Uko wahagera

Mu Rwanda Gacaca Zageze  mu Bayobozi


Ku itariki ya 14 Werurwe 2005 umunyamabanga nshingwabikorwa w’urwego rw’inkiko gacaca mu Rwanda, Madamu Domitille Mukantaganzwa, yari imbere y’inteko ishinga amategeko, aho yasobanuriye abagize iyo nteko uko imirimo y’inkiko gacaca igenda nyuma y’uko zitangiye imirimo yazo mu gihugu hose.

Muri icyo kiganiro yasobanuriye abagize inteko ishinga amategeko ko abayobozi batari bake bari gushinjwa n’inkiko gacaca kugira uruhare muri genocide yo muri 1994. Nk’uko yabitangaje, ngo lisiti y’abayobozi bagera kuri 670 yarangije gushyikirizwa minisiteri ifite ubutegetsi mu nshingano zayo. Mu baregwa uruhare mu itsembabwoko hakaba harimo n’abadepite batatu, ari bo Bisengimana Elysee, Magari Etienne, na Kabanyana Julienne.

Nk’uko byatangajwe na Madamu Mukantaganzwa, ngo n’abayobozi ba guverinoma bakomeje gusabwa kwitaba inkiko gacaca ngo batange ibisobanuro ku byo baba bashinjwa cyangwa ibyo baba bazi kuri genocide. Mu bamaze iminsi bashyirwa mu majwi harimo Minisitiri w’Umutekano, Bazivamo Christophe, Minisitiri w’Ingabo, Gatsinzi Marcel, wayoboraga mu gihe cya genocide ishuri rya gisirikari ryitwaga ESSO i Butare, ari naho ashinjwa kuba yaba yarakoreye ibyaha. Haravugwa kandi na Munyakazi Laurent, umwe mu bakuru ba divisiyo z’ingabo mu gihugu, akaba ubu ashinzwe Kibungo m’Umutara.

Madamu Mukantaganzwa yasobanuye ko abayobozi bashinjwa ari benshi mu nzego zose. Uretse gushinjwa kugira uruhare muri genocide, bamwe ngo banashinjwa kuba bashishikariza abaturage kutitabira gacaca. Inteko ishinga amategeko irasaba rero ko abo bashinjwa begura ku mirimo yabo.

XS
SM
MD
LG