Uko wahagera

Minisitiri Makuza na Perefe Rucagu Bitabye Gacaca


Ku cyumweru, tariki ya 20 Werurwe 2005, ni bwo Minisitiri w'Intebe Bernard Makuza yatanze ubuhamya mu rukiko Gacaca rwa Nyakabanda ya 2, mu murenge wa Nyakabanda, akarere ka Nyamirambo, mu mugi wa Kigali.

Aho mu Nyakabanda ni ho minisitiri Makuza yari ari mu gihe cya genocide. Mu buhamya bwe yagaragaje abaje kumuhiga n’uko yaje kurokoka.

Ibyo byabaye nyuma gato y’aho Perefe w'intara ya Ruhegeri, Bwana Bonifasi Rucagu, na we ahamagariwe mu ntara ayobora gutanga ubuhamya ku bantu bamureze uruhare mu iyicwa ry'abo mu muryango wabo.

Bwana Rucagu yagaragaje ko arengana, yerekana n'uburyo yashoboye gukiza abantu bagera kuri 60. Ngo abo atashoboye gukiza ni uko ariho ubushobozi bwe bwagarukiraga.

Icyakora Bwana Rucagu ntiyahakanye ko yari umuyoboke wa MRND, kandi ko, nk’umuyoboke wayo, yatwaraga n'interahamwe mbere ya genocide. Avuga ko atigeze abihisha. Abamurega na bo bavuga ko bimwe mu byo bamurega ari ibyo babwiwe.

Kuva aho imanza za Gacaca zitangiriye mu turere 118 tw'Urwanda, amakuru atugeraho aratumenyesha ko hari abantu bamaze gufatirwa icyaha cya genocide. Gusa umubare w'abamaze gufungwa batari barageze muri gereza nturamenyekana.

XS
SM
MD
LG