Uko wahagera

Mushikiwabo Louise Yatorewe Kuyobora Francophonie


Madame Louise Mushikiwabo, usanzwe ari minisitiri w'ububanyi n'amahanga w'u Rwanda ni we watorewe kuyobora umuryango uhuza ibihugu bivuga igifransa.
Madame Louise Mushikiwabo, usanzwe ari minisitiri w'ububanyi n'amahanga w'u Rwanda ni we watorewe kuyobora umuryango uhuza ibihugu bivuga igifransa.

Minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’u Rwanda Louise Mushikiwabo ni we watorewe kuba umunyamabanga mukuru mushya w’umuryango uhuza ibihugu bivuga ururimi rw’igifaransa.

Mu nteko rusange yahuzaga abakuru b’ibihugu by'uwo muryango, mu mujyi wa Erevan mu gihugu cya Arumeniya; byasabye igihe kitageze ku isaha imwe kugira ngo habe hemezwe itorwa rya Louise Mushikiwabo. Gutorwa kwe ntibyatunguranye cyane, kuko ibihugu byose by’Afurika, Ubufaransa, na Canada byari bishyigikiye bidasubirwaho kandidatire ye.

Ni umuco ko ururimi rw’igifaransa rwonyine ari rwo rukoreshwa mu nteko ruisange y’uwo muryango. Perezida w’u Rwanda Paul Kagame umenyerewe akoresha ururimi rw’icyongereza, ni we washyikirije inteko y’abakuru b’ibihugu kandidatire ya Louise Mushikiwabo, ibyo abikora avuga mu gifaransa.

Madame Mushikiwabo atorewe manda y’imyaka ine. Abaye umunyamabanga mukuru wa kane uyoboye uyu muryango nyuma y’umunyamisiri Boutros Boutros Ghali (1997-2002), umunyasenegali Abdou Diouf n’umunyakanada Michaëlle Jean (2014-2018)

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG