Uko wahagera

UNICEF Iratabariza Abana b'Abanyecongo


UNICEF ivuga ko yatangiye gufasha abantu bagera ku bihumbi 50 bahungiye mu nkambi 3 zirinzwe n’ingabo za MONUC mu ntara ya Ituri, mu burasirazuba bwa Congo.

Gusa ngo UNICEF ihangayikishijwe n’abandi bantu ibihumbi n’ibihumbi bahungiye mu mashyamba no mu bihuru, ikaba itazi amarengero yabo. Ngo nta bwo byoroheye imiryango itanga imfashanyo gushakisha abo bantu no kubagezaho imfashanyo.

Mu kwezi kwa mbere k’uyu mwaka ni bwo imirwano hagati y’udutsiko twinshi two mu ntara ya Ituri yongeye kurota. Aho iyo mirwano yibasiye cyane ni mu karere ka Djugu, mu majyaruguru y’i Bunia.

Umuvugizi wa UNICEF, Damien Personnaz, avuga ko abakozi b’uwo muryango basanze nta n’inyoni itamba. Amazu yose na yo ngo ari k’ubutaka. Atarasenywe yaratwitswe. Abantu benshi ngo barishwe n’ubwo nta we uzi umubare.

UNICEF yinubira ko amahanga atigeze yita ku mirwano yo muri Congo kandi iyo mirwano iri mu yikomeye cyane kuva intambara ya kabiri y’isi yarangira muri 1945. UNICEF yibutsa ko intambara yo muri Congo imaze guhitana abantu miriyoni 3 n’ibihumbi 300, biganjemo abasivili. Abenshi muri bo ngo baguye mu mirwano, ariko abandi ngo bazize indwara n’inzara.

Personnaz yibutsa ko abana ari bo bamererwa nabi cyane. Abenshi ngo ntibafite icyo barya gihagije. Kubera izo mpamvu, abana benshi muri Congo ngo barwaye indwara ziterwa n’imirire mibi.

Muri Ituri honyine ngo hari abana ibihumbi 400 bavuye mu byabo, bivuga ko hafi bose batarya uko bagombye. Ikibabaje by’umwihariko, ngo ni uko nta n’uzi neza umubare w’abo bana, n’abakozi b’imiryango itanga imfashanyo bakaba badashobora kubageraho no kubafasha.



XS
SM
MD
LG