Uko wahagera

Mu Rwanda Imanza za Mbere za Gacaca Zirashyize Ziratangira


Nyuma y'imyaka igera kuri ibiri mu mirenge 118 yo mu Rwanda ikusanya amakuru mu Nkiko gacaca, kuri uyu wa kane tariki ya 10 Werurwe ni bwo imanza zatangiye. Abamaze kwirega no kwemera icyaha bikemerwa mu nama z'inkiko Gacaca ngo nibo bahawe amahirwe yo guhera aho baburanisha. Izo manza zikaba ari ikigeraranyo cya 9% z'imanza zose zigomba gucibwa. Izigera ku 3500 zikaba ari zo zashyizwe mu kiciro cya mbere zizakurikiranwa n'inkiko zisanzwe.

Izo manza zitangiye mu gihe ubu ku rwego rw'igihugu Gacaca yatangiranye n'ibibazo bitoroshye byagiye bigaragara mu igerageza. Muri byo harimo umutekano mucye ku batangabuhamya, gutanga ubuhamya bw'ibinyoma, iterabwoba mu gihe cy'amanama, no guhunga kuri bamwe, cyane cyane abegereye umupaka. Ibyo byose kandi byabaye mu gihe hateganijwe ibihano bikomeye birimo no gufungwa ku bakora bene ibyo.

Igiteye impungenge cyane kugeza ubu ni umutekano w'abatangabuhamya kuko hari aho bakomeje kwicwa. Ibyo byagaragaye nko mu ntara za Gikongoro, Butare na Kibungo. Ahandi na ho hari ahari ibikorwa by'iterabwoba nko gutera amabuye ku mazu hagamijwe kuburizamo ubuhamya.

Cyakora Madamu Domitila Mukantaganzwa ukuriye komisiyo y'inkiko Gacaca yatangarije abanyamakuru ko ibyo bibazo ubu byahagurukiwe. Na we yemera icyakora ko inzira ikiri ndende. Ngo hakwiye gukomeza gushyirwa ingufu mu kwigisha Abanyarwanda agaciro k'ikiremwa-muntu, ngo kuko kugeza ubu hakiri ibikorwa by'ubwicanyi. Ngo hari aho usanga umugabo yica umugore, umugore akica umugabo cyangwa se umwana we, rimwe na rimwe bapfuye gusa ibyo kurya.

Ku kibazo cy'abahunga, Madamu Domitila Mukantaganzwa yatangaje ko na cyo kidakanganye cyane, kandi ko niba ari uguhunga icyaha ntaho bazagihungira kuko ngo no mu bihugu bajyamo bashobora kuzakurikiranwa. Ngo si ikibazo cyane kuko ahazwi abantu bahunze ari ku Gisenyi ahamaze kugenda abagera kuri 80, na Kibungo hamaze kugenda 23.

Icyo twababwira nuko hari nutund tubazo tugenda tugaragara nk'abakoze ibyaha bagura abaturage cyane cyane abarokotse ngo batazabarega, hari abashyira iterabwoba ku bifite babakangisha ko bazabagerekaho icyaha nibatigura. Cyakora kugeza ubu ufatiwe muri ubwo buriganya akaba abihanirwa. Aha umuntu akaba atakwirengagiza ko hari abatamenyekana bitewe n'uko abaturage babatinya.

Ikindi kibazo kizaba ingorabahizi ni mu nama za Gacaca barega cyangwa bagakenera amakuru ku bayobozi bakuru b'igihugu cyangwa abasirikare bakuru. Abantu benshi baracyategereje ko abo bayobozi bazitaba Gacaca.

Hari n’aho byavuzwe ko inama zahagaritswe kuko batinyutse gutunga agatoki General de Brigade Munyakazi. Aho ni mu kagari kegereye Kiliziya y'Umuryango Mutagatifu, aho abaharokokeye bavuga ko bahamubonye ubwo bazaga kwica abantu.

Minisitiri w'ingabo na we ahegereye ahahoze ikigo cya ESO i Butare barifuza ko yatanga amakuru ku bijyanye n'abavuye muri icyo kigo bakaza kwica abantu.

Mme Mukantaganzwa avuga ko nta muntu n’umwe ugomba gusuzugura Gacaca kandi ko n'abaturage batagomba gutinya umuntu kubera umwanya afite mu butegetsi.

Muri iki gihe kandi ngo harateganywa gukora ikarita y'ahiciwe abantu mu kivunge nko ku masitade, muri za Kiliziya n'ahandi, ngo kugira ngo umuntu uwari we wese ufite amakuru ku bwicanyi bwahakorewe azashobore kuyatanga.

Leta y'u Rwanda ngo irifuza ko ikusanyamakuru ku rwego rw'igihugu ryarangirana n'uyu mwaka wa 2005, k’uburyo imanza zazatangira umwaka utaha.Gusa imbogamizi igihari ngo ni uko kugeza ubu abantu benshi batitabira amanama, cyane cyane mu mugi wa Kigali, ahatuwe n'abantu benshi b'abimukira cyangwa se bagiye bava hanze.

XS
SM
MD
LG