Uko wahagera

Imiryango Irenga 60 Ntifite Aho Gukinga Umusaya mu Rwanda


Imvura nyinshi yaginje amazu n'imirima mu karere ka Rusizi
Imvura nyinshi yaginje amazu n'imirima mu karere ka Rusizi

Abantu 13 barimo gukurikiranwa n’abaganga nyuma y’ikiza cy’imvura ivanze n’umuyaga mwinshi yibasiye imirenge ya Gikundamvura na Gitambi yo mu karere ka Rusizi mu Burengerazuba bw’u Rwanda.

Imiryango irenga 60 nayo ntifite aho gukinga umusaya nyuma y’icyo kiza.

Imvura yateje ibiza muri iyo mirenge yombi yatangiye kugwa ku gicamunsi cyo kuri uyu wa gatandatu ahagana isaa munani z’amanywa.

Iyi mvura yanasenye inyubako z'uruganda rwa kawa n'amazu 28 y'abaturage. Abashinzwe gukurikirana imirimo y’urwo ruganda babwiye Ijwi ry’Amerika ko bacyegeranya imibare ngo bamenye neza agaciro k’ibyangiritse, ariko toni 18 z’ikawa zo zatwawe n’umuyaga izindi zangizwa n’iyo mvura.

Bwana Augustin Nkurunziza uyobora uru ruganda, avuga ko igihombo kitoroshye, amaso bayahanze ibigo by’ubwishingizi, ariko imirimo y’uruganda yo yabaye ihagaze hagati aho.

Si amazu yasenyutse gusa, kuko imyaka yari ihinze ku buso bw’ubutaka bungana na Hegitari zirenga 600 nayo yangiritse; abaturage bakavuga ko bafite impungenge y’inzara izakurikira ibi biza.

please wait

No media source currently available

0:00 0:04:57 0:00

Benshi mu bagezweho n’iki kiza bigaragara ko ari abaturage b’amikoro ya ntayo, ndetse barasaba inzego z’ubutegetsi kubagoboka.

Bwana Euphrem Kayumba uyobora akarere ka Rusizi, ku murongo wa Telefone yabwiye Ijwi rya Amerika ko barimo kuvugana na ministeri ishinzwe ibikorwa by’ubutabazi ku buryo abo baturage bagobokwa.

Hashize icyumweru imvura nk’iyi iteje ibiza mu karere ka Kirehe mu Burasirazuba bw’u Rwanda aho yakomerekeje abantu bagera kuri batandatu, amazu y’abaturage arenga 900 arasenyuka cyo kimwe n’ibyumba by’amashuri bigera kuri 15; ndetse imyaka y’abaturage mu mirima nayo yangizwa n’urubura ku buryo nta cyizere ku musaruro bagifite;

Ni mu gihe mu kwezi gushize kwa kabiri, ministeri ishinzwe ibikorwa by’ubutabazi iheruka gutangaza ko aya mezi y’itumba azarangwa n’imvura nyinshi ishobora guteza ibiza bikomeye hirya no hino mu gihugu.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG