Uko wahagera

Amatangazo yo ku itariki 13 Werurwe 2005


Mwaramutse nshuti mwese muteze amatwi radiyo Ijwi ry’Amerika yumvikanira I Washington DC mu kirundi no mu kinyarwanda.Uyu munsi turatumikira:

Rwanko Aloys na Miburo Marie bari I Lukole ho muri Kigoma, Tanzania; Munyakazi Frederic ubarizwa mu nkambi ya Dzaleka, ahitwa I Dowa, mu gihugu cya Malawi na Havugimana Martin na Eliya Nshimiye babarizwa I Mwanza ho muri Tanzania, Niyonsaba Eugenie utuye mu karere ka Nyamata, umurenge wa Nyagihunika, akagari ka Nyakajuli, intara ya Kigali ngali; Mukamurera Julie utuye mu karere ka Ndiza, akagari ka Cyayi, umurenge wa Kiyumba, intara ya Gitarama n’umuryango wa Habimana Boniface utuye ku murenge wa Kibanda, akagari ka Kibanda, akarere ka Budaha, intara ya Kibuye, Hakizimana Frodouard utuye mu ntara ya Ruhengeri, akarere ka Cyeru, umurenge wa Kamubuga; Gakwaya Vianney utuye mu kagari ka Rutobwe, akarere ka Nyakizu, intara ya Butare na Kamunazi Juliette ubarizwa ku karere k’ubuzima ka Rushashi, intara ya Kigali ngari.

1. Duhereye ku butumwa bwa Rwanko Aloys na Miburo Marie bari I Lukole ho muri Kigoma, Tanzania bararangisha umukobwa wabo Nsengiyumva Rosette baburanye muri 94. Rwanko n’umufasha we barakomeza ubutumwa bwe bavuga ko baba barumvise ko uwo mwana wabo yahoze aba mu cyahoze cyitwa Zayire. Baramusaba rero ko niba akiriho kandi akaba yumvise iri tangazo yakoresha uko ashoboye akabamenyesha amakuru ye n’aho yaba aherereye muri iki gihe. Ngo ashobora kubandikira kuri aderesi ikurikira. Iyo aderesi ni I.C.R.C. Kigoma, P.O. Box 433 Kigoma, Tanzania. Ashobora kandi kubahamagara kuri nimero za telephone 255-280 3678. Rwanko na Miburo bararangiza ubutumwa bwabo basaba n’undi mugiraneza wese waba yumvise iri tangazo azi uwo mukobwa wabo kubimumenyesha.

2. Dukurikijeho ubutumwa bwa Munyakazi Frederic ubarizwa mu nkambi ya Dzaleka, ahitwa I Dowa, mu gihugu cya Malawi ararangisha umwana we w’umuhungu witwa Ntihemuka Onesphore baburanye mu mwaka w’1994. Munyakazi avuga ko aheruka amakuru ye muri 96, akiri mu cyahoze cyitwa Zayire. Munyakazi arakomeza ubutumwa bwe amusaba ko niba akiriho kandi akaba yumvise iri tangazo yakoresha uko ashoboye akamumenyesha amakuru ye n’aho yaba aherereye muri iki gihe. Ngo n’undi mugiraneza wese waba amuzi akaba yumvise iri tangazo yabimumenyesha. Munyakazi aboneyeho kandi kumumenyesha ko nyirakuru, Berena muka Inyasi bitabye Imana. Munyakazi ararangiza ubutumwa bwe amumenyesha ko bashiki be bose baraho, ko Kayiranga na Ndagije bamutashya cyane kandi ko atazi aho Ndikubwayo Denys aherereye kuva ubwo batandukaniraga muri Tanzania.

3. Tugeze ku butumwa bwa Havugimana Martin na Eliya Nshimiye babarizwa I Mwanza ho muri Tanzania, bararangisha Minani Atanazi, Macumi Innocent n’umubyeyi wabo Kambugu Edisa bose bakaba barabarizwaga mu ntara ya Butare, akarere ka Gikonko, akagari ka Musha. Havugimana na Nshimiye barakomeza ubutumwa bwabo barangisha kandi umuryango wa Murangira Augustin wabarizwaga mu ntara ya Kigali, akarere ka Gashora. Havugimana na Nshimiye barabamenyesha ko Nganyire Priscilla n’abana bari kumwe babagezeho amahoro. Ngo babaye bakiriho kandi bakaba bumvise iri tangazo, basabwe kubamenyesha amakuru yabo n’aho baherereye muri iki gihe bifashishije radiyo Mudatenguha Ijwi ry’Amerika cyangwa BBC Gahuzamiryango.

