Uko wahagera

Congo: Abasirikari ba MONUC Barashinjwa Gufata ku Ngufu


Ibihuha byari bimaze amasaha 24 bihwihwiswa i Kinshasa ku bitero byaba ngo byaribasiye Perezida Kabila byaraye binyomojwe ubwo yagaragaraga akoresha inama n’abavisiperezida be 4 ejo nyuma ya saa sita.

Ibyo bihuha byavugaga ko hari ibitero byari byibasiye inzu ye ku wa mbere nijoro n’imodoka ze ku wa kabiri. Ibyo byatumye abaturage benshi b’i Kinshasa bakuka umutima, batinya ubundi bwicanyi. Abenshi muri bo ejo nyuma ya saa sita bari bavuye ku kazi, buzuye amabisi, batahuka m’urugo.

Ejo nyuma ya saa sita rero ni bwo ibiro bya perezida Kabila byatumizaga abanyamakuru kujya kureba aho akoresha inama na bagenzi be bafatanije inzibacyuho.

Minisitiri w’ubutegetsi yabwiye abo banyamakuru ko ibyo bihuha byari byakwijwe n’abadashaka ko amatora aba kugira ngo baburizemo demokarasi muri Congo.

Abahagarariye ibihugu byabo i Kinshasa bavuga ko ibyo bihuha bishobora kuba nta shingiro byari bifite koko. Gusa ngo byerekana ubwoba abaturage bafite ko igihugu cyabo gishobora kwongera kugwa mu rwa bayanga.



Shakira andi makuru yo mu karere

XS
SM
MD
LG