bwa Habiyambere Jean Damascene utuye ku murenge wa Kivu, akarere ka Nyaruguru, intara ya Butare ararangisha abana be Mukashyaka Marie Chantal, Bunani Jean Nepomscene na Mukanzibwamabo hakunda kwita Bebe. Habiyambere avuga ko yaburanye na bo muri 97, mu cyahoze cyitwa Congo. Habiyambere arabasaba ko baramutse bumvise iri tangazo, bakwihutira gutahuka ngo kuko n’abandi bose ubu bari mu rugo. Ngo baramutse bifuje kumwandikira, bakoresha aderesi zikurikira. Izo aderesi ni B.P. 226 Butare, Rwanda. Habiyambere arakomeza ubutumwa bwe amenyesha kandi Habyalimana Jean Marie Vianney na Placidia hamwe n’umugabo we, bose bakaba bari muri Congo-Kinshasa ko amatangazo bahitishije yayumvise. Habiyambere ararangiza ubutumwa bwe asaba n’undi mugiraneza wese waba yumvise iri tangazo abazi kubibamenyesha.

3. Tugeze ku butumwa bwa Havugumuremyi Francois Regis mwene Habarurema Boniface na Kanyanja Pascasie utuye mu karere ka Buliza, umurenge wa Ntyaba akagari ka Gasiza, intara ya Kigali ararangisha mushiki we Mukeshimana Constance wahoze mu cyahoze cyitwa Zayire, intara ka Kivu y’amajyepfo, zone Uvira, akarere ka Bukavu, mu nkambi ya Rubarika. Havugumuremyi arakomeza ubutumwa bwe amumenyesha ko bageze mu Rwanda usibye Mukasoni, Twizeyimana na se bitabye Imana. Ngo Munyabarenzi, Niyitegeka ndetse na Yambabaliye bamutashya cyane. Havugumuremyi aramusaba ko aramutse yumvise iri tangazo yamumenyesha amakuru ye n’aho aherereye muri iki gihe. Abishoboye yahitisha itangazo kuri radiyo Mudatenguha Ijwi ry’Amerika. Havugumuremyi ararangiza ubutumwa bwe amusaba kwihutira gutahuka akimara kumva iri tangazo. Ngo azisunge imiryango mpuzamahanga ishinzwe impunzi nka HCR cyangwa umuryango mpuzamahanga wa Croix Rouge ibimufashemo.

4. Dukomereje rero ku butumwa bw’ Uwamahoro Donata utuye I Nyagatoma, akarere ka Rwamiko, ahahoze ari komine Rutare, intara ya Byumba ararangisha umuvandimwe we Mugenzi Venant. Uwamahoro arakomeza avuga ko uwo Mugenzi baburanye mu ntambara yo muri 94. Aramusaba rero ko abaye akiriho kandi akaba yumvise iri tangazo yakwihutira gutahuka cyangwa akabamenyesha amakuru ye n’aho aherereye muri iki gihe. Ngo aramutse yifuje kumwandikira, yakoresha aderesi zikurikira. Izo aderesi akaba ari Uwamahoro Donata, B.P. 56 Byumba, Rwanda. Uwamahoro ararangiza ubutumwa bwe asaba n’undi mugiraneza wese waba yumvise iri tangazo amuzi kubimumenyesha.

5. Dukurikijeho ubutumwa bwa Ribakare Gregoire ubarizwa mu nkambi ya Maheba, I Solwezi, mu gihugu cya Zambia arasuhuza Nicayenzi Jerome n’umuryango bari kumwe mu nkambi ya Lukolela, mu gihugu cya Tanzania, Karekezi Normand, Sinzobakwira Agatha n’abo bari kumwe I Lukolela, Rwimo Severin, Nzirubusa Jean Pierre, Kiromba Jean Marie na Ebraham. Ribakare arakomeza ubutumwa bwe arangisha kandi Ntakirutimana Pascal, Sindizera Reveriyani, Nkuriyegushengera Jean Claude, Ntirangeza na Bujazi Pierrre Claver. Ribakare ararangiza ubutumwa bwe asaba aba bose arangisha ko bakoresha uko bashoboye bakamumenyesha amakuru yabo muri iki gihe.