4. Dukomereje rero ku butumwa bwa Niyonsaba Eugenie utuye mu karere ka Nyamata, umurenge wa Nyagihunika, akagari ka Nyakajuli, intara ya Kigali ngali, ararangisha umubyeyi we witwa Leonille Nyirasangwa wabuliye muri Congo Kinshasa y’ubu, ahitwa I Kisangani. Niyonsaba arakomeza avuga ko uwo mubyeyi we yari kumwe n’umwana witwa Nishyirembere Jean. Niyonsaba aramusaba rero niba yumvise iri tangazo yakwihutira gutahuka ngo kuko na bo batahutse kandi ubu bakaba bari amahoro. Ngo ari kumwe n’abana bose mu rugo ndetse na se bari kumwe. Niyonsaba ararangiza ubutumwa bwe amenyesha umugabo we Ndahimana Jean Yoramu ko itangazo yahitishije ataryumvise neza. Aramusaba rero ko yakongera agahitisha irindi abamenyesha amakuruye n’aho aherereye muri iki gihe.

5. Dukurikijeho ubutumwa bwa Mukamurera Julie utuye mu karere ka Ndiza, akagari ka Cyayi, umurenge wa Kiyumba, intara ya Gitarama ararangisha musaza we witwa Ndayisaba Anastase wari warahungiye mu nkambi ya Kashusha, I Bukavu, mu cyahoze cyitwa Zayire. Mukamurere aramusaba rero ko abaye akiriho kandi akaba yumvise iri tangazo, yamumenyesha amakuru ye n’aho aherereye muri iki gihe. Ngo ashobora guhitisha itangazo kuri radiyo Ijwi ry’Amerika kandi akihutira gutahuka ngo kuko ubu mu Rwanda ari amahoro.

6. Tugeze ku butumwa bw’umuryango wa Habimana Boniface utuye ku murenge wa Kibanda, akagari ka Kibanda, akarere ka Budaha, intara ya Kibuye ararangisha umukecuru we Mukantore Saverina wari kumwe n’umwuzukuru we Mukamana bakundaga kwitwa Mayaya. Uwo muryango urakomeza ubutumwa bwawo umenyesha abo urangisha ko bo batahutse ubu bakaba bari mu Rwanda kandi bakaba bari amahoro. Ngo akimara kumva iri tangazo, uwo muryango wamusabaga ko yahita atahuka ngo kuko ubu mu Rwanda ubu ari amahoro. Ngo n’undi mugiraneza wese wa ba yumvise iri tanganzo azi uwo mukecuru yabimumenyesha. Uwo muryango urararngiza ubutumwa bwawo umenyesha uwo mukecuru ko Mukansanga Foromina na Mukarwema Anyesi bamutashya cyane.

Dore aderesi zacu ku bifuza kutwandikira: VOA Africa Division, Kirundi -Kinyarwanda Service, 330 Independence Avenue SW, Washington DC 20237, USA. Abashaka kutwandikira bakoresheje uburyo bwa internet aderesi ya e-mail yacu ni central-africa@voanews.com cyangwa radiyoyacu@voanews.com Fax yacu yo ni (202) 260-2579.

7. Dukomereje ku butumwa bwa Hakizimana Frodouard utuye mu ntara ya Ruhengeri, akarere ka Cyeru, umurenge wa Kamubuga ararangisha murumuna we witwa Rwubahuka Sylvestre ushobora kuba ari muri Congo-Kinshasa, mu karere ka Masisi. Hakizimana arakomeza amusaba ko yakwihutira gutahuka akimara kumva iri tangazo ngo kuko mu Rwanda ubu ari amahoro. Ngo bashiki be Ahobangeze, Mukandayisenga na Musengimana hamwe n’umubyeyi we Nyirakabanza Frida bamukumbuye cyane. Hakizimana aboneyeho kandi no kurangisha Mukantaganda Leocadie amusaba ko yamumenyesha amakuru ye n’aho aherereye muri iki gihe. Ngo ashobora kumwandikira ku gasanduku k’I posita 26 Byumba.

8. Dukurikijeho ubutumwa bwa Gakwaya Vianney utuye mu kagari ka Rutobwe, akarere ka Nyakizu, intara ya Butare ararangisha abana be Mukamana Therese Nyunganira Justin n’umugore we na Nyirashumbusho, Sekazungu Raphael. Gakwaya arakomeza ubutumwa bwe abasaba aho baba bari hose ko bamumenyesha ko bakiriho kandi bakihutira no gutahuka ngo kuko ubu mu Rwanda ari amahoro.

9. Uyu munsi tugiye gusozereza ku butumwa bwa Kamunazi Juliette ubarizwa ku karere k’ubuzima ka Rushashi, intara ya Kigali ngari ararangisha Iyamuremye Alphonse ushobora kuba ari mu Bufaransa. Kamunazi arakomeza ubutumwa bwe amusaba ko aramutse yumvise iri tangazo yabamenyesha amakuru ye muri iki gihe. Ngo ashobora kubahamagara akoresheje nimero za telephone zikurikira. Izo nimero akaba ari 57 55 46 cyangwa 08746954. Kamunazi ararangiza ubutumwa bwe asaba n’undi mugiraneza wese waba yumvise iri tangazo azi uwo Iyamuremye kubimumenyesha.

XS
SM
MD
LG