Uko wahagera

U Rwanda Ruzagira Gari ya Moshi mu Wuhe Mwaka?


Isura y'umuhanda wa gari ya moshi uhuza Nairobi na Mobassa muri Kenya, ushobora kuzaba usa n'uzahuza Kigali na Isaka.
Isura y'umuhanda wa gari ya moshi uhuza Nairobi na Mobassa muri Kenya, ushobora kuzaba usa n'uzahuza Kigali na Isaka.

Ibihugu by'u Rwanda na Tanzaniya bikomeje ibiganiro bigamije gutangiza umuhanda wa gali ya moshi uzava Isaka muri Tanzaniya ugera i Kigali. Ibihugu byombi biravuga ko uyu mushinga uzafasha mu gutwara abantu n'ibintu. Icyakora haracyari ikibazo cyo kubona amafaranga yo gutangiza uyu mushinga.

Nyuma y’amasaha abiri bari mu biganiro bahejemo itangazamakuru abategetsi bashinzwe ibikorwa remezo ku Rwanda na Tanzaniya byarangiye bemeje ko bumvikanye ku mushinga wo gutangiza umuhanda wa gari ya moshi izava Isaka yerekeza Kigali. Ni ukuvuga uburebure bungana n'ibilometero hafi 571 hagati y'imijyi yombi.

Uyu mushinga w’umuhanda wa gari ya moshi ugomba kuva Isaka muri Tanzaniya ugera i Kigali mu Rwanda abategetsi ku mpande zombi baremeza ko uzagira akamaro mu kugabanya ikiguzi cyagendaga mu bikorwa byo gutwara abantu n’ibintu. Barasanga uzaba umushinga w’ingirakamaro.

Nta gihe ntarengwa kigaragazwa cy’uyu mushinga w’umuhanda wa gari ya moshi uretse kubivuga mu magambo. Icyakora impande zombi zo zikomeza kuvuga ko iby’ibanze birimo abatekinisiye bagomba kwiga inyigo y’ibigomba gukorwa n’ibindi bigeze kure. Ariko ahanini impamvu ishingiye ku mikoro. Kuri buri ruhande rurasabwa byibura akayabo ka miliyari imwe na miliyoni 300 z’amadolari y’abanyamerika kuri uyu mushinga mu gihe bagikomanga hirya no hino mu baterankunga.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG