Uko wahagera

Mu Rwanda Abakozi Leta Yirukanye Batangiye Gufashwa


Kuwa kabiri taliki ya 8 Gashyantare Minisiteri y’abakozi ba Leta yagiranye inama n’abantu, ibigo cyangwa imiryango bafite uruhare mu gufasha abakozi ba Leta bari gusezererwa, gusubira mu buzima bwo hanze. Iyo nama ikaba yari igamije kureba uburyo hajyaho gahunda yumvikanyweho yo gufasha abo basezererwa.

Nk’uko byatangajwe n’umunyamabanga mukuru muri iyo minisiteri, Visenti Karega, Leta ikaba yaratangiye gufasha bamwe mu basezerewe, irihira abashakaga gukomeza amashuri yabo ya kaminuza. Karega akaba yaranasobanuye ko abakozi bagera kuri 300 ubu bakomeje amashuri yabo muri kaminuza nyuma yo gusezererwa. Aba ngo bakaba bari muri bagenzi babo bagera ku 1200 bamaze gusezererwa, baturutse mu butegetsi bwite bwa Leta. Ni ukuvuga muri za Minisiteri, za komisiyo z’igihugu, n’abakoreraga intara n’uturere. Bakaba baratangiye gusezererwa kuva mu kwezi kwa cyenda k’umwaka ushize.

Umwe mu basezerewe ariko utarashatse kwivuga izina, akaba yaradusobanuriye ko koko ubu yiga kaminuza kandi arihirwa na Leta, nyuma yo guhagarikwa ku kazi ke kuko atari afite impamyabumenyi isabwa ku mwanya yariho.

Gahunda izakomereza mu bigo bya Leta. Kugeza ubu ariko minisiteri y’abakozi ba Leta iracyashidikanya ku mubare nyawo wabo. Muri rusange icyakora ngo ntibatagombye kurenga 6250 gahunda yose irangiye mu mezi make ari imbere.

Uretse abo bazashobora gukomeza amashuri yabo muri kaminuza, abandi abatazabishobora nk’uko Karega yabivuze barateganyirizwa gahunda zitandukanye, zirimo amahugurwa anyuranye ashingiye ku bumenyi, ubushake n’ubushobozi bwa ba nyirubwite. Aba bakazoroherezwa uburyo bwo kubona inguzanyo mu rwego rwo kwihangira ibikorwa bibyara inyungu.

Visenti Karega akaba yemeza ko ubushobozi buzaboneka, haherewe kubwa Leta yateganyirije icyo gikorwa. Abaterankunga bakaba barakiriye neza iyo gahunda nk’uko Karega abyemeza. Leta ngo ikaba ifite ubu miliyari hafi ebyiri n’igice z’amafarnga y’u Rwanda, zigenewe gufasha abo basezererwa. Karega kandi akaba yarashimangiye ko guhera ubu bagiye kwihutisha ibyo gufasha abarangije gusezererwa, k’uburyo imperekeza bahawe izajya gushira batangiye gufashwa. Abasezererwa bahabwa imperekeza ihwanye n’umushahara bahembwaga w’amezi atandatu kujyana hejuru bitewe n’uburambe ku kazi bw’ usezerewe.

Ubuyobozi bw’impuzamashyirahamwe y’ingaga z’abakozi(CESTRAR), bukaba bugaragaza ko bwishimiye iyo gahunda, ariko ngo hakaba hari utuntu duke dukwiye kwitabwaho. Umunyamabanga mukuru wa CESTRAR Eric MANZI akaba atangaza ko mu bigomba kwitabwaho, harimo kugaragaza neza uruhare rw’;abaterankunga, gukurikiranira hafi abasezererwa kugira ngo hatagira uhahungabanira, ndetse no gushyiraho urwego rushinzwe kureba uko iryo sezererwa rishyirwa mu bikorwa. Aha ngo igenzura rikaba ridakwiye gukorwa na Minisiteri y’abakozi kuko yaba yigenzura. Manzi kandi asanga ngo Minisiteri ikwiye gushyiraho ibiro byo kugira inama abo basezererwa, igihe cyose bazikeneye.

Abakozi ba Leta bakaba babarirwa mu bihumbi hafi 43 000 nk’uko bitangazwa na Minisitiri ufite abakozi ba Leta mu nshingano ze, Habib BUMAYA. Abarimu ubwabo bakaba bagera ku 28000, ariko bo n’abaganga ndetse n’abapolisi bakaba batarebwa n’iri sezererwa, kuko n’abahari badahagije. Iyi mibare ariko ngo ntireba abasirikari kuko bo batagengwa na Minisiteri y’abakozi ba Leta. Bakaba bafite amategeko yihariye abagenga.

XS
SM
MD
LG