Uko wahagera

Amatangazo yo ku wa 26 02 2005


Uyu munsi turatumikira aba bakurikira: Nyandwi Callixte utuye mu kagari ka Gahwiji, umurenge wa Mayange, akarere ka Nyamata, intara ya Kigali ngali; Nyirabisabo Alivera utuye mu kagari ka Kabuga, umurenge wa Bukure, akarere ka Rwamiko, intara ya Byumba na Mbarubukeye Vital utuye mu kagari ka Nyamabuye, umurenge wa Mata, akarere ka Nyaruguru, intara ya Gikongoro, Mugwaneza Jacqueline utuye mu karere ka Murambi, umurenge wa Kiziguro, akagari ka Munanira; Habyalimana Moussa utaravuze aho aherereye muri iki gihe na Pasteur Wakana Michel ubarizwa ku gasanduku k’iposita 1, Cyangugu, mu Rwanda, umuryango wa Ndagijimana Emmanuel na Mukabagorora Domitila, utuye mu ntara ya Gikongoro, akarere ka Karaba, umurenge wa Ngoma, akagari ka Murama; Ruremesha Jean Philbert mwene Rubanzabigwi na Nirere Velonique ukomoka mu ntara ya Gitarama, akarere ka Runda, umurenge wa Ruyenzi, ubu akaba abarizwa muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo na Hitiyaremye Ananias utuye ku murenge wa Gabiro, akarere ka Impala, intara ya Cyangugu.

1. Duhereye ku butumwa bwa Nyandwi Callixte utuye mu kagari ka Gahwiji, umurenge wa Mayange, akarere ka Nyamata, intara ya Kigali ngali ararangisha Rutagengwa Faustin baburaniye mu cyahoze cyitwa Zayire, ahitwa I Mugunga. Nyandwi arakomeza ubutumwa bwe avuga ko uwo Rutagengwa ashobora kuba ari I Kinshasa ho muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo. Nyandwi aramumenyesha ko we ubu yatahutse akabayarasanze ngo mu Rwanda ari amahoro. Aboneyeho rero kumusaba ko niba akiriho kandi akaba yumvise iri tangazo, na we yakwihutira gutahuka. Ngo Habimana, Mujawamungu, Karangwa Ildephonse, Aloys Kavamahanga ndetse n’umukecuru n’umusaza, bose baramutashya cyane kandi banamwifuriza gutahuka ngo kuko ubu mu Rwanda ari amahoro.

2. Dukurikijeho ubutumwa bwa Nyirabisabo Alivera utuye mu kagari ka Kabuga, umurenge wa Bukure, akarere ka Rwamiko, intara ya Byumba aratashya musaza we uba muri Congo-Brazzaville. Aramusaba ko yamumenyesha aderese z’aho aherereye muri iki gihe ngo kuko itangazo yahitishije bataryumvise neza. Nyirabisabo arakomeza ubutumwa bwe amumenyesha ko ababyeyi be baraho kandi ko bamukumbuye cyane. Ngo mukuru we Ntezilizaza Pierre arubatse, ubu amaze kugira abana batatu. Nyirabisaba ararangiza ubutumwa bwe amumenyesha ko umuryango wose umukumbuye kandi ukaba umusaba ko yakwihutira gutahuka ngo kuko ubu mu Rwanda ari amahoro.

3. Tugeze ku butumwa bwa Mbarubukeye Vital utuye mu kagari ka Nyamabuye, umurenge wa Mata, akarere ka Nyaruguru, intara ya Gikongoro ararangisha mushiki we Mukarusine Valentine baburaniye mu mashyamba yo muri Congo-Kinshasa y’ubu. Mbarubukeye aramusaba ko niba akiriho ko yamumenyesha amakuru ye n’aho aherereye muri iki gihe. Mbarubukeye arakomeza ubutumwa bwe amumenyesha ko abo yasize bose mu Rwanda baraho kandi ko bamukumbuye cyane. Mbarubukeye ararangiza ubutumwa bwe asaba umugiraneza wese waba yumvise iri tangazo azi uwo mushiki ko yabimumenyesha kandi akamusaba kwihutira gutahuka ngo kuko ubu mu Rwanda ari amahoro.

4. Dukomereje ku butumwa bwa Mugwaneza Jacqueline utuye mu karere ka Murambi, umurenge wa Kiziguro, akagari ka Munanira, ararangisha umuvandimwe we witwa Uwimana Aulerie, wari ufite abana bitwa Courage na Tumukunde. Mugwaneza arakomeza ubutumwa bwe amumenyesha ko aheruka amakuru y’umugabo we Havugimana ubwo yabaga muri Malawi, ubu ngo akaba ashobora kuba ari muri Canada. Mugwaneza aramusaba rero ko abaye akiriho kandi akaba yumvise iri tangazo, yakoresha uko ashoboye akabamenyesha amakuru ye n’aho aherereye muri iki gihe. Ngo ashobora kumuhamagara kuri nimero za telephone yo mu ntoki zikurikira. Izo nimero ni 25008498235.

