Uko wahagera

Rwanda: Mpayimana Yangiwe Kugaragaza Umushinga W'ishyaka PPR


Philippe Mpayimana
Philippe Mpayimana

Bwana Philippe Mpayimana uherutse gushinga ishyaka PPR Riharanira Iterambere ry'abanyarwanda kuri uyu wa Gatandatu yangiwe kugirana ibiganiro n'abanyamakuru abagaragariza umushinga w'ishyaka rye. Nta mpamvu n'imwe yasobanuriwe n'aho yari yarishyuye yagombaga kubikorera uretse kuba yasanze abashinzwe umutekano w'akabari bagombaga guhuriramo bahafunze bakamwangira kwinjira. Aravuga ko ari ikibazo gikomeye kuko yari yarabimenyesheje ubutegetsi.

Abashinzwe umutekano bo mu ikompanyi EIC ku kabari Plus 250 Kari Kicukiro Sonatubes mu mujyi wa Kigali Mpayimana yari yapanze guhurira n’abanyamakuru abagezaho umushinga w’ishyaka PPR rishya mu Rwanda babakumiriye kandi ngo yari yarabishyuye.

Aho Mpayimana ahagereye yabwiye Ijwi ry’Amerika ko yari yakomeje guhamagara umuyobozi wa Plus 250 Rukiga yanga gufata telephone.

We n’abarwanashyaka babarirwa mu 10 bari baturutse mu mpande zitandukanye bakomeje gusaba uburenganzira ariko abashinzwe umutekano bakabihorera bakababwira ko batanazi n’umuyobozi w’akabari. Baciye amashami y’ibiti biri aho baba bicaye imbere y’akabari kari kuri kaburimbo.

Nyuma y’igihe Mpayimana yagiye kumenya sitasiyo ya polisi ya Kicukiro asaba ko bamubariza impamvu yishyuye aho gukorera ku munota wa nyuma bakamuhinduka.

Polisi yamusubije ko itahita ibyinjiramo imusaba gutanga ikirego bikazasuzumwa.

Mpayimana yagarutse ku kabari Plus 250 maze atangariza kuri kaburimbo imwe mu migabo n’imigambi y’ishyaka PPR.

Aha ni na ho Mpayimana yagaragarije abanyamakuru bamwe yahaye inshingano mu bice by’igihugu. Yari afite impapuro zanditseho imyanya y’ubuyobozi bw’ishyaka agenda aruha buri umwe.

Kuri Bwana Theodore Ntakaburimvano wahawe guhagararira ishyaka PPR mu karere ka Kayonza akavuga ko ibyabaye bitazabaca intege.

Hakunze guhwihwiswa ko haba hari amabwiriza yaturutse mu butegetsi hejuru akumira Mpayimana kugirira ibiganiro mu kabari Plus 250 n’abanyamakuru abagaragariza umushinga w’ishyaka.

Mu minsi yashize hakunze kumvikana amashyaka mato yijujutira ko abangamirwa n’ubutegetsi igihe agiye guterana.

Imiryango mpuzamahanga irengera uburenganzira bwa muntu nka Amnesty international na HRW yakunze gutunga agatoki ubutegetsi bw’u Rwanda guhonyora uburenganzira bwo gutanga ibitekerezo no kwishyira hamwe.

Iyo miryango ikavuga ko mu Rwanda gutangiza ishyaka rya politiki byongeye ritavuga rumwe n’ubutegetsi bigoye kuruta gutangiza ikigo cy’ubucuruzi.

Agitangaza ko yatangije Ishyaka PPR, Bwana Mpayimana na we yabwiye VOA ko bigoye ariko ko hari icyizere.

Kugeza ubu mu Rwanda harabarurwa amashyaka 11 yemewe n’amategeko.

Philippe Mpayimana yiyamamarije umwanya w’umukuru w’igihugu mu 2017 aratsindwa no ku mwanya w’ubudepite uyu mwaka ntiyabonye amajwi amwemerera kwinjira mu nteko. Hombi akora nk’umukandida wigenga ari yo ntandaro yo gushinga ishyaka.

Ku byamubayeho ku ruhande rumwe ntawabura kwemeza ko bishobora gusiga icyasha akabari Plus 250 ku mitangire ya service ariko n’icyaha ku gihugu nk’u Rwanda cyakunze kuvugwaho kuniga demokarasi n’uburenganzira bwa muntu.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG