Uko wahagera

Burundi: Kwivuza Byabaye Ingorabahizi


Umuyobozi w’umuryango Medecins Sans Frontieres mu Burundi, Meinie Nicolai, yaraye atangarije abanyamakuru i Nairobi muri Kenya ko mu Burundi kubonana na muganga bibona umugabo umwe bigasiba undi.

Kugira ngo umuturage w’Umurundi ashobore kwisuzumisha muri Centre de Sante byonyine ngo bimusaba gutanga amafaranga ahwanye n’igihembo cy’imibyizi 12.

Nicolai avuga ko kuva guverinoma y’Uburundi yatangira kugabanya amafaranga atangwa m’ubuvuzi mu myaka 2 ishize, Abarundi benshi ngo bahebye kwivuza, cyangwa se bagomba kugurisha amasambu, amatungo cyangwa amazu yabo kugira ngo bashobore kwivuza.

Abarwayi bamwe ngo bazirikirwa mu bitaro, cyangwa bagasabwa gukora ku ngufu kugira ngo bashobore kwishyura.

Iperereza rya Medecins Sans Frontieres ryerekanye ko 99% by’Abarundi batungwa n’amafaranga atagejeje no ku idolari ry’irinyamerika rimwe ku munsi. Mirongwinani na batanu ku ijana bose ngo batunzwe n’idolari rimwe mu cyumweru cyose.

Nyamara ibyo ngo ntibibuza guverinoma y’Uburundi, ibishyigikiwemo na Banki y’Isi n’Ikigega Mpuzamahanga, gusaba Abarundi bagera kuri miriyoni 5 kwivuza no kwigurira imiti ku giti cyabo. Icyo guverinoma ikora ngo ni ukuriha imishahara y’abakozi bo mu bitaro no kumenya amazu y’ibyo bitaro.

Medecins Sans Frontieres ivuga ko itarwanya igitekerezo cy’uko leta yagabana ikiguzi cyo kwivuza n’abarwayi ubwabo. Gusa abatindi nyakujya ngo bari bakwiye kuvurwa n’ubwo baba badashobora kwirihira. MSF irasaba guverinoma y’Uburundi n’amahanga gushaka amafaranga yo kuvura abo bakene.



Shakira andi makuru yo mu karere hano.
Saba amakuru muri email yawe hano.

XS
SM
MD
LG