Uko wahagera

AMATANGAZO 20 02 2005


Mwaramutse nshuti mwese muteze amatwi radiyo Ijwi ry’Amerika yumvikanira I Washington DC mu Kirundi no mu Kinyarwanda. Uyu munsi turatumikira:

Hari Tabaro Lazaro utuye mu kagari ka Nyamirama, umurenge wa Liba, mu cyahoze ari komine Gishamvu, intara ya Butare; umuryango wa Seyanga utuye mu karere ka Kinigi, umurenge wa Tero, akagari ka Tero, intara ya Ruhengeri na Kwizera Jean Damascene utuye mu kagari ka Nyarubande, umurenge wa Muhanga, akarere ka Karaba, intara ya Gikongoro, Seburikoko Karoli utuye ku murenge wa Nyarubanda, akagari ka Muhanga, akarere ka Karaba, intara ya Gikongoro; Nkuyemurugi Gabriel na we utuye mu kagari ka Rwimpiri, umurene wa Muhanga, akarere ka Karaba, intara ya Gikongoro na Niyonsaba Ziripa utuye mu kagari ka Kigarama, umurenge wa Kamweru, akarere ka Karaba, intara ya Gikongoro, Nizeyimana Jean Damascene bakunda kwita Rwashyaka utuye mu kagari ka Kibugazi, umurenge wa Muhanga, akarere ka Karaba, intara ya Gikongoro; Suzana Nyiraburanga utuye ku murenge wa Mukinja, akagari ka Gikomero, akarere ka Nyamasheke, mu cyahoze ari komine Kagano, intara ya Cyangugu na Kubwimana Jean Damascene utuye mu kagari ka Muzi, umurenge wa Kigali, akarere ka Budaha, intara ya Kibuye.

1. Dukomereje ku butumwa bwa Tabaro Lazaro utuye mu kagari ka Nyamirama, umurenge wa Liba, mu cyahoze ari komine Gishamvu, intara ya Butare ararangisha Pascal Barahinduka na Kazingufu uzwi cyane ku izina rya Rufoko. Tabaro arakomeza ubutumwa bwe avuga ko abo arangisha batandukaniye i Nyakiri. Ararangisha kandi Tabaro Jean Bosco, Furaha Eugene, Safari Alexis. Arabasaba ko aho baba bari hose ko bakwihutira gutahuka bakimara mumva iri tangazo. Ngo umukecuru na bashiki babo bose barabasuhuza cyane. Tabara ararangiza ubutumwa bwe asaba n’undi mugiraneza wese waba yumvise iri tangazo azi abarivuzwemo kubibamenyesha.

2. Dukurikijeho ubutumwa bw’umuryango wa Seyanga utuye mu karere ka Kinigi, umurenge wa Tero, akagari ka Tero, intara ya Ruhengeri urarangisha umuhungu wabo witwa Muhire Jean de Dieu baburanye mu ntambara yo muri 94. Uwo muryango urakomeza ubutumwa bwawo umusaba kwihutira gutahuka akimara kumva iri tangazo ngo kuko ubu mu Rwanda ari amahoro. Uwo muryango urarangiza ubutumwa bwawo umumenyesha ko umukecuru arwaye cyane kandi n’abandi mu rugo bakaba bamwifuza cyane.

3. Tugeze ku butumwa bwa Kwizera Jean Damascene utuye mu kagari ka Nyarubande, umurenge wa Muhanga, akarere ka Karaba, intara ya Gikongoro aramenyesha mushiki we Uwizeyimana Floriane n’umugabo we Joseph, bose bakaba bari mu nkambi ya Rukolela ho muri Congo-Brazzaville ko ubutumwa baboherereje bwabagezeho bunyuze ku muryango mpuza mahanga wa Croix Rouge. Ngo n’ubwa Nyirantezimana, Laburensiya ndetse n’ubwa Hakizimana na bwo bwabagezeho. Kwizera arakomeza ubutumwa bwe rero abasaba ko bakwihutira gutahuka bakimara kumva iri tangazo. Ngo we ubu ari mu rugo hamwe n’umubyeyi we na Athanase Muhawenimana gusa. Kwizera ararangiza ubutumwa bwe asaba Mujawimana Christine na nyirabukwe bari I Warekare, mu cyahoze cyitwa Zayire ko na bo bakwihutira gutahuka bakimara kumva iri tangazo ngo kuko ubu mu Rwanda ari amahoro.

4. Dukomereje rero ku butumwa bwa Seburikoko Karoli utuye ku murenge wa Nyarubanda, akagari ka Muhanga, akarere ka Karaba, intara ya Gikongoro aramenyesha umukobwa we witwa Yabaragiye Charlotte uri ahitwa I Tabora, muri Tanzania ko yakwihutira gutahuka mu Rwanda akimara kumva iri tangazo ngo kuko abana bamukumbuye cyane. Seburikoko arakomeza amumenyesha ko ibaruwa yabandikiye yabagezeho. Ngo barifuza kumenya amakuru ye muri iki gihe ngo kubera ko adaherutse kwandika. Seburikoko ararangiza ubutumwa bwe yifuriza abakozi ba radiyo Mudatenguha Ijwi ry’Amerika kugira ibihe byiza. Arakoze natwe tumwifurije guhorana ishya n’ihirwe.

5. Dukurikijeho ubutumwa bwa Nkuyemurugi Gabriel utuye mu kagari ka Rwimpiri, umurenge wa Muhanga, akarere ka Karaba, intara ya Gikongoro ararangisha Mukahigiro Agatha ushobora kuba ari mu Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo, ahitwa I Mbeshimbeshi-Kibwata, akaba ari muri zone ya Masisi. Nkuyemurugi arakomeza ubutumwa bwe amusaba kwihutira gutahuka hamwe n’abana bari kumwe na we. Abo bana akaba ari Nyambo, Ruhezi na Rukara. Ngo umugabo Nyoni Fidele n’umwana we Placide, Athanasie, Karanganwa, Agatha na Helene, bose batahutse muri 97. Nkuyemurugi ararangiza ubutumwa bwe abasaba kwihutira gutahuka ngo kuko ubu mu Rwanda ari amahoro.

6. Tugeze ku butumwa bwa Niyonsaba Ziripa utuye mu kagari ka Kigarama, umurenge wa Kamweru, akarere ka Karaba, intara ya Gikongoro arasaba Mukandinda Winifirida na Mukaremera Jenifa, bakomoka mu Kigarama ko bakwihutira gutahuka bakimara kumva iri tangazo. Niyonsaba arakomeza ubutumwa bwe abamenyesha ko abana Clementine, Mushimiyimana, Kampire, Mukandayisenga, musaza wa Mukandinda Komeza Anastase, Mporezamunda Libere, bose bageze mu Rwanda amahoro. Niyonsaba ararangiza ubutumwa bwe asaba umugiraneza wese waba yumvise iri tangazo azi abarivuzwemo, kubibamenyesha.

Twibutse abifuza kutwandikira ko aderesi zacu ari VOA Africa Division, Kirundi -Kinyarwanda Service, 330 Independence Avenue SW, Washington DC 20237, USA. Abashaka kutwandikira bakoresheje uburyo bwa internet aderesi ya e-mail yacu ni central-africa@voanews.com cyangwa radiyoyacu@voanews.com Fax yacu yo ni (202) 260-2579.

7. Dukomereje ku butumwa bwa Nizeyimana Jean Damascene bakunda kwita Rwashyaka utuye mu kagari ka Kibugazi, umurenge wa Muhanga, akarere ka Karaba, intara ya Gikongoro aramenyesha ababyeyi Mudaheranwa Athanase na Dorothea, bari I Bunyakiri, ho muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ko bakwihutira gutahuka mu Rwanda bakimara kumva iri tangazo. Ngo we yageze mu Rwanda mu mwaka w’2002, akaba yarasanze abavandimwe be bose barageze mu Rwanda muri 97. Ngo Eugene, Pascal n’umuryango we bose bari mu Rwanda.

8. Dukurikijeho ubutumwa bwa Suzana Nyiraburanga utuye ku murenge wa Mukinja, akagari ka Gikomero, akarere ka Nyamasheke, mu cyahoze ari komine Kagano, intara ya Cyangugu aramenyesha Samson Nkundilimana ko itangazo yahitishije kuri radiyo Mudatenguha Ijwi ry’Amerika bataryumvise. Suzana Nyiraburanga arakomeza ubutumwa bwe amumenyesha ko Yonasi Nkiko Weka yatahutse, ubu bakaba bari kumwe mu Rwanda. Ngo uwo Nkiko yatahukanye n’akana gato kitwa Ntakirutimana Simeon, Kubwimana Matiyasi na Setiforo Bwirizubutumwa. Nyiraburanga ararangiza ubutumwa bwe amumenyesha ko ubu ashaje cyane kandi kandi ko asabwe kwihutira gutahuka ngo kuko ubu mu Rwanda ari amahoro.

9. Uyu munsi tugiye gusozereza ku butumwa bwa Kubwimana Jean Damascene utuye mu kagari ka Muzi, umurenge wa Kigali, akarere ka Budaha, intara ya Kibuye ararangisha umubyeyi we Twagirayezu Jean Bosco wahungiye mu cyahoze cyitwa Zayire. Kubwimana aramusaba ko abaye akiriho kandi akaba yumvise iri tangazo yakwihutira gutahuka ngo kuko ubu mu Rwanda ari amahoro. Kubwimana arakomeza ubutumwa bwe amumenyesha ko itangazo yahitishije batabashije kuryumva neza. Aramusaba rero ko abishoboye yakongerera agahitisha irindi. Ngo abana be bose baramusuhuza kandi bamwifuriza amahoro n’umugisha bikomoka ku Mana. Ngo aramutse ashatse kubandikira, yakoresha agasanduku k’iposita 1673 Kibuye cyangwa akabahamagara kuri nimero za telephone zikurikira. Izo nimero akaba ari 574465 cyangwa 08440525 cyangwa 08507514.

XS
SM
MD
LG