Uko wahagera

Amatangazo yo ku itariki 20 Werurwe 2005


Mwaramutse nshuti mwese muteze amatwi radiyo Ijwi ry’Amerika yumvikanira I Washington DC mu kirundi no mu kinyarwanda. Uyu munsi turatumikira:

Umuryango wa Harelimana utuye mu cyahoze ari serire Ruraje, segiteri Jenda, akarere ka Nkuri, intara ya Ruhengeri; Sezibera Callixte ubarizwa muri kaminuza y’u Rwanda n’umuryango wa Ntawiha na Mukamudodo batuye ku murenge wa Gihango, akarere ka Nyakizu, intara ya Butare, Ruberanziza Jean de Dieu utuye mu kagari ka Muzingira, umurenge wa Bare, intara ya Kibungo; Abdou Mugabushaka utaravuze aho abarizwa muri iki gihe na Kamiya Elizafani utuye mu kagari ka Gihorwe, umurenge wa Gihorwe, akarere ka Mutura, intara ya Gisenyi, Mukarushya Christine uri mu Rwanda ariko akaba ataravuze neza aho aherereye muri iki gihe; Uwamahoro Antoinette utuye I Rutongo, mu karere ka Buliza, intara ya Kigali na Bagiruwubusa Flodouald bakunda kwita Sindama, mwene Nzabandora na Nyirangano batuye mu kagari ka Murambi, umurenge wa Bukaragata, akarere ka Butaro, intara ya Ruhengeri.

1. Duhereye ku butumwa bw’umuryango wa Harelimana utuye mu cyahoze ari serire Ruraje, segiteri Jenda, akarere ka Nkuri, intara ya Ruhengeri, urasaba Musabyimana Gaudence na Vianey Munyankindi baburaniye mu cyahoze cyitwa Zayire ko bakwihutira gutahuka bakimara kumva iri tangazo ngo kuko ubu mu Rwanda ari amahoro. Uwo muryango urakomeza ubutumwa bwawo ubamenyesha ko bene nyina Nyiramuhire, Claude na Fina babatashya kandi bakaba babakumbuye cyane. Ngo Murengera wo mu Kareba, yaratahutse kandi yageze mu Rwanda amahoro. Uwo muryango urarangiza ubutumwa bwowo usaba n’undi mugiraneza wese waba yumvise iri tangazo abazi kubibamenyesha.

2. Dukurikijeho ubutumwa bwa Sezibera Callixte ubarizwa muri kaminuza y’u Rwanda aramenyesha Benoit Sinigenga uri mu gihugu cya Zambia ko abo mu muryango we wose bari mu Rukondo. Ngo ababyeyi be bombi baramusuhuza cyane kandi banamwifuriza gutahuka ngo kuko ubu mu Rwanda ari amahoro. Sezibera aboneyeho gusaba n’undi mugiraneza wese waba yumvise iti tangazo azi uwo Sinigenga kubimumenyesha.

3. Tugeze ku butumwa bw’umuryango wa Ntawiha na Mukamudodo batuye ku murenge wa Gihango, akarere ka Nyakizu, intara ya Butare urarangisha umuhungu wabo Mureremanzi wahunze yerekeza iyo mu cyahoze cyitwa Zayire. Uwo muryango urakomeza umusaba ko niba akiriho kandi akaba yumvise iri tangazo ko yakwihutira gutahuka ngo kuko ubu mu Rwanda ari amahoro kandi n’abavandimwe bose bakaba bamukumbuye cyane. Ngo n’undi mugiraneza wese waba yumvise iri tangazo azi uwo urangishwa yabimumenyesha.

4. Dukomereje ku butumwa bwa Ruberanziza Jean de Dieu utuye mu kagari ka Muzingira, umurenge wa Bare, intara ya Kibungo ararangisha mukuru we witwa Rusakaza Valens, wahungiye mu cyahoze cyitwa Zayire. Ruberanziza arakomeza ubutumwa bwe amusaba ko yakoresha uko ashoboye akamumenyesha amakuru ye n’aho aherereye muri iki gihe. Ngo ashobora guhitisha itangazo kuri radiyo Mudatenguha Ijwi ry’Amerika cyangwa se BBC Gahuzamiryango. Ruberanziza ararangiza ubutumwa bwe amusaba ko yamwandikira kuri aderesi zikurikira. Izo aderesi akaba ari Ruberanziza Jean de Dieu, Universite Nationale du Rwanda, B.P. 117 Butare, Rwanda. Ngo ashobora kandi kumuhamagara kuri nimero za telephone 08510535 cyangwa akamwandikira kuri aderesi ya e-mail ikurikira. Iyo aderesi ni jadomeilleur@yahoo.fr

5. Dukurikijeho ubutumwa bwa Abdou Mugabushaka utaravuze aho abarizwa muri iki gihe, ararangisha Habimana Issa uri mu gihugu cya Sudani. Arakomeza amusaba ko ko yamumenyesha amakuru ye muri iki gihe. Ngo ashobora kumwandikira kuri aderesi ya email ikurikira. Iyo aderesi ni rusumo10@yahoo.fr. Abdou arakomeza ubutumwa bwe amumenyesha ko abo mu rugo bose bamusuhuza cyane kandi ko bakeneye kumenya amakuru ye. Abdou ararangiza asaba umugiraneza wese waba yumvise iri tangazo amuzi kubimumnyesha.

