Uko wahagera

FPR Ngo Yiteguye Urubanza rwo muri Espagne


Ubuyobozi bwa FPR Inkotanyi buramagana ibirego by’Urugaga Mpuzamahanga Ruharanira Ukuri n’Ubutabera mu Karere k’Ibiyaga Bigari rwashyikirije ubutabera bwa Espaniya . Ibyo birego ngo nta shingiro bifite kuko nta bimenyetso bifatika bigenderwaho. Icyakora ubuyobozi bwa FPR ngo bwiteguye kuburana abacamanza nibaramuka bemeje ishingiro y’ibyo birego.

Urwo rugaga rurashinja ingabo zari iza FPR kuba zarishe abantu b’inzirakarengane kuva 1990 kugeza muri 2004, barimo Abanyarwanda, Abanyekongo n’Abesupanyoro bakoreraga mu Rwanda cyangwa muri Kongo.

Nyuma y’uko kuwa kabiri taliki ya 22 Gashyantare urugaga mpuzamahanga ruharanira ukuri n’ubutabera mu karere k’ibiyaga bigari rushyikiririje ibirego bishinja bamwe mu bari abasirikari ba FPR Inkotanyi kuba barishe inzirakarengane z’Abanyarwanda, Abanyekongo ndetse n’Abanyespanyoro bagera ku icyenda babaga mu Rwanda no muri Kongo hagati ya 1990 na 2004, umujyanama wa FPR mu by’itangazamakuru, Seriviriyani Sebasoni, arasobanura ko iryo ari ikinamico. Ngo nta mpamvu abacamanza bo muri Espaniya bakemera ibirego nka biriya, kuko ntabimenyetso bifatika bigaragara bigenderwaho.

Nk’uko yabisobanuriye Ijwi ry'Amerika ejo ku wa gatatu, ngo si ubwa mbere ibirego nka biriya bishyirwa ahagaragara, kuko ngo bikorwa hafi ya buri mwaka kandi ngo nta bimenyetso ababikora batanga. Nk’uko akomeza abisobanura, ngo bikorwa n’agatsiko k’Abanyarwanda babaga mu makambi y’impunzi mu burasirazuba bwa Kongo bashoboye kugera mu gihugu cya Espaniya igihe inkambi zasenywaga. Abo babikora ngo ni babandi batemera genocide y’Abatutsi, ahubwo bemera genocide y’Abahutu, ngo n’ubu bavuga ko igikomeza. bWANA Servilien Sebasoni yashyize mu majwi ishyirahamwe ryitwa Minorisa Inshuti, rifite icyicaro muri Espaniya kuba cyane inyuma ya biriya birego.

Ku kibazo cyo kumenya niba koko nta basirikari ba FPR bakoze ubwicanyi mu ntambara baba batarahanwe, Sebasoni asobanura ko ntabazwi kugeza ubu, kuko ngo abamenyekanye barahanwe, naho ngo uzamenekana wese azahanwa. Aha akaba yamagana byimazeyo abashaka kuvanga FPR muri genocide, kandi ari yo yayihagaritse.

Naho kumenya icyo FPR izakora ubutabera bwo muri Espaniya niburamuka busanze biriya birego bifite ishingiro, Sebasoni yemeza ko bazaburana, ndetse ngo banatsindwa bakajurira kuko atariho ubutabera bugarukira.

Ibyo birego byashyikirijwe ubutabera bwo muri Espaniya, bikaba bigaragaramo amazina ya bamwe mu sasirikari bakuru b’ingabo z’u Rwanda muri iki gihe.

Ibyo birego byatanzwe ku wa kabiri mu ma saa tatu, ku isaha yo muri Espaniya. Mu bareze harimo imiryango nyarwanda iharanira uburenganzira bw’ikiremwa-muntu 3, Madamu Cynthia Ann McKinney, uhagarariye leta ya Georgia muri Kongere ya Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, n’umunya Argentine Adolfo Maria Perez Esquivel wegukanye igihembo cy’amahoro kitiriwe Nobel mu mwaka wa 1980.

Umwe muri iyo miryango nyarwanda ni uwitwa OPJDR uharanira amahoro, ubutabera n’amajyambere mu Rwanda ukorera ino aha muri Amerika. Umuyobozi wawo, bwana Pascal Kalinganire, yasobanuriye Ijwi ry’Amerika ko abaregwa bagera kuri 30. Muri bo harimo abasirikari bakuru mu ngabo z’Urwanda, nka Lieutenant Général Kayumba Nyamwasa, Lieutenant Colonel Rwahama Jackson Mutabazi, General James Kabarebe, Lieutenant Dany Munyuza, Capitaine Justus Majyambere, Lieutenant Evariste Kabalisa, General Fred Ibingira, General de Brigade Jack Nziza, na Lieutenant Colonel Dan Gapfizi, hamwe na General Major Ceaser Kayizari

Bwana Kalinganire avuga ariko ko mu barezwe hatarimo Perezida Paul Kagame uyobora Urwanda, akanayobora ishyaka FPR muri iki gihe. Impamvu ngo ni « immunite » ahabwa no kuba ari umukuru w’igihugu. Ngo nta bwo bivuga ariko ko ari umwere, cyangwa ko iyo « immunite » azayihorana.

Bwana Kalinganire avuga ko anketi zabo zakozwe birambuye. Abashinjwa n’ababashinja ngo barahari. Igisigaye ngo ni ukuburana gusa. Inkiko zo muri Espaniya ariko zigomba no kubanza kugena niba ibirego bifite ishingiro mbere y’uko kuburana bitangira.

Si ubwa mbere ikibazo cy’abayobozi bakuru muri FPR bashinjwa ubwicanyi n’ibindi byaha byo mu ntambara kivugwa. Tariki 24 Ukuboza mu mwaka ushize umuryango National Convention Ubumwe na wo ukorera ino aha muri Amerika, wandikiye umunyamabanga mukuru w’Umuryango w’Abibumbye, Kofi Annan, umusaba gukora anketi ku byaha byo mu ntambara n’ibyibasira inyoko muntu Perezida Paul Kagame n’ibyegera bye baba ngo barakoze kuva muri 1991.

XS
SM
MD
LG