5. Dukurikijeho ubutumwa bwa Habyalimana Moussa utaravuze aho aherereye muri iki gihe, ararangisha umubyeyi we Mukabutare Viviana. Arakomeza ubutumwa bwe avuga ko uwo mubyeyi we ashobora kuba ari mu gihugu cy’u Burundi. Ngo umugiraneza wese waba yumvise iri tangazo azi aho aherereye yabimumenyesha. Kani ngo na we abaye yumvise iri tangazo, yakwihutira gutahuka ngo kuko murumuna we Mukagatare na basaza be Kanimba na Kalisa bamutashya kandi bakaba bamukumbuye cyane.

6. Tugeze ku butumwa bwa Pasteur Wakana Michel ubarizwa ku gasanduku k’iposita 1, Cyangugu, mu Rwanda ararangisha Fabrice Ndayizeye na Thamar Mukandamira baburaniye mu cyahoze cyitwa Zayire. Pasteur Wakana arakomeza ubutumwa bwe abasaba ko niba bakiriho kandi bakaba bumvise iri tangazo bakwihutira gutahuka. Ngo abavandimwe bose baraho kandi barabasuhuza cyane. Pasteur Wakana ararangiza ubutumwa bwe abasaba ko bakimara kumva iri tangazo bamwandikira kuri aderesi yavuzwe haruguru, bamumenyesha amakuru yabo n’aho baherereye muri iki gihe.

Twibutse abifuza kutwandikira ko aderesi zacu ari VOA Africa Division, Kirundi -Kinyarwanda Service, 330 Independence Avenue SW, Washington DC 20237, USA. Abashaka kutwandikira bakoresheje uburyo bwa internet aderesi ya e-mail yacu ni central-africa@voanews.com cyangwa radiyoyacu@voanews.com Fax yacu yo ni (202) 260-2579.

7. Dukomereje ku butumwa bw’umuryango wa Ndagijimana Emmanuel na Mukabagorora Domitila, utuye mu ntara ya Gikongoro, akarere ka Karaba, umurenge wa Ngoma, akagari ka Murama urarangisha umwana wabo witwa Canisius Nsengiyumva. Uwo muryango uramusaba ko yakwihutira gutahuka akimara kumva iri tangazo. Ngo abandi bari kumwe bose ubu baratahutse, ni we wenyine usigaye. Uwo muryango uboneyeho gusaba n’undi mugiraneza wese waba yumvise iri tangazo azi uwo mwana barangisha ko yabimumenyesha.

8. Dukurikijeho ubutumwa bwa Ruremesha Jean Philbert mwene Rubanzabigwi na Nirere Velonique ukomoka mu ntara ya Gitarama, akarere ka Runda, umurenge wa Ruyenzi, ubu akaba abarizwa muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ararangisha Rwakazina Jean Baptiste mwene Gahutu Augustin. Ruremesha arakomeza ubutumwa bwe amumenyesha ko ubu abarizwa ahitwa Uvira, muri Congo-Kinshasa y’ubu. Ngo aramutse yumvise iri tangazo yamumenyesha amakuruye n’aho yaba aherereye muri iki gihe. Ngo n’undi mugiraneza wese waba yumvise iri tangazo amuzi yabimumenyesha. Ruremesha ararangiza amusaba ko yakwifashisha radiyo Mudatenguha Ijwi ry’Amerika akamugezaho amakuru ye muri iki gihe. Ngo ashobora kandi kumuhamagara kuri nimero za telephone zikurikira. Izo nimero ni 257-912965 cyangwa 257-971791.

9. Uyu munsi tugiye gusozereza ku butumwa bwa Hitiyaremye Ananias utuye ku murenge wa Gabiro, akarere ka Impala, intara ya Cyangugu ararangisha mushiki we Kampire Florida ushobora kuba ari muri Congo-Brazzaville, Mukamurenzi Elvanie n’abana bari kumwe, Nzirorera na Uzayisenga, Ndayisenga Jonathan, Kubwimana Anicet bakunda kwita Lini. Hitiyaremye arakomeza ubutumwa bwe abifuriza gutahuka bakimara kumva iri tangazo ngo kuko mu Rwanda ari amahoro. Hitiyaremye ararangiza rero ubutumwa bwe asaba n’undi mugiraneza wese waba yumvise iri tangazo azi abo arangisha yabibamenyesha.

XS
SM
MD
LG