Uko wahagera

Gabon na Togo Vyemerewe Kwinjira muri Commonwealth


Prezida w'u Rwanda Paul Kagame mu kiganiro n'abamenyeshamakuru, asozera CHOGM ya 26
Prezida w'u Rwanda Paul Kagame mu kiganiro n'abamenyeshamakuru, asozera CHOGM ya 26

Inama y’abakuru b’ibihugu na za guverinoma zigize umuryango uhurikiyemwo ibihugu bihuriye ku congereza, Commonwealth, yemeje ko Gabon na Togo, byinjira muri uyu muryango, bituma umubare w’ibihugu biwugize uva kuri 54 uba 56.

Umwanzuro wo kwakira Gabon na Togo nk’abanyamuryango bashya wafatiwe mu mwiherero wahuje abakuru b’ibihugu na za Guverinoma bari bamaze iminsi indwi mu Rwanda mu nama ya CHOGM. Umuryango wa Commonwealth wavuze kandi ko uzakomeza gufungurira amarembo abifuza kuwinjiramo.

Togo na Gabon ni ibihugu byari bimaze igihe byarasabye kuba ibinyamuryango. Byombi bisanzwe bikoresha Ururimi rw’igifaransa ndetse ntibyakolonijwe n’u Bwongereza nkuko byinshi biri muri uyu muryango bimeze. Kimwe cyakolonijwe n’u Bubiligi ikindi gikolonizwa n’u Bufaransa. Kwinjira muri uyu muryango kwabyo, bikurikiye ibindi bibiri nabyo bitakolonijwe n’u Bwongereza biwubarizwamo, ari byo u Rwanda na Mozambique.

Abakuru b’ibihugu kandi bemeje ko inama itaha ya CHOGM izabera muri Samoa. Nyuma y’umwiherero wahuje abakuru b’ibihugu na za Guverinoma bitabiriye inama ya CHOGM, habayeho ikiganiro n’abanyamakuru cyitabiriwe na Perezida Kagame ugiye kuyobora Commonwealth mu gihe cy’imyaka ibiri; Umunyamabanga Mukuru wa Commonwealth, Patricia Scotland; Perezida wa Sierra Leone, Julius Maada Bio; Perezida wa Guyana, Irfaan Ali na Minisitiri w’Intebe wa Samoa, Fiamē Naomi Mataʻafa.

Umunyamabanga mukuru wa Commonwealth, Patricia Scotland, yavuze ko agiye gushyira imbaraga ku mubano w’ibihugu bigize umuryango wa Commonwealth.
Perezida Kagame yagarutse ku bakomeje kunenga ubutabera bw’u Rwanda, avuga ko nta muntu n'umwe uri mugereza udakwiye kuba ariyo.

Umukuru w’u Rwanda yavuze ko ahubwo hari abakwiye kuba bari muri gereza bakaba batariyo nyuma yo kubaha imbabazi. Aha umukuru w’igihugu yavugaga Madame Ingabire Victoire uvuga ko atavuga rumwe na Leta. Perezida Kagame yavuze ko abagira impirimbanyi Ingabire ari uburenganzira bwabo, gusa ngo ntibikwiye gushyirwa mu mibereho y’abanyarwanda.

Victoire Ingabire, umukuru w'ishyaka DALFA-Umurinzi ritaremerwa gukorera mu Rwanda, yaraherutse kuvuga ko yagarutse mu Rwanda muri 2009, ari bwo n’u Rwanda rwemererwaga kwinjira mu muryango wa Commonwealth. Ingabire yavuze ko Commonwealth ifite indangagaciro nka demokarasi, ubutegetsi bwubahiriza amategeko, uburenganzira bwa muntu n'uburinganire bw'abagore n'abagabo". Ariko avuga ko nta kintu na kimwe cyahindutse kuva u Rwanda rwakwinjira muri uyu muryango.

Inkuru ya Assumpta Kaboyi akorera Ijwi ry'Amerika i Kigali mu Rwanda

Inama ya CHOGM Igira 26 Yasozerewe i Kigali mu Rwanda.
please wait

No media source currently available

0:00 0:03:26 0:00

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG