Uko wahagera

Urukiko rw'Arusha Ruzarangiza Imirimo muri 2008



Urukiko mpuzamahanga ku Rwanda rukorera Arusha rushigaje gusa igihe kitageze ku myaka 3 ngo rurangize inshingano rwashinzwe n'Umuryango w'Abibumbye. Kugeza ubu abantu benshi barimo n'Abanyarwanda bakaba bakomeje kwibaza niba imanza urwo rukiko rugomba gukurikirana zizaba zirangiye muri kiriya gihe.

Umwanditsi mukuru w'urukiko rw'Arusha, Bwana Adama Dieng, yadutangarije ko nta kizabuza urwo rukiko kurangiza inshingano zarwo mu mwaka wa 2008, ngo n’ubwo mu ntangiriro babagoye cyane. Icyo cyizere agishingira k’uko ubu Arusha hari imanza zigera kuri 25 ziri gucibwa.

Bwana Adama Dieng avuga ko mu nshingano z'urwo rukiko harimoi no gukurikirana abari ku isonga mu gutegura genocide . Ibyo bikaba bitandukanye n'inshingano abantu bose bari basanzwe bizeye kuri urwo rukiko yo gukurikirana abagize uruhare mu gutegura genocide no kuyishyira mu bikorwa. Bwana Adama Dieng icyakora yirinze gushyira ahagaraara umubare w'abazaba bamaze gucirirwa imanza muri 2008.

Twababwira ko amadosiye agera kuri 15 y'abantu batarafatwa yamaze gushyikirizwa Leta yu Rwanda. Ubu imishyikirano hagati y'u Rwanda n'urukiko rw'Arusha yaratangiye kugira ngo amategeko agenga urwo rukiko azubahirizwe. Aha ikibazo gikomeye izo nzego zombi zigomba kwibandaho, ni igihano cy'urupfu kitarakurwaho burundu mu Rwanda.

Ikindi ni uko, mu Rwanda, kugeza ubu, koroherezwa ibihano bitewe n'imyitwarire y'ukekwaho icyaha bitareba ababarirwa mu rwego rwa mbere.

Ikindi kibazo gishobora kuvuka ni uko mu Rwanda abaregera indishyi z'akababaro kubera genocide bazigenerwa n’ubwo kugeza ubu abazazitanga bataramenyekana. Baba ari abaregwa cyangwa Leta nta n’umwe ufite ubushobozi bwo kuzatanga indishyi z'akababaro ku barokotse genocide.

XS
SM
MD
LG