Uko wahagera

Amerika Izakomeza Gufasha Ubufaransa muri Mali


Sekreteli w'ingabo James Mattis na mugenzi we w'Ubufaransa, Florence Party (utari mw'ifoto) mu kiganiro n'abanyamakuru.
Sekreteli w'ingabo James Mattis na mugenzi we w'Ubufaransa, Florence Party (utari mw'ifoto) mu kiganiro n'abanyamakuru.

Leta Zunze Ubumwe z’Amerika yemereye Ubufaransa ko itazagabanya inkunga ibutera mu rwego rw’ibikorwa bya gisirikari buhanganyemo n’udutsiko tw’intagondwa z’abayisilamu mu gihugu cya Mali.

Mu ruzinduko arimo i Paris mu Bufaransa, ministiri w’ingabo w’Amerika James Mattis, yavuze ko bazakomeza gutera inkunga ingabo z’Ubufaransa mu rwego rw’ibikorwa by’ubutasi n’ibikoresho.

Leta y’Amerika yari mu nzira yo kwisubiraho igahagarika ibikorwa bya gisirikari muri Afurika, nyuma y’uko abasirikari bane b’Abanyamerika bishwe ubwo bagwaga mu mutego w’agaco k’inyeshyamba mu mwaka ushize mu gihugu cya Nijeri.

Ubufaransa bufite ingabo zigera ku 4500 muri ako karere k’uburengerazuba bw’Afurika. Ubufaransa bwasabaga Amerika ko itakwisubiraho igakomeza kubushyigikira muri iyo ntambara, mu gihe imitwe y’intagondwa yo yari ikomeje kwigarurira uduce twinshi.

Mu bitero tugaba, utwo duco tw’intagondwa twibasira ingabo z’abafaransa, iza Mali, n’ibigo bya gisirikari. Twibasira n’ahantu hahurirwa abantu benshi. Amerika iherutse gutera Ubufaransa inkunga ya miliyoni 46 z’amadorari akoreshwa muri ibyo bikorwa bya gisirikari bikorerwa mu bihugu bya Mali, Nijeri, Burkina Faso Cadi na Moritaniya.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG