Uko wahagera

Porofeseri Basomingera mu Maboko y'Abashinzwe Umutekano


Ku cyumweru, tariki ya 20 Werurwe 2005, Porofeseri Basomingera Alberto yafatiwe n’inzego z’umutekano ku kibuga cy’indege i Kanombe, ubwo yari agiye kurira indege yerekeza i Mombasa muri Kenya.

Nk’uko bisobanurwa n’abo mu muryango we, uwo musaza w’imyaka 55 ngo yari agiye ku kiraka cya Banki y’Isi kirebana n’ibya transport ku muhanda unyura mu Rwanda, Uganda na Kenya (Corridor Nord). Yagombaga kugikorana na bagenzi be babiri, barimo Umuganda n’undi muzungu. Ubwo rero ngo yari agiye i Mombasa kubonana na bo.

Umuryango we uvuga ko wamenye ko yafashwe n’inzego z’umutekano ku cyumweru mu ma saa kumi. Wongeye kumenya agakuru ke ku wa mbere nyuma ya saa sita, ubwo wirirwaga ushakisha aho yaba aherereye, inzego za polisi zikaza kubamenyeshaga ko yarimo abazwa n’urwego rwa polisi rushinzwe gukurikirana ibyaha ( CID - Criminal Investigation Department). Kugeza mu ma saa kumi n’imwe n’igice ku manywa umuryango we wari utarashobora kumubona.

Mu kagoroba icyakora Bwana Basomingera yaje kurekurwa, ataha iwe. Gusa yasabwe kwongera kwitaba kuri Brigade ejo ku wa kabiri mu gitondo. Passeport ye kandi na yo yarayambuwe.

Kugeza ubu icyo bwana Basomingera yafatiwe ntarakimenyeshwa. Nta cyaha kiramushinjwa k’umugaragaro, kandi abamuzi bavuga ko nta “dossier” yari asanganywe m’ubutabera bw’Urwanda. Abamuzi bakeka ariko ko ngo ashobora kuba azira ibyo yaba yaranditse akiri mu buhungiro mu Repuburika Iharanira Demokarasi ya Congo. Icyo gihe ngo yaba yaranditse ko nta tsembabwoko ryabaye mu Rwanda.

Mu nama y’ubumwe n’ubwiyunge yabaye hagati mu mwaka ushize, Bwana Basomingera yashinjwe k’umugaragaro kuba ngo atemera genocide kubera ko ngo izo nyandiko yiyandikiye zibigaragaza. Icyo kirego cyatumye Bwana Basomingera yegura ku mirimo ye muri Nzeri ishize. Ubu nta kandi kazi yari afite. Icyakora yigishaga muri Kaminuza y’i Butare. Aho muri Kaminuza arazwi cyane, cyane cyane kubera uruhare rwe m’ukwandika ibitabo birebana n’amategeko.

Bwana Basomingera yari umuyobozi wa za gasutamo mbere ya genocide yo muri 94, aza guhungira muri Congo muri 94. Yaje guhunguka ubwo guverinoma y’ u Rwanda yafataga icyemezo cyo kujya gusenya inkambi z’impunzi muri Congo. Ageze mu Rwanda yongeye kugirirwa ikizere, aza gishingwa kuyobora urwego rw’ababuranira Leta mu nkiko (mandataires de l’Etat).

XS
SM
MD
LG