Uko wahagera

General Gatsinzi Yitabye Gacaca


Kuri uyu wa gatatu tariki ya 30 Werurwe 2005 ni bwo Minisitiri w'ingabo z'u Rwanda, General Gatsinzi Marcel, yitabye Gacaca y'i Butare iri mu gihe cyo gukusanya amakuru. Minisitiri Gatsinzi yagaragaje ibyo yabonye n’uko yabayeho kuva muri 1990 FPR itera u Rwanda kugera muri 1994 mu gihe cya genocide.

Mu ijambo rye, Minisitiri Gatsinzi yagaragaje ko na we atari yorohewe, ko na ndetse bagiye bagerageza kumurasa akarusimbuka. Yongereyeho ko nta ruhare na mba yagize haba m’ugutanga amabwiriza yo kwica cyangwa se kugira urwango rushingiye ku moko cyangwa akarere.

Mu bibazo yabajijwe byasaga n'ibimushinja k’uruhare rw'abanyeshuri yayoboraga mu ishuri rya gisirikare rya ESO i Butare. Ibyo bibazo byose byakomeje kugaruka n’ubwo yasobanuye ko ubwo yayoboraga iryo shuri nta gikorwa na kimwe cy'ubugizi bwa nabi bwakorewe Abatutsi yamenye bwabereye mu kigo cya ESO. Ati n'ikimenyimenyi mu ntara nari mfitemo abasirikare banyumvira bashoboye kubahiriza amabwiriza natanze y’uko abasirikare bagomba kurinda umutekano w'abaturage.

Minisistiri Gatsinzi yatangarije Gacaca ko kuva tarikiya karindwi z'ukwa kane 1994 atigeze asubira i Butare uretse igihe yari agiye kureba umuryango we, ari m’uguhunga. Asobanura ko atari yizewe n’ubutegetsi bw’icyo gihe. Mu mpamvu harimo ko yahagaritswe k’umwanya w'umukuru w'ingabo nyuma y'icyumweru kimwe gusa ubutegetsi bwariho ngo kubamusaba ngo ajye Arusha gushyikirana n'Inkotanyi ngo kuko ari we wari uzimenyereye.

Minisitiri Gatsinzi avuga kandi ko imishyikirano yagizemo uruhare yatumye akiza abantu bari kuri hotel Mille Collines, ngo kuko bafashe icyemezo cyo guhererekanya abantu bari ku mpande zombi bifuzaga kuhava.

Hari umuturage aho muri Gacaca y’i Butare wibukije amabisi yari yuzuye abasore b'Abarundi ngo bari bavanywe mu myitozo y’Interahamwe yagiye gufata lisansi muri ESO Minisitiri Gatsinzi akiyiyobora. Uwo muturage ngo yibajije ukuntu Minisitiri Gatsinzi atari afite amakuru ku myitozo y'izo nterahamwe.

Minisitiri Gatsinzi yasubije ko atari we watangaga lisansi. Ahubwo ngo hari uwo bitaga S4 weretswe icyemezo kivuye muri Etat Major cyabahaga uburenganzira bwo guhabwa lisansi. Minisitiri Gatsinzi avuga ko yamenye nyuma ko izo mpunzi z’Abarundi zari zivuye gutozwa, na bwo abibwiwe.

Minisitiri Gatsinzi yakomeje guhakana kuba hari inama n'imwe y'umutekano yagiyemo i Butare kuva tariki ya karindwi Mata 1994, kurinda genocide irangiye.

Amakuru twamenye nyuma y’inama yo gukusanya amakuru muri Gacaca y’i Butare ni uko mu magereza ngo harimo abafungwa bamushinja. Ibyo bikaba byiyongera ku magambo y'abayobozi b'umutwe wa FDLR urwanya Leta y’u Rwanda bayibwira itagomba gushakira Interahamwe mu ngabo zabo mu gihe Interahamwe izifite no k’ubuyobozi bukuru bw'ingabo.




XS
SM
MD
LG