6. Tugeze ku butumwa bwa Kamiya Elizafani utuye mu kagari ka Gihorwe, umurenge wa Gihorwe, akarere ka Mutura, intara ya Gisenyi aramenyesha umugore we Nyirakanyana Immaculee n’abana Nkurunziza Mafiyeli na Murorunkwere, bose bakaba baba muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo, ahitwa I Gasheshe, Kibuwa, muri zone ya Masisi ko bakwihutira gutahuka bakimara kumva iri tangazo ngo kuko ubu mu Rwanda ari amahoro kandi n’umuryango wabo ukaba ukiriho. Kamiya arakomeza abamenyesha ko Murengera yatahutse akaba yarageze mu Rwanda amahoro. Kamiya ararangiza ubutumwa bwe abasaba ko bakwisunga imiryango mpuzamahanga ishinzwe gucyura impunzi nka HCR cyangwa umuryango mpuzamahanga wa Croix Rouge ikabibafashamo.

Twibutse abifuza kutwandikira ko aderesi zacu ari VOA Africa Division, Kirundi -Kinyarwanda Service, 330 Independence Avenue SW, Washington DC 20237, USA. Abashaka kutwandikira bakoresheje uburyo bwa internet aderesi ya e-mail yacu ni central-africa@voanews.com cyangwa radiyoyacu@voanews.com Fax yacu yo ni (202) 260-2579.

7. Dukomereje rero ku butumwa bwa Mukarushya Christine uri mu Rwanda ariko akaba ataravuze neza aho aherereye muri iki gihe ararangisha Bayiharire Jean Felix baburaniye mu mashyamba ya Congo Kinshasa, mu mwaka w’1996. Mukarushya arakomeza ubutumwa bwe amumenyesha ko we ubu yatahutse ari kumwe n’abavandimwe bari kumwe mu cyahoze cyitwa Zayire. Ngo umubyeyi we Bayiharire Felicien aracyariho kandi aracyatuye I Nyarurenzi. Ngo umuryango wose uramusaba ko yakwihutira gutahuka akimara kumva iri tangazo ngo kuko ubu mu Rwanda ari amahoro. Mukarushya arakomeza amusaba kandi ko abaye azi aho Mukarutesi Verena yaba aherereye yamumenyesha ko abavandimwe be Dansilla, Mariya na Uwimana bose bakiriho kandi bakaba bagituye aho bahoze batuye mbere y’intambara yo muri 94. Mukarushya ararangiza ubutumwa bwe asaba abo arangisha bose ko bakwisunga imiryango ishinzwe gucyura impunzi nka HCR ikabibafashamo.

8. Dukurikijeho ubutumwa bwa Uwamahoro Antoinette utuye I Rutongo, mu karere ka Buliza, intara ya Kigali ngari aramenyesha umuryango wa Gasinzigwa Faustin uri mu cyahoze cyitwa Zayire ko wakwihutira gutahuka ukimara kumva iri tangazo ngo kuko na we ubu yatahutse kandi akaba yarasanze mu Rwanda ari amahoro. Uwamahoro arakomeza ubutumwa bwe abamenyesha ko Nyiramajoro Virginia na we yatahutse, ubu akaba ari Gikondo, mu mujyi wa Kigali. Ngo umukecuru Uzamukunda Bernadette na Ruzigimanzi ndetse na Veronika baraho kandi baracyaba i Cyabajwa, I Kayonza mu ntara ya Kibungo. Uwamahoro ararangiza ubutumwa bwe abamenyesha ko Sebushumba Gervais na we yatahutse kandi akaba abasuhuza cyane.

9. Uyu munsi tugiye gusozereza ku butumwa bwa Bagiruwubusa Flodouald bakunda kwita Sindama, mwene Nzabandora na Nyirangano batuye mu kagari ka Murambi, umurenge wa Bukaragata, akarere ka Butaro, intara ya Ruhengeri aramenyesha umugiraneza wareraga umwana witwa Nirere wari utuye I Goma ho mu cyahoze cyitwa Zayire ko we yatahutse ubu akaba ari mu Rwanda. Ngo aramusaba rero ko yamumenyesha amakuru yabo n’aho baba baherereye muri iki gihe. Ngo ashobora guhitisha itangazo kuri radiyo Mudatenguha Ijwi ry’Amerika cyangwa BBC Gahuzamiryango. Bagiruwubusa ararangiza ubutumwa bwe asaba uwo mugiraneza ko yakohereza uwo mwana yisunze imiryango y’abagiraneza nka HCR cyangwa se umuryango mpuzamahanga wa Croix Rouge.

XS
SM
MD
LG