Uko wahagera

Icyogajuru InSight Cyageze ku Mubumbe wa Marisi


Icyogajuru InSight kigaragara hano mu mujyi wa Pasadena muri Leta ya California muri Amerika
Icyogajuru InSight kigaragara hano mu mujyi wa Pasadena muri Leta ya California muri Amerika

Nyuma y’amezi atandatu y’urugendo rugera ku bilometero miliyoni 160 mu kirere, icyogajuru cy’abanyamerika cyageze ku mubumbe wa Marisi. Abashakashatsi b’abanyamerika bizeye ko icyo cyogajuru InSight kizakusanya amakuru yimbitse ku miterere y’uwo mubumbe. InSight gipima ibiro 360 kandi mu kucyubaka cyatwaye akayabo ka miliyari y’amadolari.

Iki cyogajuru kizamara amezi atatu gifata amafoto, kiyohereza ku isi kugira ngo abashakashatsi b’ikigo cya NASA babanze kwiga imiterere y’ubutaka bwo ku mubumbe wa Marisi. Nyuma y’aho, kizatangira gupima ingufu z’imitingito ihaba ubushyuhe kimwe n’imihindagurikire y’ibihe byaho.

Hateganijwe kandi ko icyo cyogajuru kizacukura umwobo ku butaka bwo ku mubumbe wa Marisi, gifate n’amafoto agaragaza imiterere y’ubujyakuzimu. Ibyo bizafasha abashakashatsi kumenya niba uwo mubumbe wa Marisi ugizwe n’ubutaka busanzwe cyangwa se niba ari urutare.

Ni ku nshuro ya munani ikigo cy’ubushakashatsi mpuzamigabane cy’Amerika NASA cyohereza icyogajuru kuri Marisi.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG