Uko wahagera

Perezida w’Ubufaransa Yakiriye uw’Amerika Baganira k’Umutekano w’Uburayi


 U.S. President Donald Trump is welcomed by French President Emmanuel Macron as he arrives for bilateral talks at the Elysee Palace in Paris, Nov. 10, 2018.
U.S. President Donald Trump is welcomed by French President Emmanuel Macron as he arrives for bilateral talks at the Elysee Palace in Paris, Nov. 10, 2018.

Abakuru b’ibihugu bya Leta zunze Ubumwe z’Amerika n’Ubufaransa baganiriye ku byo batavugaho rumwe byerekeye umutekano w’uburayi. Ni nyuma y’aho perezida Donald Trump agereye i Paris kuwa gatandatu agahita anenga perezida Macron wamwakiriye.

Ubwo batangiraga ibiganiro byabo ku ngoro y’umukuru w’igihugu iri Elysee, perezida wa Leta zunze ubumwe z’Amerika yongeye gusaba ko habaho kugabana mu buryo bunoze umutwaro ushingiye ku mafaranga atangwa mu kurinda uburayi.

Perezida Trump yagize ati: “Turashaka uburayi bufite ingufu”.

Mu kumusubiza perezida Macron yagize ati: “Ntekereza ko dukeneye uburayi burushijeho kugira ubushobozi, uburayi burushijeho kwirindira umutekano”.

Cyakora abayobozi bombi, byibura mu gihe abanyamakuru bari mu cyumba baganiriragamo birinze guterana amagambo.

Ubwo indege yari itwaye Trump yari ikigera ku butaka kuwa gatanu mu ijoro ku kibuga cy’indege cya Orly, Trump yahise avuga ko kuba Macron asaba umutwe w’ingabo z’uburayi ari “igitutsi gikomeye”.

Macro yanavuze ko Uburayi bugomba kwirinda, imbere y’Ubushinwa, Uburusiya na Leta zunze ubumwe z’Amerika.

Abaminisitiri b’ingabo bo ku mugabane w’uburayi, barasuzuma uko uwo mutwe w’ingabo mpuzamahanga mushya wakora.

Abategetsi b’Ubufaransa, birinze gutanga ibisobanuro baje kuvuga ko Trump yumvise nabi ibyo Macron yavuze, bagaragaza ko perezida w’Amerika yabwiye mugenzi we w’Ubufaransa mu nama bagiranye ati: “Dufitanye umubano wa hafi kurusha uko bigaragarira amaso”.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG