Uko wahagera

Umuyaga n'Imvura Bidasanzwe i Masaka


Ubuyobozi bw’intara ya Kigali ngari bufatanyije n’umugi wa Kabuga kuwa kane bwazindukiye mu gikorwa cyo gutabara abaturage bo muri uwo mujyi basizwe iheruheru n’imvura idasanzwe ivanze n’umuyaga yahitanye amazu ibisenge by’amazu cyane cyane mu mudugudu w’umurenge wa Masaka.

Nk’uko byatangajwe n’umuhuzabikorwa w’umurenge wa Masaka Madamu Tasiyana Mukangamije, mu mudugudu wa Masaka wonyine amazu arenga 130 yatakaje ibisenge byayo. Andi nayo akaba yarasigaye ajegajega.

Abaturage b’uwo murenge kuwa kane bari bazindukiye ku biro by’umurenge baherekejwe na ba nyumbakumi babo, bagiye kwiyandikisha no gusobanura uko ikibazo cyabo kimeze, kugira ngo bashobore gufashwa. Ubuyobozi bw’umurenge bwari bwashyikirijwe amabati yo gufasha abafite amazu yatakaje ibisenge byayo burundu. Ayo mabati ariko akaba atari ahagije ugereranyije n’abayakeneye nk’uko umuhuzabikorwa w’umurenge yabivuze.

Uumunyamabanga nshingwabikorwa w’intara ya Kigali Ngari Justus Kangwage, akaba avuga ko koko inkunga bafite idahagije abafite ibibazo bose, ariko ngo bakaba bagikomeza kwiyambaza abaterankunga. Umuryango utabara imbabare w’u Rwanda nawo ukaba wari umaze gutanga amahema ndetse n’imodoka zo gutunda ibiti byo gusakara ayo mazu yasenyutse.

Mu gushaka kumenya impamvu uwo muyaga wahitanye amazu angana kuriya, umunyamabanga nshingwabikorwa w’intara asobanura ko asanga amazu yubakwa k’uburyo adakomera, ariko no ku kibazo cy’ibidukikije ngo ntabwo abaturage bitabira gutera ibiti iruhande rw’amazu yabo. Ngo amazu yari akikijwe n’ibiti cyangwa urutoki ntacyo yabaye. Ubu cyakora ngo bakaba bafite umugambi wo gutera ibikti haba iruhande rw’amazu ndetse no ku mihanda.

Ku kibazo cyo kubaka amazu y’imidugudu nabi, ngo uretse abaturage bashoboye kwigondagondera utuzu duhwanye n’ubushobozi bwabo, ngo n’amazu yubatswe n’imiryango nterankunga mu midugudu, ntabwo yigeze agaragaza ingufu kurusha ayandi. Abantu bakemeza ko amafaranga yo kubaka iyo midigudu yanyerejwe bityo akubakwa nabi. Cyakora kugeza ubu nta n’umwe urahanirwa iryo nyerezwa.

Abakurikiranira ahafi ikibazo cy’imigwire y’imvura mu Rwanda bakaba bemeza ko ibihe byahindute, bikaba bigora n’abaturage kumenya ibihe by’ihinga nk’uko byari bisanzwe bizwi.

XS
SM
MD
LG