Uko wahagera

Mu Rwanda Abayobozi ba PSD na PL ngo Baricungira Imbehe Gusa


Nyuma y’imyaka yegera ibiri habaye amatora yatumye FPR ifata ubutegetsi mu buryo bwa demokarasi, abayoboke b’amashyaka ari muri guverinoma no mu zindi nzego z’igihugu barashinja abakuru b’amashyaka yabo kuba basa n’abagurishije amashyaka yabo bakigira mu kwaha kwa FPR. Ibyo, nk’uko babivuga, babihera ku bibazo bigaragara biriho, ariko ugasanga ngo abakuru b’ayo mashyaka nta cyo babivugaho mu rwego rw’ishyaka kandi mu buryo bwisanzuye.

Ibyo bakabihera ku bibazo bigenda bikaba ingutu, bikazakemurwa ari uko abaturage bagombye kwisakuriza ubwabo, cyangwa se ibinyamakuru ari byo bibisakuje, cyangwa se nka perezida wa Repubulika ari we ubyivumburiye. Abo bayoboke bagasanga abayobozi b’amashyaka yabo basa n’abiboneye imbehe bakaruca bakarumira ngo batikura amata ku munwa.

Abo bayoboke basanga ubundi amashyaka yagombye gutinyuka akavugira ahagaragara mu rwego rwo gukumira ibibazo byitura ku gihugu kandi byagombye kuvugwa hakiri kare bitararenga inkombe. Mu bibazo bavuga harimo icy’inyereza ry’umutungo w’igihugu rikorwa n’abayobozi, abayobozi bigira indakorwaho, abayobozi bahohotera baturage, n’ibindi.

Amashyaka atungwa agatoki cyane ni PSD (Parti Social Democrate) na PL (Parti Liberal). Impamvu ayo mashyaka ari yo avugwaho cyane ni uko mbere ya genocide yagaragaje cyane ingufu m’uguhangana n’ubutegetsi bwa Habyarimana, none ngo nyuma ya genocide bikaba bisa nk’aho atakibaho, hakaba ahubwo hariho ishyaka rimwe.

Ntaganda Bernard ni umwe mu bayoboke ba PSD, akaba anahagarariye iryo shyaka mu ntara ya Gitarama; ibyo rero bimuha uburenganzira bwo kuba muri bureau politiki y’ishyaka. Asobanura ko koko abayoboke bo hasi bibaza ku mikorere y’ishyaka ryabo, ndetse ngo icyo kibazo kigiwe no mu nama za bureau politiki y’ishyaka. Kugeza ubu ariko ngo ntikigeze kibonerwa umuti. Ntaganda Bernard asanga ikibidindiza ngo ari uko abagize komite nyobozi y’ishyaka bifitiye imyanya myiza, bakaba bicecekera ibibazo biriho kugira ngo batiyubikira imbehe. Ntaganda yemeza ko nta ruhare FPR ibifitemo, kuko ngo ntawigeze avuga ikibazo gihari ngo imukome mu nkokora. Ahubwo ngo FPR na yo iba ikeneye abayereka aho ibintu bipfira ariko ikababura.

Bwana Ntawukuriryayo Jean Damascene we ni umunyamabanga wa PSD. Na we yemera ko ibibazo bihari koko, ariko ngo ababikurura ni abashaka imyanya, kandi, haba mu butegetsi no mu ishyaka, imyanya ngo idashobora gukwira bose. Abajijwe niba yemera ko FPR yaba yararengeje imyanya igenerwa n’itegeko nshinga muri guverinoma, Bwana Ntawukuriryayo asubiza ko atabimenya kuko ngo nta we uzi abari muri guverinoma bose amashyaka bakomokamo. Ubundi Itegeko Nshinga riteganya ko ishyaka ryatsinze amatora ritagomba kurenza 50% by’abayoboke baryo muri guverinoma. Abayoboke b’andi mashyaka bo bakaba bemeza ko FPR yaba ifite abayoboke bayo barenze 50% muri guverinoma.

Ku ruhande rw’ishyaka PL, umuyobozi waryo, Prosper Higiro, we asobanura ko nta kibazo cy’abayoboke b’ishyaka binubira imikorere mibi yaryo cyangwa y’ubuyobozi kiragera mu buyobozi bw’ishyaka. Icyakora na we yemera ko, n’iyo ibyo bibazo byaba bihari, ngo ntakubishyira kuri FPR, ahubwo ngo byaba bireba abayoboke b’ishyaka ubwabo.

Naho ku kibazo cyo kumenya impamvu abayobozi b’ariya mashyaka baba bagendera ku magi, kuri we ngo ibibazo bihari abayoboke b’ishyaka bari mu myanya y’ubuyobozi babivugiramo. Gusa ntiyemera ko abantu bajya hariya ngo batukane cyangwa bahangane kubera ibibazo bihari.

FPR irareba mu myaka 14; abandi ngo haracyari kare

FPR imaze gutsinda amatora muri kanama 2003, umukuru wayo, Bwana Paul Kagame, ari na we watsindiye kuba Perezida w’u Rwanda, m’ukwishimira intsinzi, yabwiye abayoboke b’ishyaka rye ko we intsinzi atayibona mu myaka irindwi yari atsindiye, ahubwo ari kureba mu myaka cumi n’ine.

M’ukumenya niba andi mashyaka yaba ari gutegura amatora ataha, akaba azatanga umukandida ku mwanya wa perezida w’igihugu, umunyamabanga wa PSD we ngo ibyo bazabitekerezaho igihe kigeze. Nk’uko amakuru abivuga ngo no mu matora ashize hari abayoboke ba PSD bari bifuje ko ishyaka ryabo ryatanga umukandida ku mwanya wa perezida wa Repubulika, ubuyobozi bw’ishyaka burabyanga. Icyo gihe iryo shyaka na ryo ryashyigikiye umukandida watanzwe na FPR, Bwana Paul Kagame.

XS
SM
MD
LG