Uko wahagera

Mu Rwanda Ababyeyi Bagiye Kujya Bakingirwa Malaria


Gahunda nshya yo kurwanya malaria ku bagore batwite iteganya ko abo bagore bazajya bahabwa umuti wa Fansidal ku gihembwe cya kabiri n’icya gatatu igihe batwite. Abanduye agakoko ka SIDA bo bazajya bayihabwa inshuro 3. Fansidal izabarinda kwandura malariya, kandi bakazayihabwa bayifatana n’ibinini byongera amaraso. Iyo gahunda izagendana no kuvura malariya abagore batwite bamaze kuyandura.

Iyo gahunda igiye gutangizwa ije yiyongera ku yari yaratangiye mu turere tumwe na tumwe tw’ubuzima yo guha inzitiramibu ziciriritse abagore batwite bagiye kwisuzumisha ndetse n’abana bagiye gukingizwa. Izo nzitiramibu baziherwa amafaranga y’amanyarwanda 200 gusa. Aho iyo gahunda yatangiye abaturage bagera kuri 51% ubu barara mu nzitiramibu nk’uko twabitangarijwe na Programu yo kurwanya malariya ku rwego rw’igihugu. Ibyo kandi ngo bikaba byaragabanije umubare munini w’abivuzaga malariya ku bigo nderabuzima.

Kurwanya malariya ku mugore utwite bigamije kumufasha kubyara nta ngorane no kumurinda kwanduza umwana abyaye malariya. Ubushakashatsi bwakozwe bwaragaragaje ko umugore utwite ashobora kwanduza umwana abyaye iyo ndwara. Ikindi ni uko malariya mu Rwanda iza ku mwanya wa mbere ku ndwara zihitana abantu benshi, kurusha na SIDA.

N’ubwo ubushakashatsi bugaragaza umubare w’abagore bapfa bazize ingaruka zo kubyararira kuri malaria n’uwo abana bari munsi y’imyaka itanu bayizira butarakorwa, u Rwanda ruza ku mwanya wa 11 ku isi m’ugupfusha ibyo byiciro byombi. Programu y’igihuhugu yo kurwanya malariya yemeza nta shiti ko malariya iri mu bituma umubare w’abana bapfa bari munsi y’imyaka itanu n’abagore bapfa bazize ingaruka zo kubyara uri hejuru mu Rwanda.

Twababwira ko malariya, usibye kuba ihitana abana benshi, iri no mu bituma badakura, neza ndetse ntibagire ubwenge.

Iyo gahunda nshya yo kurwanya malaria ku bagore batwite kandi ngo izashoboka ari uko bashoboye guhagurukira kuza kwisuzumisha mu gihe batwite.

Cyakora kugeza ubu ubushakashatsi bwo mu 2000 bwagaragaje ko abagore 90% byibura bajya kwisuzumisha batwite byibura inshuro imwe. Mirongwine ku ijana gusa ni bo bashobora kwisuzumisha kabiri.

XS
SM
MD
LG