Uko wahagera

Sezibera Yashinzwe Kuyobora Dipolomasi y'u Rwanda


Richard Sezibera, ministiri mushya w'Ububanyi n'amahanga w'u Rwanda
Richard Sezibera, ministiri mushya w'Ububanyi n'amahanga w'u Rwanda

Perezida Paul Kagame w'u Rwanda yahinduye guverinema.

Minisiteri zikomeye zahinduye abayobozi zirimo iy’ingabo, ububanyi n’amahanga n’ubutegetsi bw’igihugu.

Bwana Richard Sezibera wigeze kuyobora umuryango w’Afurika y’iburasirazuba ni we wagizwe ministiri w’ububanyi n’amahanga n’ubutwererane mpuzamahanga w’u Rwanda. Asimbuye kuri uwo mwanya Louise Mushikiwabo uheretse kugirwa umunyamabanga mukuru w’umuryango w’ibihugu bikoresha ururimi rw’igifaransa.

Sezibera ari ku rutonde rw’abagize guverinoma nshya yavuguruwe na perezida Kagame kuri uyu wa kane tariki ya 18/10/2018. Iyo guverinoma igizwe n’abaministiri 19 n’abanyamabanga ba leta barindwi.

Andi masura mashya agaragara muri iyo guverinema nshya harimo Shyaka Anastase wagizwe ministiri w’ubutegetsi bw’igihugu asimbuye Francis Kaboneka, Jenerali Majoro Albert Murasira ugiye kuyobora ministeri y’ingabo, asimbuye James Kabarebe.

Kabarebe yagizwe umujyanama mukuru wa perezida ushinzwe igisirikare n’umutekano.

Muri polisi y’igihugu Dan Munyuza yagizwe umuyobozi mukuru. Uwo asimbuye Gasana Emmanuel yagizwe guverineri w’intara y’amajyepfo.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG