Uko wahagera

Ruswa mu Badepite bo muri Afurika y'Epfo


Muri Afurika y’Epfo abadepite bagera kuri 20 ku wa gatanu ushize bitabye urukiko kubera ibyaha byo gusahura leta miriyoni z’amadolari bashinjwa.

Abashinjacyaha muri urwo rukiko barusabye kwimura urubanza kugeza tariki 8 z’ukwezi kwa 6 k’uyu mwaka kugira ngo babone igihe cyo kurangiza anketi zabo. Abashinjacyaha bavuga kandi ko hari n’abandi badepite bashobora kuzakukiranwa uko anketi zigenda zigira imbere.

Abo badepite bose ngo bajyaga mu ngendo, bakarara mu mahoteri bakarya no mu maresitora ahenze cyane. Ibyo byose rero ngo byatwaye leta hafi miriyoni 3 z’amadolari. Abenshi muri abo badepite n’abo mu ishyaka ANC riri k’ubutegtsi. Baramutse bahamwe n’icyaha ngo bashobora gucibwa amahazabu y’amafaranga, ndetse no kubifungirwa.

XS
SM
MD
LG