6. Tugeze ku butumwa bwa Bigenima Samuel utuye ku murenge wa Mugera, akagari ka Rukohure mu cyahoze ari komine Gafunzo, ararangisha umubyeyi we Ngiruwonsanga Emmanuel wagiye ahunze intambara yo muri 94 yerekeza iyo mu cyahoze ari Zayire. Begenimana arakomeza ubutumwa bwe amumenyesha ko Bavugirije Savera, Nsengimana Therese, Yabikunze Cyprien, Mpiniyaho Adele, Ntimbakure Thomas, Girukubonye Amos na Nsekeyimana Sylvere, bose ubu batahutse bakaba barageze mu Rwanda amahoro. Ngo abandi batahutse ni Havugimana, Nyirambabazi, Nyiranzeyimana, Nigirente Budensiyana na Nyirabushekengwa. Bigenimana ararangiza ubutumwa bwe asaba uwo Ngiruwonsanga ko yabamenyesha amakuru ye n’aho aherereye muri iki gihe. Ngo aramutse azi aho umugore we Agnes aherere, yamusaba gutahuka ngo kuko ubu Rwanda ari amahoro.

Twibutse abifuza kutwandikira ko aderesi zacu ari VOA Africa Division, Kirundi -Kinyarwanda Service, 330 Independence Avenue SW, Washington DC 20237, USA. E-mail yacu ni central-africa@voanews.com cyangwa radiyoyacu@voanews.com Fax yacu yo ni (202) 260-2579.

7. Dukomereje ku butumwa bw’Uwamahoro Andre wiga mu rwunge rw’amashuri rwa Nyagahinika, ku Gisenyi, akaba akomoka ku Kivumu, umurenge wa Mwendo, intara ya Kibuye ararangisha mukuru we witwa Kubwimana Anastase wahoze mu bajandarume bo mu ngabo zatsinzwe. Aramusaba ko akimara kumva iri tangazo yakwihutira gutahuka ngo kuko ubu mu Rwanda ari amahoro. Ngo n’undi mugiraneza wese waba amuzi akaba yumvise iri tangazo, yabimumenyesha. Uwamahoro ararangiza ubutumwa bwe amumenyesha ko se wabo Manyoni Emmanuel ubu yatahutse akaba ari amahoro.

8. Dukurikijeho ubutumwa bwa Bavuga Marie Rose ubarizwa I Remera, mu mugi wa Kigali ararangisha Habarurema Jean de Dieu na Nsabimana Sylvestre. Bavuga arakomeza ubutumwa bwe abasaba aho baba bari hose ko bakwihutira gutahuka bakimara kumva iri tangazo, cyangwa bakamwandikira bamumenyesha amakuru yabo n’aho baherereye muri iki gihe. Ngo bashobora kumwandikira babinyujije kuri Jerome, agasanduku k’I posita 3078, Kigali cyangwa bagakoresha uburyo bwa internet kuri aderesi ya e-mail ikurikira. Iyo aderesi ni roberty202000@yahoo.fr

9. Uyu munsi tugiye gusozereza ku butumwa bwa Sinzinkayo John, umuhungu wa Agepito Nyabenda, ubarizwa I Kampala, mu gihugu cya Uganda arasaba abo mu muryango we bose bashobora kuba bakiriho, kumumenyesha amakuru yaho n’aho baba baherereye muri iki gihe. Ngo bashobora guhitisha itangazo kuri radiyo Ijwi ry’Amerika cyangwa bakamwandikira kuri aderesi zikurikira. Izo aderesi akaba ari Sinzinkayo John, C/O Rehema Ndagire, Radio Uganda, P.O. Box 2038 Kampala, Uganda.

XS
SM
MD
LG