Uko wahagera

Pence: Inama na Koreya ya Ruguru Ikwiye Gushira Ibintu Ahagaragara


Icegera ca perezida wa Reta zunze ubumwe z'Amerika, Mike Pence muri White House
Icegera ca perezida wa Reta zunze ubumwe z'Amerika, Mike Pence muri White House

“Inama itaha hagati ya perezida w’Amerika Donald Trump n’umuyobozi wa Koreya ya ruguru Kim Jong Un, igomba kuzagera ku bisobanuro birambuye ku rutonde rw’aho Koreya ya ruguru ikorera intwaro zayo nukleyeri”.

Ibyo byavuzwe na Visi perezida wa Leta zunze ubumwe z’Amerika Mike Pence uyu munsi kuwa kane.

Mu kiganiro yagiranye na televisiyo NBC, Pence yavuze ko inama ya kabiri hagati ya Trump na Kim, ibaye iteganyijwe mu ntangiriro z’umwaka utaha, izahamya neza umugambi w’ukuntu aho Koreya ya ruguru ikorera intwaro nukleyeri hashyirwa ahagaragara.

Mu nama Perezida Trump na Kim Jong Un bagiranye muri Singapore, bemeranijwe gushakira hamwe uburyo intwaro za kirimbuzi zasenywa mu kigobe cya Koreya no kuvugurura umubano hagati ya Washington na Pyongyang. Kuva icyo gihe ibiganiro ku ntwaro nukleyeri byarahagaze.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG