Uko wahagera

Congo: Imirwano Irakomeje mu Burasirazuba


Mu mpera z’iki cyumweru ni bwo mu burasirazuba bwa Congo habaye imirwano ndetse hamwe idasobanutse. Kuri uyu wa gatandatu ahitwa Bweramana muri Kivu y’amajyepfo, hegereye Kivu y’amajyaruguru, ingabo za Congo zakozanijeho. Kuri iki cyumweru na bwo ahitwa Kanyabayonga habaye indi mirwano yahuje ingabo zoherejwe na Kinshasa kugarura umutekano Rucuro na Masisi n'ingabo za Congo zo mu karere ka gisirikare ka 8. Kinshasa yatangiye gushyira mu majwi ingabo z’u Rwanda.

Iyo mirwano yose ibaye nyuma y’aho Abanyecongo bavuga Ikinyarwanda bakoze imyagaragambyo I Goma, banga ko Kinshasa yakohereza ingabo ziturutse i Kinshasa, ahubwo bayisaba ko yaha ubushobozi igisirikare cy’akarere ka munani gisanzwe kibarinda. Mu mpungenge bafite harimo kuba bakwirukanwa muri Congo nk'uko byakorewe Abanyekongo bavuga Ikinyarwanda bo muri Kivu y’Amajyepfo, bakongera bakavuga ko izo ngabo zirimo n’umutwe w’Interahamwe.

Mu mirwano ya Bweramana, amakuru atugeraho aravuga ko ari ingabo z’Abamayimayi zakozanyijeho zipfuye kudahuza ibitekerezo ku bijyanye no kwohereza ingabo zivuye Kinshasa. Bamwe ngo bashyigikiye ibyifuzo by’ingabo zo muri Kivu y’Amajyaruguru ziganjemo Abanyekongo bavuga Ikinyarwanda, abandi Bamayimayi bo bari bashyigikiye icyifuzo cya Kinshasa.

Andi makuru avuga ko hagati ya Minova na Bweramana ku misozi ya Bitonga yera cyane, hari hasanzwe amakimbirana ashingiye ku biyita abasangwabutaka, b’Abatembo n’Abashi hamwe n’abo bita abimukira, "transplantes" nk'uko babivuga. Abo bita abimukira ngo ni Abanyarwanda bavuye mu Rwanda mbere y’ubukoloni bashakisha imirimo baza kugenda babagurira imirima. Abandi ni Abanyekongo bavuga Ikinyarwanda bavaga za Masisi na Rucuro. Bakaba biganjemo Abahutu bafite imirima minini cyane y’amakawa, ikinini n’inanasi. Ni abakungu cyane ugereranije n’abavuga ko ari abasangwabutaka.

Amakimbirane hagati yabo amaze igihe kirekire cyane ku buryo yagiye akurura intambara nyinshi hagati y’ayo moko yombi. Abo bitwa abimukira bakaba bamwe muri bo bari baherutse kujyanwa mu Rwanda na HCR na MONUC ibita impunzi zo muri 94. Nyuma yaho, babifashijwemo na Kivu y’amajyaruguru, bakaba bari barashubijwe iwabo kubera ubuzima bubi basanze mu nkambi.

Andi makuru avuga ko uko gushyamirana hagati y’Abamayimayi kwaba kwivanzemo n’amakimbirane asanzwe y’amoko y’aho. Cyakora k'umugoroba wo ku wa gatandatu intambara yari yahosheje. Ngo byanatumye bamwe mu bitwa abimukira bongera kuvanwa mu byabo. Ubu barahungira muri Kivu y’Amajyaruguru aho berekeza inzira y’ubuhungiro mu Rwanda.

Ku byerekeye ibitero bya Kanyabayonga, ejo ku cyumweru ingabo zoherejwe zivuye Beni ngo zaba zaragerageje kwinjira Kanyabayonga, ingabo za Kivu y’Amajyaruguru zikababera ibamba. Umuvugizi w'ingabo z'Umuryango w'Abibumbye muri Congo, MONUC, muri ako karere, Jacqueline Chenard, yadutangarije ko ingabo zavuye Beni zgiye gucunga umutekano muri kariya karere zari zihamaze iminsi ariko zitarebana neza n’izo mu majyaruguru ya Kivu.

Nk'uko ingabo za Kivu y’amajyaruguru zabidutangarije ngo ingabo zavuye Beni zashatse kwinjira Kanyabayonga ku ngufu, zirasa, hanyuma baritabara, bababuza kwinjira. Nk'uko umwe muri abo basikare wanze ko tumutangariza izina yadusobanuriye m'ukwitabara ngo basubije inyuma bagenzi babo babageza ahitwa Kasando. Hagati aho itangazamakuru i Kinshasa ryo riravuga ko ingabo za Congo, FARDC, zabatangarije ko i Kanyabayonga zarwanye n’ingabo z’u Rwanda.

Kugeza ubu nta cyo MONUC iradutangariza kuri ibyo bitero bya Bweramana na Kanyabayonga.


XS
SM
MD
LG